Dusabe inema yo gukundana

Inyigisho yo ku ya 31 Gicurasi, 2013: Bikira Mariya ajya gusuhuza Elizabeti

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Sof 3, 1-18a cg. Rom 12, 9-16b; 2º. Lk 1, 39-56

Dusabe inema yo gukundana

Tumaze ukwezi kose twiyambaza ku buryo bw’umwihariko Umubyeyi wacu BIKIRA MARIYA. Birazwi neza ko adufasha mu nzira igana ijuru. Aduhozaho ijisho n’ubwo twe tutamubonesha aya maso y’umubiri mu gihe atararangiza umurimo wayo. Igihe kizagera aya maso y’umubiri aruhuke maze hafunguke amaso ya roho. Icyo gihe tuzishimira gusanga MARIYA Umubyeyi w’Imana n’uwa Kiliziya. Tuzamushimira birenze ibi kuko yadufashije mu mateka yacu yo ku isi.

Hari benshi bagishidikakanya ku ruhare rwa BIKIRA MARIYA mu kudushyigikira mu nzira z’ijuru. Ese nko mu Rwanda twarangazwa n’iki cyatuma dukomeza kujijwa kuri ubwo bufasha bw’Umubyeyi wacu? Iyo nzirikanye uko ubukristu bwari bwifashe mu Rwanda mbere y’ 1981, nkishimira imbuto nyinshi zagaragaye nyuma, nsanga mu by’ukuri, ubushyuhe no guharanira kubaka Kiliziya yacu tubikesha n’uko uwo Mubyeyi utagira inenge yaje kudusura. Yaradusuye aradususurutsa. Bamwe bakomeza gutekereza ku mage twabayemo kuva mu myaka y’1990, bakibwira ko kutugenderera kwa BIKIRA MARIYA nta cyo byatumariye! Oya…Ibyo ni ukugarukiriza hafi indoro yacu. None se nyine ntituzi ko aho Nyagasani ashaka kugandura, Sekibi na yo itahatangwa igamije kumira bunguri abana ba BIKIRA MARIYA? None se uwo Mubyeyi wacu ntiyari yatuburiye avuga ko nitutisubiraho tuzahura n’amakuba? None se ubwo butumwa bwe ntibuhoraho? Bwarashaje se? Icyo ahora atubwira, ni ukumva Inkuru nziza ya YEZU KRISTU kugira ngo tubeshweho n’URUKUNDO rwe.

Dukomeze urugendo rwo gukurikira YEZU KRISTU twisunze Umubyeyi BIKIRA MARIYA dukurikiza inama nziza ze. URUKUNDO rwacu ruzire uburyarya kandi tureke guharanira ibidusumbye bidahuje n’ubwiyoroshye YEZU KRISTU n’Umubyeyi MARIYA badutoje. Tuzafatanya na we kuririmba ya ndirimbo y’igisingizo cye twumvishe mu Ivanjili kuko roho yacu izahora isabagizwa n’ibyishimo byo kuba muri Nyagasani Umukiza wacu. Dusabire urubyiruko cyane cyane rukurane amatwara ya BIKIRA MARIYA rwirinde urukundo rurukururira umuriro. Turerere mu RUKUNDO rwa KRISTU, dukure mu RUKUNDO RWE, TURUBEMO INDAHEMUKA.

YEZU KRISTU ASINGIZWE.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho