Inyigisho yo ku wa gatatu w’icya 2 cy’igisibo, A, 11 Werurwe 2020
1º. Yer 18, 18-20; Zab 31 (30),5-6.14-16; Mt 20, 17-28
Bazamucira urubanza rwo gupfa
1.Abo ni ba nde?
Inyigisho y’ejo yakomoje ku bicaye ku ntebe ya Musa. Abo ni abatwarware b’abaherezabitambo, abigishamategeko yemwe n’abafarizayi. Abo ni bo Yezu yavuze ko bazamucira urubanza ngo apfe. Nyamara abo bose bari bajijutse mu bumenyi bw’ibyanditswe cyane cyane. Mbese twavuga ko ibyo Musa yashyikirijwe n’Uhoraho na we akabyigisha imbaga yose ya Isiraheli, ibyo byose bikubiye mu Bitabo Bitanu by’ikubitiro, ibyo byose byavuzwe n’abahanga n’abahanuzi, abo banyakubahwa bigishamategeko bari babizi. Rubanda rwa giseseka ni bo rwafatiragaho urugero mu buyoboke bwose.
2.Bize amashuli baraminuza
Bamaze imyaka hafi ibihumbi bibiri bahererekanya inyigisho Imana yari yaranyujije kuri Musa. Abafarizayi n’abigishamategeko bo rwose bigaga amashuri bakaminuza mu Byanditswe. Umuntu wese yakwibwira ko igihe Yezu yigize umuntu banyakubahwa abo bari bariteguye neza. Abayahudi bose bari bafite amahirwe kwigiramo abahanga mu by’Imana.
3.Byabapfiriye ubusa
Nyamara se Yezu atangiye kwigisha, ntibyabayobewe! Ibyo abenshi bamaze imyaka biga, byabapfiriye ubusa kuko bitashoboye gufasha ubwenge bwabo gufutukirwa na Zuba Rirashe Rumuri rw’amahanga wari uje gusura isi no kuyisusurutsa ngo ikere kugana inzira y’ijuru.
4.Ubahanuzi b’igihagararo n’abahanuzi b’abaryi
Erega ubuyobe bwari bwaratangiye kera. None se abahanuzi b’ukuri babagenzaga bate? Twumvise umuhanuzi Yeremiya n’uko byamugendekeye. Bagiye inama ngo bamucecekeshe bamuvutse ubuzima. Uwo mugabo yabaye umwe mu bahanuzi b’ukuri.
Muri Isiraheli hakunze kugaragaza ibyiciro bibiri by’abahanuzi. Habonetse abakomeraga ku butore bwabo koko bakumva ko Imana ibasaba kuvuga ukuri kwayo batabebera kubera ubukana bw’abami n’abakuru b’abaherezabitambo. Abo bahanuzi b’ukuri baratotejwe cyane bakamburwa ibyabo bakicwa.
Hariho n’abandi bahanuzi b’inkomamashyi. Abo ni abari barahisemo gushimisha umwami Herodi n’ibyegera bye. Abo bahanuzi b’ibinyoma ni bo abatware bishakiraga ngo babasingize. Twibuke uko batotezaga umuhanuzi Yeremiya bavuga: “…nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe Itegeko ry’Imana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa n’abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo”. Abo banyakubahwa bari bashukamirije Yeremiya Umuhanuzi w’Uhoraho, bishakiraga abandi baherezabitambo, abasheshe akanguhe n’abandi bahanuzi basa n’abiyicaje ku ntebe ya Musa n’abahanuzi nyamara bimirije imbere amaronko yabo gusa.
- Ni ba nde isi ikeneye ?
Bene abo bahanuzi b’abaryi kandi b’inkomamashyi, isi ntibakeneye. Ikeneye ko baceceka maze hakavuga abashyize imbere ukuri. Abahanuzi b’ibinyoma nibaceceka, ukuri kuzamurikira isi ive mu mwijima. Yezu Kirisitu azamenyekana atwinjize mu ihirwe ry’ijuru.
Ese bene Zebedeyi barasaba iki? Aho si ukwicara ku ntebe ya musa ari ukuyishyushya gusa? Iyi vanjili ibavuga itwigisha kwitondera iyi nzira twahisemo yo kwitwa aba-Kirisitu. Kumusaba umwanya i Buryo bwe, ni ukwitegura kwitangira Ingoma ye y’Ukuri, Urukundo n’Ubutabera. Tuzi ko bene Zebedeyi n’izindi ntumwa bemeye kunywera ku nkongoro ya Yezu. Basobanukiwe ko kumukurikira no kwinjira mu Ngoma ye ari uguheka umusaraba. Bamenye ko iyo nzira ari iyo kwitangira abandi mu kuri, mu rukundo n’ubutabera.
6.Dusabe gusobanukirwa
Natwe dusabe kubisobanukirwaho hakiri kare. Nta kabuza tuzagerayo. Dusabire abicaye ku ntebe ya Musa muri iki gihe. Ese ni ba nde? Ni twe twese twiyemeje kwiga iby’Imana no kubyigisha abavandimwe bacu. Twisabire ubwenge tutazava aho tumera nka bariya batware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko biyemeje gucira Yezu urubanza rwo gupfa.
Yezu Kirisitu nasingirizwe umutsindo we. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. N’abatagatifu duhimbaza none, Ewutimi, Rozina, Konsitantini, Viyisenti w’i Lewoni, Soforoni, Domingo Kamu, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA.