Dukunde Kiliziya twiherewe n’Imana

Inyigisho yo kuwa kane w’icyumweru cya 18 B; ku wa 9 Kanama 2018

Amasomo tuzirikana : 1) Yr 31, 31-34 ; Mt 16,13-23

  1. Yezu yahaye Kiliziya Imfunguzo z’Ingoma y’Ijuru (Mt 16, 19)

Iyo uhawe urufunguzo, uba uhawe uburenganzira bwo kwinjira aho urwo rufunguzo rufungura. Iyo uhawe urufunguzo  uba uhawe uburenganzira bwo kwinjiza no kwinjiza. Yezu yabwiye Petero ati “  Nzaguha imfunguzo z’ingoma y’Ijuru”. Mu izina rya Kiliziya, Petero yahawe imfunguzo. Petero wahawe imfunguzo aracyariho. Kiliziya ntishobora kubaho idafite Petero. Abashumba ba Kiliziya bari mu mwanya wa Petero. Papa, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, ari mu mwanya wa Petero. Abashaka kwinjira mu ngoma y’Ijuru , byanga bikunze, bagomba kunyura k’Umuntu ufite urufunguzo kugira ngo abakingurire. Ufite imfunguzo ni Petero, ni Papa, ni abashumba ba Kiliziya. Kwitandukanya na Kiliziya ni ukwivutsa amahirwe menshi yo kwinjira mu Ngoma y’Ijuru. Niyo mpamvu kwitandukanya na Kiliziya ni ukwivutsa amahirwe menshi. Ni ibyago bikomeye cyane. Dusabe Nyagasani atwongerere imbaraga, twunge ubunge na Kiliziya. Dusabire kandi abitandukanya na Kiliziya mu bitekerezo, mu mvugo, mu mategeko atorwa, no mu ngiro. Dusabire abatemera Ubuyobozi bwa Kiliziya. Abahakanye Kiliziya, nimuze, nimugaruke amarembo arakinguye.

2. Nta bubasha bushobora gutsinda Kiliziya ( Mt 16, 18)

Nta bubasha bushobora gutsinda Kiliziya. Kiliziya bazayirwanya, ariko nta mbaraga zishobora gutsinda Kiliziya uko zaba zingana kose. Nta muntu n’ubwo ushobora guterwa ubwoba n’ibinyabubasha by’iyi si, igihe yunze ubumwe na Kiliziya. Ibi ni byo Yezu adusezeranya mu Ivanjili y’uyu munsi. Bayoboke ba Yezu Kristu Kristu mwibumbiye muri Kiliziya ya Yezu Kristu, Intsinzi ni iyanyu. Mufite imbaraga zikomeye cyane. Ntimugatinye urugamba rwose Sekibi yabagabaho, kuko tuzatsinda mu izina rya Yezu Kristu.

Tube abahamya ba Yezu Kristu nka Petero. Tumuhamye igihe cyose n’aho turi hose, n’icyo turicyo cyose. Tumuhamirize abataramumenya bose, cyane cyane abamurwanya.

Umubyeyi Bikiramariya adusabire!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Birambo/ Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho