Dusabwa kuba inshuti na Malayika murinzi wacu

Inyigisho yo ku wa mbere, 26 A, ku wa 02 Ukwakira 2017 – Abamalayika barinzi

Amasomo matagatifu: Zak 8,1-8; Zab 101; Lk 9,46-50

Kiliziya iduhaye guhimbaza Abamalayika barinzi.

Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana ungire inama, undengere, untegeke.Amina.

Ese koko Abamalayika babaho?

Igihe bamwe mu basaduseyi n’abafarizayi batemeraga ko abamalayika babaho, Yezu yasobanuye ibintu, abereka yeruye ko bariho ndetse yerekana n’umwanya wabo mu buzima bwa muntu. Ifatiye ku buhamya bwa Yezu muri Bibiliya, na Kiliziya  yemera kandi ihamya imibereyo y’abo bamalayika, ibiremwa by’Imana bidafite imibiri nk’iyacu bibereyeho gushengerera no kuramya Imana ubutitsa, kuturinda, kutugezaho ubutumwa bw’Imana no kudufasha mu rugamba rugamije guhashya icyaha no kunogera Imana. Nibo bazamura kuri altari yo mu ijuru isengesho n’ituro ryacu maze bakabishyikiriza umubyeyi Bikira Mariya (we usumba abamalayika n’abatagatifu bose), na We akabitura umwana we n’umwami wacu Yezu Kristu. Mutagatifu Basile yahamije kenshi ko kuva mu ntangiriro y’ubuzima bwa buri wese, Imana ihita igenera buri wese usamwe yitwa muntu, umumalayika murinzi. Uyu ni we uyobora icyo kiremwa muntu kiba gitangiye kuremwa, akarinda ubuzima bwe kandi akabuganisha ku cyo Imana yamugeneye kijyanye n’ukwemera. Ingero: Ni Malayika murinzi uyobora umwana ugisamwa, mu nda ya nyina, akamuteza “agatambwe” akazamugeza ku iriba rya Batisimu, uko Imana yabigennye akazamugeza ku kubaka urugo ruzwi n’Imana cyangwa ku muhamagaro wo kwiha Imana.

Twitoze kuba ishuti za ba Malayika muvugizi-murinzi bacu

Mutagatifu Yozefu-Marie (Josemaría) yakundaga gushishikariza abantu kugirana ubucuti n’umubano mwiza na ba Malayika barinzi babo. Ni mu gihe, none se wabaho utavugana n’umurinzi-umuvugizi wawe, utamubwira uko ubayeho n’icyo wifuza, ukumva ko yakurinda cyangwa yakuvuganira ate? Abo Bamalayika ni na ba ambasaderi bacu mu ijuru. Iyo tubaha kenshi kandi neza raporo y’uko tubayeho n’icyo tugamije imbere, baduhagararira neza imbere ya Yezu Kristu.

Ugenerwa ubwo burinzi bw’Imana ni uwiyoroshya

Mu ivanjili, Yezu yeretse abigishwa be basiganaga ku waba umutegetsi muri bo, ko ushaka kuba mukuru mu Mana ari ukenera kurusha bose uburinzi n’ubuvunyi bw’abandi. Ibyo yabibemeje abereka ko umukuru agomba kumera nk’umwana muto. Umwana muto acungira ku bandi, ntacyo agira atakomoye ku bandi. Ntacyo yishingikirijeho uretse ubuvunyi bw’abandi, uhereye ku babyeyi be! Nta mafranga, amashuri, ibyubahiro, amakuzo n’ibindi acungiraho. Kubaho kwe abikesha abandi. Icyo asabwa ni ugushyiraho akete yakira ibyo agenerwa. Umukristu w’ukuri nawe abaho nk’umwana muto. Abaho asonzeye Imana, acungira ku buzima no ku buvunyi bwayo. Ahora ari maso, asenga, yivugurura ngo hato hatagira ikimuvutsa inzira ya Yezu Kristu yamenye. Uwo wiyoroshya nk’umwana muto ni uba ari mukuru imbere y’Imana kuko mu bukene bwe bw’umutima, ahora akeneye Imana ngo imukungahaze. Mwene uyu, iyo akomeye kuri Yezu Kristu, aba atumye rwose ubutumwa mugenewe Malayika murinzi we bugenda neza cyane. Ni byo Yezu avuga ati “Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru” (Mt 18,10-11).

Malayika niherewe n’Imana ngo undinde, ntuhuge, umbere imbere y’Imana maze umvuganire. Uko ushengereye Nyirubutagatifu ubwire Imana kenshi izina ryanjye n’ubutumwa bwanjye, nanjye niteguye kwakira icyo Data akuntumaho. Ku bwa Yezu Kristu umwami wacu. Amina.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho