Dusabe inema yo kumvira abadutegeka

YEZU KRISTU ATURWA IMANA MU NGORO

UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABIYEGURIYIMANA

KU CYUMWERU, 2 Gashyantare 2014 

Iyi nyigisho mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Mal 3, 1-4

2º. Heb 2, 14-18

3º. Lk 2,22-40

Dusabe inema yo kumvira abadutegeka

1. Uyu munsi usa n’uwongeye kutwibutsa by’umwihariko Noheli n’Ukwigaragaza kwa Nyagasani: Luka Mutagatifu atugezaho inyigisho ikomeye y’uko Urumuri rwa KRISTU rwamurikiye abantu bose kuva i Yeruzalemu kugera mu mahanga yose. Rugikubita, Umwana wavukiye gukiza isi amurikira amahanga yose, yakiriwe na Simewoni na Ana, abakambwe bashushanya ihanga ryiyoroheje rigizwe n’abakene b’Imana bakomeye ku kwemera n’ukwizera. Kumenya no kwemera uwo Mwana nk’Uw’Imana koko, ni igikorwa cya Roho Mutagatifu. Ni Roho Mutagatifu wamurikiye Simewoni yakira Umukiza mu Ngoro y’Imana. Ni Roho Mutagatifu utumurikira natwe tukabasha kwamamaza ko KRISTU ari We Mukiza. Ni uwo Roho uduha kubaho tudatewe ubwoba n’ibyo ku isi n’abo ku isi kugira ngo tubereho Nyagasani uduhamagarira kubana na We iteka mu ijuru. Roho Mutagatifu yahaye Ana gutera indi ntambwe mu kwemera: kwamamaza nta bwoba nta pfunwe ko YEZU KRISTU ari We Mukiro wa Yeruzalemu. Uyu munsi udufashe kwemera YEZU KRISTU no kwemeza tubikuye ku mutima ko ari We ukwiye kubahwa no kumvirwa mbere y’abandi bose.

2. Uyu Munsi Mukuru duhimbaza none, mu Rwanda dusa n’aho tuwutekerezaho kenshi. Abakristu benshi bamaze kumenya gusenga bifashishije Rozari Ntagatifu. Ku iyibukiro rya kane mu yo kwishima, YEZU aturwa Imana mu Ngoro, dusaba inema yo kumvira abadutegeka. Mariya na Yozefu baduhaye urugero mu kumvira. Ntibigeze birengagiza Amategeko n’imigirire Imana yatangarije Isiraheli ibinyujije kuri Musa. Ni yo mpamvu bihatiraga gukora urugendo rutagatifu i Yeruzalemu bavuye mu Galileya; n’iki gikorwa cyo gutura YEZU mu Ngoro, ni ikimenyetso cy’uko kumvira. Umwana wese w’imfura yegurirwaga Imana agaturwa mu Ngoro hagatangwa ituro ryafatwaga nk’incungu atangiwe (Iyim 13, 1.12-13). Abakungu baturaga umwana w’intama, abakene bagatura inuma ebyiri. Mariya na Yozefu bari abakene, batuye intungura ebyiri (Lk 2, 24). Urugero rwo kwiyoroshya no kumvira rwaranze Mariya na Yozefu rumurikire ubuzima bwacu muri iki gihe.

3. Kumvira no kwiyoroshya bishobora kugorana mu bihe bimwe na bimwe. Dutekereze ku isomo rya mbere twumvishe: mu gihe cya Malakiya, Abayisiraheli bahoraga bijujuta bifuza Umutegetsi wabagoboka, uwo umwandisi yise Umumalayika w’isezerano. Ukwijujuta kwabo kwasaga n’ukumvikana mu gihe bagiraga bati: “Abagome ni bo bene amahirwe, Imana irabashyigikiye, mbese nk’aho itagishishikajwe n’ubutabera” (Ml 2, 17). Nyamara umuhanuzi we yabasubije ko Umunsi Uhoraho azazira gucira abantu bose imanza wegereje. Nyagasani ntazatinda kuza abanjirijwe n’intumwa ye; azabanza asukure bene Levi maze haturwe ibitambo bimunyuze. Uko biri kose ibibi n’ababi si bo ndunduro y’ibyaremwe. Nyagasani ubwe azerekana inzira yo gusohoka mu mwijima w’inabi.

4. Umuntu wese wakiriye Urumuri rwa KRISTU ashobora kumenya inzira y’ibyiza agahunga iy’inabi. Iyo ari umuyobozi, bigirira akamaro abantu benshi. Umukuru wese cyangwa umutegetsi, iyo yumvira Imana, na we ashobora kumvirwa amahoro agasesekara mu gihugu cyose. Mu gusaba inema yo kumvira badutegeka, tujye tubasabira na bo kumvira Imana. Umutegeka wacu ni Imana. Ni We ugomba kubahwa no kumvirwa mbere ya bose. Abadutegeka ibyiza biva ku Mana tugomba kubumvira maze twese hamwe tukagana ijuru. Abadutegeka gukora nabi, abo ntibubaha Umutegeka w’Ijuru n’isi; bene nk’abo ni bo badukururira ibyago bitagira ingano; nta muntu n’umwe utuyobya tugomba kumvira kuko kumwumvira mu nzira mbi ni ko kumufasha kunangira umutima akazananguka! Nta muntu n’umwe Imana ishaka ko yorama. Birakwiya kandi birihutirwa guhugura ubwenge bwacu kugira ngo tumenye Ukuri gukiza.

5. Kuri uyu munsi dusabire cyane ababyeyi gutura Imana abana babo mu Ngoro nk’uko Yozefu na Mariya babigenje. Gutura abana mu Ngoro byakorwaga mu Isezerano rya Kera, bitwumvishe ko ubu turi mu Isezerano Rishya aho buri mwana wese akwiye guturwa Imana mu Ngoro kuva akivuka: kwihutira kumubatirisha kugira ngo abuganizwemo ineza y’Imana atangire atyo inzira yo kumenya Ukuri n’Uwo agomba kumvira mbere na mbere n’uburyo yumvira abamuyoboye ku isi…kutabumvira buhumyi; kubasabira no kubafasha gutsinda inzira y’ibibi. Dusabire abana bose bavuka ubu kurerwa neza no kumenya Umuhamagaro wabo: none twanasabiye by’umwihariko abahamagarirwa kwiyegurira Imana kugira ngo bakomere ku butorwe bwabo. Hazaboneka benshi kandi beza mu gihe ababyeyi bihatira inzira yo kubarera neza no kubatoza kumvira nyakuri.

YEZU KRISTU asingizwe, imitima yacu ibe ingoro imweguriwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu bose badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho