Ku wa gatanu w’icyumweru cya gatanu cya Pasika A, 19Gicurasi 2017
Amasomo : Int 15, 12-17 ; Zab 56(57) ; Yh 15, 12-17
Kuzirikana
Ivanjili y’uyu munsi iradusubiriramo ingingo nyamukuru y’inyigisho n’ubuzima bya Yezu : « Nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze » ; ikongera igasubiramo ku musozo wayo aho Yezu yanzura ati : « Icyo mbategetse, ni uko mukundana ».
Gukundana ni wo mutima w’Ivanjili ya Yezu Kristu. Ikibazo abakristu b’ibihe byose dukunze kugira ni uko itegeko ryo gukunda ari itegeko ridashobora kwandikwa mu nyuguti no mu magambo ku buryo umuntu yavuga ati « Nukora utya cyangwa utyo uzaba ubirangije, uzaba uminuje ». Twe bene muntu twikundira amategeko no gutegeka, gusobanura no kwemeza, ariko urukundo nta cyarwigisha usibye gukunda. Niba ushaka kwigisha umuntu ubukristu mukunde, iby’amagambo avuganye ubwenge bize nyuma. Urugero rudashyikirwa twaruhawe na Yezu ubwe : « Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze ».
Amategeko ni meza, inyigisho itanganywe ubuhanga inyura ubwenge ikagera ku mutima ; ibyo byose kandi Yezu ntiyabivanyeho ; amategeko yarayubahirije aranayasobanura, inyigisho arazitanga abantu baranyurwa, yemwe n’abigishamategeko ba Israeli bakibaza aho yize, bakaza kumwumva ; ariko ibyo byose iyo tutarebye neza biduhindura abagaragu. Ukwemera kwacu si urusobe rw’ibitekerezo bipanganye ubuhanga ku buryo ababikurikije byabakiza. Ukwemera kwacu ni uguhura na Kristu tukagirana ubucuti bugera aho buhindura ibitekerezo n’ubuzima byacu, maze bukaduha icyerekezo gishya.
Icyo Yezu aduha cya mbere ni urukundo, twarwakira tukaba incuti tukareka kuba abagaragu bagarukira ku mategeko bakibwira ko ari yo abaha ubumwe n’Imana. Ukunda Imana arayakurikiza ariko ntabikorana ubwoba bw’ibihano cyangwa ngo agire icyo agura n’Imana. Mu gutoza abandi ivanjili hari ubwo tunanirwa gukunda tukaba twatekereza ko amahame n’amateko bihagije. Ntabwo bihagije, nta n’ubwo ari byo bya mbere. Hari n’ubwo dutera intambwe tukumva ko kugira ibikorwa byerekana ukwemera ari ingenzi. Ibi ni byo kandi twagombye kubigeraho. Ariko muri ya miterere yacu ya muntu ukunda ibisobanutse ku buryo byuzura akiruhutsa, hari igihe dushaka no kumenya aho ibikorwa by’urukundo biva n’aho bigera. Ntahahari. Urukundo ntacyarusobanura. Nta bikorwa byaruva i muzingo kereka ahari gutanga ubuzima nka Kristu. Ukunda by’ukuri ntaho ashobora kugera ngo yiruhutse agire ati ndabyujuje.
Isomo rya mbere riratubwira inama nkuru ya mbere ya Kiliziya. Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kitubwira amateka yo mu ntangiriro za Kiliziya. Dusangamo amateka y’abantu b’intwari mu kwamamaza inkuru nziza. Abantu bajya inama, abantu badatinya guhangana kw’ibitekerezo, maze bakicara bakabicoca bakabona igisubizo. Igishimisha ni uburyo bemera badashidikanya ko bayobowe na Roho Mutagatifu. Ntibigigeze bumva na rimwe ko Yezu yabatereranye. Bo na Roho yaboherereje bayoboye kiliziya, bahanga amayira mashya mu bihugu by’amahanga atarigeze amenya Imana, bamenya iby’ingenzi bagomba gukomeraho, n’ibyo bareka ntibigire icyo bitwara inyigisho z’ingenzi z’Inkuru Nziza ya Yezu Kristu wapfuye akazuka.
Ubu butwari natwe turabukeneye muri iki gihe. Usomye iri somo ntabura gutekereza uko ku ncuro ya 21 abasimbura b’Intumwa bakoraniye i Vatikani ku kicaro cy’Umusimbura wa Petero mu wa 1962 maze bo na Roho Mutagatifu bakaduha ubutumwa bwuzuye ubutwari bamwe muri twe bagiseta ibirenge kumva no gukurikiza. Bituma kandi umuntu atekereza uburyo isi ihinduka ku buryo bwihuse muri ibi bihe byacu. Dukeneye intumwa z’intwari nka Pawulo na Barinaba na ba cumi na babiri. Tubasabire abo bashumba bacu, Roho abayobore na bo bamwumvire, batubwire ijambo ridukomeza kandi ritumurikira.
Padiri Jean Colbert Nzeyimana