INYIGISHO YO KU WA 5 WERURWE
KU WA KANE W’ICYUMERU CYA MBERE CY’IGISIBO
AMASOMO: ISOMO RYA MBERE: Est 4,17k-17m.17r-17t
ZABURI: 138(137), 1-2ª, 2bc-3,7c-8
IVANJILI: Mt 7, 7-12
“Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka; n’ukomanze agakingurirwa”.
Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!
Turi mu ntango z’igihe gikomeye cy’igisibo, igihe cyo kurushaho kugarukira Imana twihatira ibikorwa byo gusenga, gusiba no gukora ibikorwa by’urukundo.
Ni igihe cy’iminsi mirongo ine itugeza kuri Pasika aho duhimbaza urupfu n’izuka bya Nyagasani Yezu byo shingiro ry’ukwemera kwacu.
Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu munsi wa kane w’icyumweru cya mbere cy’igisibo riragaruka ku isengesho. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cya Esitera, turabona umwamikazi Esitera wari mu cyunamo agahungira muri Nyagasani.
Aratakambana ukwemera kuje ukwizera, yibutsa igihango gisanzwe hagati y’Imana n’umuryango wayo, agahamya ubuhangange bw’Imana itananirwa gutabara kandi akayibwira ko nta handi ateze umukiro atari kuri Yo gusa.
Mu Ivanjili ya Matayo turabona Yezu ari ku musozi hamwe n’abigishwa be. Arabagira inama ati: “Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka; n’ukomanze agakingurirwa”.
Mu yandi magambo Nyagasani Yezu arasaba abigishwa be gusengana ukwizera, arabahamiriza ko Imana idashobora kwirengagiza isengesho ry’uyisabye.
Ibyo arabitsindagiza ikigereranyo cy’ububyeyi bw’abantu n’ububyeyi bw’Imana. Birumvikana neza ko niba ababyeyi b’umubiri baha abana babo ibyo babasabye Imana itazabura guha abana bayo ibyo bazayisaba.
Bavandimwe, muri uku gusenga no gusaba Nyagasani ibyo dukeneye ni ngombwa kumenya gusaba ibyiza. Rimwe na rimwe turasaba ntiduhabwe kuko twasabye nabi (gusabana ukwemera gucye) cyangwa se twasabye ibidakwiye. Yezu ati: “So uri mu ijuru azabura ate guha IBYIZA ababimusaba?”
Igipimo cy’ibyiza tugomba gusaba turagisanga muri aya magambo ya Nyagasani Yezu aho agira ati: “Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire: ngayo amategeko n’abahanuzi”.
Ibyiza twiyifuriza ari na byo dusaba tube ari na byo dusabira abandi ni bwo isengesho ryacu rizumvwa na ho nidusaba ibidakwiye nta shiti ko tutazasubizwa.
Muri iki gihe cy’igisibo dusabe Nyagasani ingabire yo kumugandukira by’ukuri, duhore duharanira gukurikiza amategeko ye no kwiyunga na we dusaba imbabazi igihe cyose twatatiye igihango twagiranye na we ubwo twiyemezaga kuba abakirisitu.
Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho naduherekeze muri urwo rugendo maze mu gitondo cya Pasika tuzazukane na Kirisitu.
Padiri Oswald SIBOMANA