Dusabe Nyagasani aduhe umutima mushya

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 3 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 31 Mutarama 2014 – Umunsi wa Mutagatifu Yohani Bosko

Mwayiteguriwe na Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

AMASOMO: 2 Samweli 11, 1-4a.5-10a.13-17; Z 50, 3-4,5-6AB,6C-7, 10-11; Mk 4,26-34.

Bavandimwe nshuti z’Imana,

Tumaze iminsi twumva ibigwi by’umwami Dawudi. Twumvise uko Imana yamutoye mu bavandimwe be, igatuma umuhanuzi Samweli kumusiga amavuta y’ubutore; umwuka wayo ukamwinjiramo, agahinduka ingabo ikomeye ku rugamba, agakiza Umuryango w’Imana Abafilisiti bari bawushikamiye, akaba intwari koko, ashyigikiwe n’ukuboko k’Uhoraho. Ni koko uri kumwe n’Uhoraho ntacyo abura. Dawudi kandi, ni we wifuje kubakira Uhoraho Ingoro imwizihiye maze Uhoraho amwitura kumusezeranya ko ahubwo ari We uzamwubakira inzu, izina rye akarigira ikirangirire, ingoma ye igakomera, akagira ihumure, ikaba intavogerwa ku butaka bwiza yayigeneye, akisazira amahoro ndetse n’inkomoko ye ikazima Ingoma ubuziraherezo. Ni byo koko, uwifitemo imigambi myiza yo kwita ku Ngoro y’Uhoraho yaba ari Kiliziya ye, yaba se kumutuza mu mutima utunganye, ukaba ingoro ye; nta kabuza Nyagasani amuturamo akamukomeza. Icyaduha ngo abo bantu babe benshi. Umuririmbyi yaragize ati: “Nta kintu kibaho cyaruta kwibanira n’Uhoraho, barahirwa abamufiteho ubuhungiro.”

Nyamara se bavandimwe, wa wundi wari waratoneshejwe n’uhoraho si we waje kugamburuzwa n’intege nke z’umubiri akaganzwa n’irari, akageza aho akoze amahano, agasambanya umugore w’umwe mu basirikare be bari ku rugamba, ndetse agakurizaho no kumwicisha yabanje kugerageza amayeri yose ngo ntibazamenye ko ari we wateye inda umugore we? Nta n’ubwo yaruhije ababazwa n’urupfu rw’iyo ntwari yanze kwishimisha abandi bari ku rugamba, kuko n’uwaje kumumubikira, yavuze ngo “Ibyo ntibibabaze, inkota yica ku buryo bwinshi.” Nuko acyura uwo mugore Betsabe. Birababaje. Byanababaje cyane Uhoraho.

Bavandimwe, tugomba kwijugunya mu biganza bya Nyagasani, tukamenya ko n’ubwo twaba twifitemo imigambi myiza dute, tutitonze twamera nka Dawudi. Sekibi ntatwifuriza amahoro. Ntiyifuza ko twagira ituze muri Nyagasani. Ni yo mpamvu akora iyo bwabaga ngo atugushe, ndetse ugasanga yibasira na ba bandi bari bakomeye mu kwemera, yemwe n’abayobora abandi mu nzira y’ukwemera, yifuza kubandagaza kugira ngo hagwe benshi. Twibuke ko amategeko y’Imana; irya 6 n’irya 9 atubuza gusambana no kwifuza gusambana. Ibi ngibi bigaragara ku buryo bwinshi. Muri bwo twavuga nko kwikinisha, kuganira ibidakwiye, kwambara imyenda irangaza abandi cyangwa kwambara ubusa, ubuhabara n’uburaya, kwandagaza imibonano mpuzabitsina, gufata ku ngufu, imibonano y’abahuje ibitsina, gufata abana bato, gusambanya inyamaswa, kureba amashusho y’urukozasoni ugambiriye kwimara irari ry’umubiri… birababaje.

Ni ngombwa rwose kuba maso, tugahamya ibirindiro muri Nyagasani, tukaronka imbaraga nyinshi mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Dukwiye kuguma mu rukundo rw’Imana naho ubundi bitabaye ibyo ntacyo twakwimarira. Mu ivanjili, twumvise ko Yezu atigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye. Nguko ko natwe tugomba kugenza. Tugomba kwegera Yezu cyane tukazibukira ikibi. Tugomba kwiherererana kenshi na We mu isengesho ritaretsa; akadusobanurira byose; Ijambo rye ry’ubuzima tukarikunda, tukarizirikana, rikaturyohera, rikadusabamo, rikadutunga kandi rikatweramo imbuto nyinshi ziroshye. Tugomba gukunda kandi tugahabwa Amasakramentu kenshi, maze ubuzima bw’Imana bukadutemberamo. N’igihe kandi twateshutswe tugacumura, tugahungira mu Mpuhwe z’Imana nka Dawudi, we wagize ati “Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe; kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.” Ibyo bose kandi tugomba kubigenza ku ntambwe iringaniye, ihamye kandi ihoraho, nk’ uko iby’ Ingoma y’ijuru, Ivanjili yatubwiye ko bitarangwa no guhubagurika cyangwa guhuruduka.

Dusabe Nyagasani aduhe umutima mushya n’ubwenge bushya bimwiziritseho, aduhe kumenya igikwiye, tukihambireho, cyane cyane ariko tumwiyegurire we Rukundo ruzima, maze ku munsi wa nyuma azatugororere Ubugingo bw’iteka hamwe n’Abamalayika n’Abatagatifu bose.

Bikira Mariya utazi inenge y’icyaha, adusabire.

Mutagatifu Yohani Bosko, adusabire.

Padiri Léandre NSHIMYIYAREMYE

Seminari Nkuru ya Rutongo.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho