Tuzirikane ku masomo ya Liturujiya yo ku wa gatatu, 27 Gashyantare 2019: Sir 4,11-19; Mk 9,38-40.
Bakristu namwe bantu bashakashaka Imana n’umutima utaryarya, abakurambere bacu bagize bati: “abashyize hamwe Imana irabasanga”, Yezu na We uyu munsi yunzemo ati: “Nta wakora ibitangaza mu izina ryanjye ngo ahindukire amvuge nabi”.
Ayo magambo yayavuze aturutse ku myitwarire y’intumwa Yohani aho yasabaga ko Yezu yabuza abakoraga ibitangaza mu izina rye gukomeza kubikora nk’uko nabo babikoraga. Ibi kandi bije bikurikiye inyigisho ya Yezu ibakangurira kuba abagaragu ba bagenzi babo niba bashaka kwitwa bakuru mu Ngoma y’Imana: “ushaka kuba mukuru muri mwe niyigire uwa nyuma kandi abe umugaragu wa bose”, niyicishe bugufi nk’umwana kandi icyizere cye kibarizwe mu Mana Rugirabyose.
Bantu b’Imana, imyitwarire ya Yohani iraduhishurira uburyo ishyari ari “ritindi”: ntirigira urukundo, ntiryiha akabanga kandi ntiritanga amahoro y’umutima; buri gihe riba rijunditse urwango no kutamenya kwihangana!
Bantu b’Imana, icyiza cyose ni imbuto y’Imana kuko Imana ari Ubwiza buhatse ubundi! Uwibwiriza gukora icyiza wese aba akora icyo Imana ishaka kandi gukora icyiza ntibigombera idini runaka, ntibigombera Leta runaka, cyangwa abanyapolitiki runaka, ntibigombera impamyabushobozi runaka! Ntawe ukwiye gutera undi ibuye ngo ni uko bahuje gukora icyiza, ahubwo bakwiye kubyishimira bakishyira hamwe kugira ngo barusheho kugira ingufu kuko “abishyize hamwe nta kibananira” kandi “abajya inama Imana irabasanga”. Koko rero nk’uko Yezu yabyibukije utarwanya icyiza abana n’icyiza kandi agakora icyiza bityo agashyira hamwe na Kristu guharanira no gukora icyiza.
Bantu b’Imana, Imana ikunda abakunda Ubuhanga kandi Ubuhanga bw’ukuri bukubiye mu gukunda no gukora icyiza. Imana ibahunde ingabire yo gukunda icyiza, kwitoza gukora icyiza no guhanira ko icyiza gitsinda kuko ari byo bitanga amahoro arambye. Imana ibarinde kandi ibahe kurama.
Padiri Théophile NKUNDIMANA