Dusabe inema yo guhumuka

Inyigisho yo ku wa gatatu, Icyumweru cya 6 gisanzwe, Umwaka A, 2014

Ku ya 19 Gashyantare 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Amasomo: Yakobo 1, 19-27 ; Mk 8, 22-26

1. Ivanjili itubwira ko Yezu ari we Kristu, ni ukuvuga Umukiza. Ni nayo vanjili tuzumva ku munsi w’ejo. Kugira ngo Yezu asohoze ubutumwa bwe bwo gukiza isi, yarwanye intambara ikomeye. Urugamba rugeze aho ruhinanye, Herodi wakoranaga n’ingoma y’abakoloni b’Abanyaroma atangiye kumugirira ubwoba, abafarizayi n’abigishamategeko batangiye gushaka kumwica, Yezu yatangiye kwigishiriza mu migani. Yatangiye abwira abamutegaga amatwi ko ubuhanuzi bwa Izayi buzabuzurizwaho ababwira ati : “kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa; kureba muzareba ariko ntimuzabona” (Mt 13, 14). Nyamara abigishwa be bo yafataga umwanya munini wo kubasobanurira inyigisho ze zo mu migani. Ubwo yabigishirizaga mu bwiherero, yarababwiye ati : “Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva” (Mt 13, 16-17). Bavandimwe, amasomo y’uyu munsi araduhamagarira gufungura amatwi tukumva no gufungura amaso tukabona ko igihe cy’agakiza cyegereje.

2. Mu ivanjili ya Mariko y’uyu munsi baratubwira uko Yezu yakijije impumyi. Ariko kugirango dusobanukirwe neza n’uburemere bw’iyi nyigisho, ni byiza kumenya igihe iki gitangaza cyabereye. Yezu yageze i Betsayida akubutse mu ngendo yagiriye mu turere tw’abapagani, aho yagendaga akiza abantu. Ni muri urwo rugendo yakijije igipfamatwi kidedemanga (Mk 7, 31-37). Ivanjili y’uyu itubwira ko abantu bazaniye Yezu impumyi, bamwingingira ko ayikoraho. Nyamara we yanze kwiyamamaza, arayifata ayikura mu rusisiro, ayijyana ahiherereye, mu rwangamazimwe, aba ariho ayikiriza. Yakoze nk’uko abandi bavuzi ba gakondo bakoraga muri icyo gihe, ayisiga amacandwe ku maso, ayiramburiraho ibiganza, maze uwari impumyi atangira kubona buke buke. Niko kuvuga ati “Ndabona abantu, barasa n’ibiti, ariko baragenda”. Ngo Yezu yarongeye ashyira ibiganza bye ku maso ye, noneho uwari impumyi abona neza ibintu byose uko biri. Nyamara Yezu yahise amwohereza iwe, umubuza kwiyamamaza, amwihanangiriza amubwira ati “ntiwinjire no mu rusisiro” (Mk 8, 26). Kuki se gukiza iyi mpumyi Yezu yabikoze ubugira kabiri, kandi akaba adashaka ko ibitangaza bye byamamazwa ?

3. Kugirango twumve iyi myitwarire ya Yezu ni ngombwa nanone kwibuka ko mu rugendo yari akubutsemo, atahwemye kwita abigishwa be impumyi. Ngo bari mu rugendo baje gusanga bibagiwe kwitwaza imigati, noneho batangira kujya impaka z’uko nta migati bafite. Ivanjili itubwira ko Yezu yabacyashye ababwira ati : “kuki mujya impaka ngo nta migati mufite? Ntimurumva kandi ntimurasobanukirwa ? Mbese umutima wanyu uracyanangiye ? Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve ? Kandi ntimwibuka, igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?” Ubuhumyi bw’aba bigishwa ni ukutamenya Yezu bari kumwe uwo ari we, n’imiterere y’ubutumwa bwe. Yezu rero byamutwaye igihe kugirango abahumure, maze bajye basobanukirwa n’ibyo babonye. Inyigisho ikomeye duhabwa n’iyi vanjili ni iyi ngiyi : kugirango muntu agere ku kwemera gushyitse kandi kutajegajega, kugirango amenye ko Yezu ari umwana w’Imana wigize umuntu kugirango akize bene muntu, bitwara igihe. Yezu akomeza kwihanganira ukurandaga kwacu mu nzira y’ukwemera. Ivanjili y’ejo izatubwira ko buhoro buhoro abigishwa ba Yezu baje gusobanukirwa n’uwo ariwe, maze mu izina ryabo Petero agahamya kandi akemeza ko Yezu ari Kristu Mukiza.

4. Banyarwanda bavandimwe, aho natwe ntitujya tugaragaza ubuhumyi n’ubupfamatwi ? Tukareba ntitubone, twabwira ntituwumve ? Mu gihe Abanyarwanda twibuka ubugira makumyabiri amakuba yagwiririye U Rwanda, dukeneye ko umukiza yigaragaza. Nyamara ariko ni uko tubwirwa ntitwumve, twareba ntitubone, nta gihe tutabwiwe ko U Rwanda rweguriwe Kristu Umwami. Kristu Umwami, cyangwa Kristu umukiza ntabwo yagaragaje ububasha bwe nk’uko rubanda yari ibyiteze. Ni nayo mpamvu, iyo Yezu yakoraga ibitangaza yirindaga ko byamamazwa kugirango abari bategereje umwami umeze nka Dawudi batazamufata nk’abandi bami bayobora isi bayicayeko, wa mugani w’Abarundi. Mu gihe abakristu dutegereje agakiza kuri Kristu Umwami, ni ngombwa kumenya ko ubwami bwa Kristu Umukiza ntaho buhuriye n’ubwo twamenye mu Rwanda rwo hambere. Abami b’iyi si barangwa n’ibyo umukambwe Muswayire yitaga “ikotaniraburyamirane”. Muri ibi bihe byo kwibuka amakuba yabaye mu Rwanda, ivanjili nitwereke uburyo bwiza bwo kwibuka. Natwe Yezu aratubwira ati “Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve? Kandi ntimwibuka, igihe manyuriye imigati itanu abantu ibihumbi bitanu, mwahakuye inkangara zingahe zuzuye ibisate?” Burya kwibuka kwiza ni ukwibuka icyiza n’ineza wagiriwe. Kwibuka icyiza nibyo bidukomereza ukwemera. Nituramuka tugize ukwemera gushyitse tuzabwirwa twumve, nitureba tubone.

5. Bavandimwe, muri ibi bihe byo kwibuka akaga U Rwanda rwaguyemo, mu isomo rya mbere Mutagatifu Yakobo araduha inama zatugirira akamaro kugirango “twivugurure tubane mu mahoro”.

  • Nimucyo tubangukirwe no gutega amatwi, ariko nta guhubuka mu kuvuga;

  • Nimucyo twirinde kurakara , kuko uburakari bw’umuntu budakora igihuje n’ubutungane bw’Imana;

  • Nimucyo twitandukanye n’icyitwa ubwandure, n’icyitwa agasigisigi k’ubugira nabi kose;

  • Maze Ijambo ry’Imana turigaragaze mu bikorwa.

Amateka y’igihugu cyacu atwereka ko kudatega amatwi, guhubuka, kurakara, kutitandukanya n’ugira nabi,… bishobora kudukururira akaga katavugwa. Iyi nyigisho ya mutagatifu Yakobo itumurikire uyu munsi wose : “Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugirango ube umuziranenge”.

Mubyeyi Bikira Mariya, bidufashemo !

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho