Dusabe Imana imbaraga zo gutsinda ibishuko bya Sekibi

Inyigisho y’icyumweru cya mbere cy’igisibo, ku wa 14 Gashyantare 2016

Amasomo tuzirikana : 1) Ivug 26,4-10; 2)Rom 10, 8-13 ; Lk 4, 1-13

Umuti wo gutsinda Shitani ni ukwemera gukoreshwa n’imbaraga z’Imana. Abanyarwanda baca umugani bati “ntawe unanira umushuka”. Ariko iyi mvugo yuzuyemo kutizera Imana. Amasomo y’icyumweru cya mbere cy’igisibo aratwereka uburyo Yezu yarwanye urugamba, bikarangira intsinzi iri ku ruhande rwa Yezu. Turebere hamwe intwaro Sekibi yari yitwaje ku rugamba, kandi izo ntwaro na n’ubu sekibi arazitwaza iyo ashaka kwigarurira abayoboke ba Yezu. Bavandimwe, niba dushaka gutsinda muri iki gihe cy’igisibo ni ngombwa kumenya intwaro za Sekibi, kuko tuzi ko “ibuye ryagaragaye ntiryica isuka”.

  1. Umugati cyangwa inda

Sekibi ibwira Yezu iti “niba uri umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati”( Lk 4,3). Umugati uhagarariye ibyo turya n’ibyo tunywa byose hamwe n’ibindi twambara. Ese ibyo ndya, ibyo nywa, ibyo nambara, mbibona biciye mu zihe nzira? Aho sinshukwa na Sekibi, ikanyereka ibitangenewe? Cyangwa nkitwaza ko ibifi binini bigomba gutungwa n’udufi dutoya? Aho si mbibona biciye mu ngeso mbi? Nko kwambura iby’abandi? Nk’ubusambanyi? Nk’ubutekamutwe? Aho sinikubira ibyangombaga gutunga benshi? Icyo gihe naba narabaye ingaruzwamuheto ya Sekibi.

  1. Ubutegetsi

Sekibi ibwira Yezu iti “ nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo byose,kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse. Wowe nundamya biriya byose biraba ibyawe” (Lk 4,6-7). Iki gishuko nacyo kirakomeye kandi gihitana benshi kuri iyi si. Ubutegetsi ubwabwo si bubi. Ikibazo ni ukwibaza niba umuntu abugeraho ataramije Sekibi. Ese ni uwuhe mwami mpfukamira?

  1. Ububasha no kwiyemera no gushaka kwemerwa

Sekibi iti “ niba uri umwana w’Imana, ngaho simbuka….”. (Lk 4, 9-10). Twirinde gusaba Imana ibitadufitiye akamaro.

Niba ibuye ryagaragaye ritica isuka, umuti ni uwuhe? Umuti turawukura mi Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi.

  • Umuti wa mbere ni uguha Imana ibiyigenwe : Gutura Imana umuganura w’ibyo yaduhaye, byaba byinshi cyangwa se byaba bike, bitewe n’uko Nyagasani yabiduhaye.

  • Umuti wa kabiri ni ugutinyuka tukavuga  « niba wamamarisha umunwa wawe ko Kristu ari Nyagasani, kandi ukemera mu mutima wawe ko Imana yamuzuye mu bapfuye uzarokorwa » (Rom 10, 9).

  • Umuti wa gatatu ni ukutirwanirira, ahubwo tukareka Ijambo ry’Imana rikaturwanirira. Twumvise uburyo Yezu yasubizaga Sekibi akoresheje Ijambo ry’Imana.

Ngaho rero ni tube intwari ku rugamba, tureke kwitwaza ngo twarashutswe. Nibyo rwose Sekibi ibereyeho kudushuka, ariko Imana ibereyeho kuturwanirira. Nibyo turi abanyantege nke, ariko ibyo si iturufu twarisha buri gihe ngo igisubizo cyacu gihore ari narashutswe, naganjwe, si jye na njye, naho miseke ndarwana,…

Umuntu agasambana yarangiza ngo yashutswe! Birababaje! Umuntu akica uwo bashakanye, yaragiza ngo yashutswe! Ngo ni inzoga zamushutse,…Ivanjiri ya none iratwereka uko umukristu yagombye gutsinda ibigeragezo. Umukristu bisobanura umuntu uba intwari ku rugamba. Muri iki gisibo, dusabe Imana iturwanirire. Impuhwe z’Imana zizadutabara. turusheho kwakira impuhwe z’Imana kandi tuzigararize abazicyeneye bose. Mu butumwa, Umunshumba wa Kiliziya yageneye abatuye iyi si muri iki gisibo, yabuhaye insanganyamatsiko igira iti “ icyo nshaka ni impuhwe si ibitambo”. Twubure amaso turebe umuvandimwe ushaka ko twamutabara. Dusenge kandi dusabire abavandimwe bacu babaye, twicuze ibyaha byacu kandi tubisezereho, twigomwe kandi dutange inkunga yacu ku bantu bayikeneye.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire! Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi Murunda/NYUNDO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho