Inyigisho: Dusabe Ukwemera gushyitse

Inyigisho yo ku wa gatanu – Icyumweru cya 3 cya Pasika, Umwaka C

Ku ya 19 Mata 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Mu nkuru ivuga iby’urupfu rya Stefano bavugamo umuntu witwa Sawuli wari ushyigikiye ko Stefano yicwa. Yabarizwaga mu Bayahudi beza, akagerekaho kuba n’umufarizayi n’umwigishwa wa Gamaliyeli. Yatoteje cyane Kiliziya mu ivuka ryayo kandi abikorera gukunda Imana kuburyo atatinyaga gufunga abagore n’abagabo bavugaga ko ari abigishwa ba Yezu, akabahurutuza mu masengero akabajyana mu magereza.

Nguwo umuntu Yezu yabonekeye mu nzira agana i Damasi. Amateka ya Mutagatifu PaWulo hari icyo yatwigisha mu gihe dushaka kumenya icyo Imana iduhamagarira gukoresha ubuzima bwacu (vocation). Sawuli waje kwitwa Pawulo yahuye n’urumuri ruvuye mw’ijuru rumuhumisha ubwererane bwarwo. Urwo rumuri rwatumye amenya ukuri. Yiyumvisha ko yarimo atoteza Yezu we ubwe. Gutoteza Kiliziya, ariyo mubiri wa Yezu, bigira ingaruka kuri Yezu kuko ariwe mutwe uyobora umubiri wose. Sawuli wari umunyamurava utaruhuka iyo akorera Imana, Nyagasani yamusabye gutuza agategereza kugirango undi amubwire icyo agomba gukora. Ibi byamufashije kumva icyo ingabire y’Imana bivuga. Mu gihe yari ategereje uwo Imana imwoherereza ngo amenye uko azagenza ubuzima bwe, yafashe umwanya munini wo gusenga.

Ibyo iyi nkuru ya Pawulo itwigisha ni ibyo kwitaho kuko itwibutsa ko ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umwigishwa wa Yezu ari ukubona urumuri rudufasha gusobanukirwa n’ijambo ry’Imana. Iyi nkuru itwereka ko Yezu akunda abakristu bagira umurava n’ibakwe byo kumukorera. Iri somo riratwereka ko kugirango ingabire za Nyagasani zitange umusaruro mwiza, tugomba kwemera ukuri kwacu tumakugeza imbere ye, tukemera ibyaha byacu maze tukabisabira imbabazi. Hanyuma ntitwibagirwe isengesho.

Nimucyo dusabe Imana kugirango ugutorwa kwa Pawulo kudufashe kongera kureba neza uko ubukristu bwacu bwifashe, maze twemere guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwacu tucyerekeza aho Yezu ashaka.

Ivanjiri y’uyu munsi ikomeza kutubwira iby’umugati utanga ubugingo. Iraduhumura kugirango twibonere neza icyo Ukaristiya, yo mugati nyabuzima, itwungura mu buzima bwacu. Imbuto ya mbere yera ku isakaramentu ry’ukaristiya ni ugutangira kubaho mu buzima bw’iteka tukiri hano kw’isi tukanizera tudashidikanya iyobera ry’ukuzuka kwa Yezu n’ukwacu. Isakaramentu ry’ukaristiya duhabwa ni nk’umuganura w’isangira tuzagirira ku meza y’Imana Data, na Mwana na Roho mutagatifu mu ijuru.

Imbuto ya kabiri ni uko ukaristiya ifasha uwabatijwe wese kunga ubumwe na Kristu. « Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye, ambamo nanjye nkamubamo ». Iri jambo ritwibutsa ko icyo muntu atorerwa ari ukubana n’Imana. Ikindi ni uko turi umuryango wagiranye isezerano n’Imana, umuryango Imana yagiye igirana nawo amasezerano ikayubahiriza uko yakabaye.

Imbuto ya gatatu ni uguhitamo Imana Data tukayitura ubuzima bwacu. Nk’uko Yezu yakundaga kuganira na Se bigatinda, ninako yifuza ko twahagurukira isengesho tugashishikarira kuganira na Data uri mu ijuru.

Nimucyo dusabe Imana kugira ukwemera gushyitse. Duhabwe kenshi Ukaristiya maze idutungire ubuzima. Kandi nk’uko byagendekeye mutagatifu Pawulo natwe twemere gukurikira inzira Imana itwereka.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho