“DUHARANIRE KUGENZA NKA YEZU KIRISITU”
INYIGISHO YO KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA X GISANZWE/C
Amasomo:2 Abanyakorinti 3,4-11 Matayo 5,17-19
Bavandimwe muri Kristu Yezu,
Nimugire iteka umugisha n’ineza, impuhwe n’amahoro byitangirwa n’Imana Data, Umubyeyi udukunda. Haciye iminsi ibiri duhimbaje umunsi mukuru wa Pentekositi, umunsi duhimbazaho ROHO MUTAGATIFU asesekara ku Bigishwa ba Yezu. Roho Nyir’ukuri wayoboye abigishwa mu kuri kose. Uwo Roho Mutagatifu, natwe tumuhabwa mu isakaramentu rya Batisimu n’iry’ugukomezwa by’umwihariko, aho twemerera Yezu kumubera abahamya muri bagenzi bacu aho turi hose.
Imibereho rero y’uwakiriye Roho Mutagatifu si iyindi yindi, ahubwo ni ukumenya kubaho ahuza imvugo n’ingiro ntibisobane. Ugasanga yihatira kugendera mu nzira Yezu yanyuzemo ari yo: kurangwa n’ineza, urukundo n’impuhwe aho ari hose, mbese agahora azirikana rya Jambo rya Yezu rigira riti: “Icyo nshaka ni impuhwe si igitambo” (Mt 9,13a)
Mu Ivanjili ya none, Yezu aratwibutsa ikintu gikomeye mu butumwa bwe yatuzaniye: “Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko n’Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora”. Aya magambo yombi ya Yezu akwiye kwitabwaho, kugira ngo tutavaho dutwara nabi ubutumwa duhabwa. Ayo si ayandi ni GUKURAHO no KUNONOSORA.
Kenshi mu mibereho ya muntu, usanga tubangukirwa no kwihutira guhindagura ibintu, kubikuraho, ubu hagezweho ijambo ryitwa “gusibanganya ibimenyetso wasanze”. Kuki muntu abangukirwa no Gukuraho cyangwa gusiba ibyo asanze? Akenshi biterwa no kwiyemera, kwikunda no kumva turi ba kamara, ko tuzi gushishoza no gukora neza kurusha abatubanjirije. Usanga twibagirwa ko burya buri kintu mu gihe cyacyo ari ingirakamaro kandi ko cyafashije abatari bakeya kuba abahamya n’abagishwa ba Yezu ku buryo bukwiye. Ni byiza mbere yo kunenga ibyo dusanze cyangwa se kubikuraho dukwiye kubanza gutekereza tukareba niba koko bikwiye. Kuko hari n’ubwo batubaza ngo: Kuki ibi bintu wabikuyeho, wabisenye, ugasanga nta gisobanuro utanga gifatika, ndetse aho gusubiza ukubajije ugatangira kuvuga nabi, erega bikaba byabyara n’amakimbirane atari akwiye. Yezu ati: “Sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora”.
Bavandimwe, Kunonosora numva ari ugufata umwanya, ukareba ibintu ugasubira ibindi, ukabigenzura utihenze ubwenge kandi utari wenyine, maze hakarebwa niba ibyo tubona bidufasha kubaho turasa intego yacu: ari yo kuba abakirisitu bizihiye Umutima Mutagatifu wa Yezu. Abigishwa be koko, bahisemo kureka Roho Nyir’ukuri agenga ibitekezo n’ubuzima byabo, ni uko babasha kwamamaza Inkuru nziza ya Yezu Kirisitu. Natwe kugira ngo tubashe kumenya niba ibyo dukora bikomoka ku Mana, ni ngombwa kureka Roho Mutagatifu akatuyobora. Yezu yabiduhayemo rugero, atwereka ko mbere yo kugira ibyo dukora, dukwiye gufata umwanya tugasenga, kugira ngo tutavaho duhubuka tugafata ibyemezo bitazagira icyo bitugezaho. Urugero: Yezu agiye gutora Intumwa ze Cumi n’ebyiri: “Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro ryose arikesha asenga Imana. Bukeye, ahamagara abigishwa be, abatoramo cumi na babiri, abita Intumwa” (Lk 6,12). Uru rugero Yezu yadusigiye, niruturange, mbere yo gufata ibyemezo no gushaka kunonosora ibyo tubona.
Kubera ko ahari abantu hatabura ibitekerezo binyuranye, cyane hakunze kugaragara Abadashaka impinduka, bati ibintu ni bigumye uko byari bimeze, hakaba n’abakunda impinduka yihuse. Agikoza ikirenge cye ahantu agahita, asenya, ahirika, akuraho kenshi nta n’uwo abajije kuko aba atinya ko nabaza bitazamworohera kubona ibisobanuro byumvikana bitumye afata uwo mwanzuro. Aha rero Bavandime hatwigishe, kujya tujya inama, twungurana ibitekerezo tureba ibikwiye kwitabwaho ngo bidasenywa, ibikwiye kunonosorwa kuko bitagihuye n’igihe, kuko n’abakurambere bacu babivuze neza ngo: “Abagiye inama, Imana irabasanga”. Kurebera hamwe ibikorwa byacu ni ingirakamaro, haba mu rugo, mu muryango, muri Kiriziya. Iyo hatubahirijwe kuganira, kenshi usanga ibintu aho kujya mbere bigenda nabi. Ugasanga abantu bapfa ubusa.
Dufate urugero rworoheje: Guhazwa ku rurimi no guhazwa mu biganza. Usanga kenshi abakirisitu tutabyumva kimwe, ndetse bamwe bakagaya abandi, tugacirana imanza zidakwiye abana b’Umubyeyi umwe. Aha usanga abahazwa ku rurimi bagenda bidoga, ariko si bose ndavuga muri rusange: ntibikwiye ko umukirisitu ahabwa Yezu mu biganza bye, nta cyubahiro rwose kirimo. Ibiganza biba byanduye, ntabwo bikwiye gukora ku mubiri wa Nyagasani. Abandi nabo bati: rwose guhabwa Yezu ku rurimi, usanga bidakorwa neza, ugasanga umuntu yasamye nkushaka kumira irobe ry’ubugari cyangwa intongo y’inyama, rwose ntibyari bikwiye. Hakaba n’ababona byose ari byiza ntacyo byishe kandi bitanasuzuguza icyubahiro gikwiye Umubiri wa Yezu Kirisitu.
Abapinga, abagaya guhazwa ku rurimi cyangwa guhazwa mu biganza, bibagirwa ikintu cy’ingenzi. Kuko haba ku rurimi haba mu kiganza, uburyo bwose wabikoramo atari cyo gihita kigaragaza ICYUBAHIRO UHAYE UMUBIRI WA YEZU UHAWE. Ikigaragaza icyubahiro ni uburyo twiteguye mu mutima wacu. Ari byo urukundo, ukwemera, ikizere n’ishimwe ufitiye Yezu wemeye kudusigira iryo funguro rya roho, ngo ridutere umwete mu guhora duhimbajwe gusa no kugenza nk’uwo duhawe, Yezu Umucunguzi wacu. None byaba byunguye iki, niba uhazwa ku rurimi ariko, uri injajwa, utukana, utifuriza abandi amahoro no guhirwa, ubagambanira, ubasebya, ubavuma, mbese utabacira akari urutega. Ni kimwe kandi no kuba wabashimagiza guhazwa mu biganza, ariko ibyo biganza birangwa no kumena amaraso, kuroga, gukora urugomo rwitwaje amaboko n’ibindi bibi dukoresha ibiganza.
Tujye rero tuzirikana ko ubutungane atari ukubahiriza amategeko byonyine, ko ahubwo igikuru cyane ari ukwigiramo urukundo rukunda Imana hejuru ya byose, kandi rukagera no ku bo yaremye uko bameze kose, kuko twese turi abana ikunda by’Umwihariko. Ntishaka ko hari n’umwe wazimira ahubwo twese ko twayigarukira kubera ineza yayo iduhozaho kandi itugabira ku buntu bwayo.
Twisunze rero Umubyeyi Bikira Mariya, wabayeho akora icyo Imana ishaka, natwe adusabire kutaba abatsimbarara ku mihango, ahubwo ku rukundo ruhimbazwa no gukora icyiza aho turi hose, kuko Ineza inyura uyikoze n’uyigiriwe, bigahesha Imana Ikuzo n’icybahiro ikwiye. Amina
Padiri Anselimi Musafiri