Dusengane Imana umuhate tutitaye kubadusuzugura

Inyigisho yo ku cyumweru cya 20 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 17 Kanama 2014

1. Imyitwarire ya Yezu dusanga mu ivanjiri y’uyu munsi iteye amakenga. Usomye ivanjiri utitonze wamufata nk’umuntu warezwe nabi kuko mu mico myiza y’abantu, iyo kanaka akubajije ikibazo uramusubiza. Nyamara Yezu we yajinjanye Umukanahanikazi wari umugejejeho ikibazo cye ababaye. Nanone imvugo igira iti « Ntibikwiye gufata umugati w’abana ngo uwujugunyire ibibwana » ishobora gufatwa nk’aho ivuganywe ubwirasi, gutukana n’agasuzuguro. Kwita abantu ibibwana cyangwa inyana z’imbwa ni ubushizi bw’isoni. Ntabwo ari iyi myitwarire n’amagambo bya Yezu byonyine biteye amakenga kuko n’imvugo y’abigishwa be itarangwamo ubworoherane. Iyo basabye Yezu bagira bati « mwirukane, kuko adusakuza inyuma », baba bagaragaje kutoroherana n’ubwibone. Ubusanzwe imyitwarire nk’iyi Yezu arayirwanya kuko itanya abantu aho kubahuza.

2. Aho iyi mvugo ya Yezu ntiyaba agamije kutwereka ko ibyo abandi batuvugaho badusuzugura, batunnyega cyangwa batwereka ko turi bure bidakwiye kuduca intege ? Abinyujije kuri uyu mukanahanikazi, Yezu atweretse ko azi amanyanga aba mu bantu. Atweretse ko kurwanya amacakubiri bisaba gukanda igisebe ukacyomora. Yeretse uyu mugore ko imibanire y’abapagani n’Abayahudi ayizi. Igishimishije kiruta ibindi ni uko iyi mvugo ya Yezu atariyo ngiro. Kuko arangiza agira ati « Wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye ; nibikumerere uko ubishaka ». Iyi mvugo imeze nk’imwe yo mu kinyarwanda aho umubyeyi yabwiraga umwana ugiye kuvoma ati : « Jya kuvoma. Maze ugende uraramye, icyo kibindi ukimene ! » Umubyeyi uvuga atya aba yereka umwana we ko azi imyitwarire mibi y’abana bajya kuvoma ; ko we atakagombye kwitwara nk’abo bana batazi kwitwararika.

3. Abanyarwanda bati « umugani ugana akariho ». Mu gihe cya Yezu, urugero rw’ihangana, gusuzugurana no kutihanganirana tubisanga hagati y’Abapagani n’Abayahudi. Muri ibi bihe, iryo hangana twarigereranya n’amahangana hagati y’abazungu n’abirabura, hagati y’Abakristu n’Abayisilamu, hagati y’Abanyepalestina n’Abanya-Israheli, cyangwa hagati y’Abahutu n’Abatutsi bo mu Biyaga bigari by’Afurika. Dukoresheje imvugo ya gatigisimu ya kera dushobora kubaza tuti : « Ese abahutu n’abatutsi, ndetse n’abandi bose bahanganye, bashobora kurenga ibibatanya bagakizwa ? ». Dushobora gusubiza tugira tuti : « Yee. abahutu n’abatutsi, ndetse n’abandi bose bahanganye, bashobora kurenga ibibatanya bagakizwa. Iyo ibibavugwaho babituye Yezu, basanga abizi kubarusha. Iyo bamusabye bashikamye, bakima amatwi ababaca intege, ntakabuza Yezu arabakiza nk’uko yakijije Umukanahanikazi ».

Ariko Yezu ntiyagira icyo amusubiza (Mt 15, 23)

4. Twakwibaza tuti ese kuki haba ubwo dusenga Imana ikinumira ? Kuki iceceka ? Iceceka se ari uko ari umupagani ugize icyo ayisaba ? Ese abayahudi bo icyo basabye Imana ihita ikibaha ? Igisubizo ni : oya ye ! Bose bahuye n’uguceceka kw’Imana ! Abayahudi bumvise ijambo ry’Imana ntibaryitaho ; iryo jambo rihora ribakurikiye ! Abapagani bo ntaryo babwiwe ku buryo butomoye ; bo bahora baryoma mu nyuma (Mt 15, 23). Yezu rero niwe Jambo ry’Imana. Niwe abapagani boma mu nyuma, bagashyirwa babwiwe ijambo ry’agakiza. Niwe bene Aburahamu bahanuriwe ko ariwe mukiza utegerejwe, ariko aho aho avugiye bamwimye amatwi. Nyamara twizera ko bazahura nawe bakamumenya kuko batowe, kuko iyo « Imana imaze gutora, ntiyisubiraho ».

5. Uguceceka kw’Imana gufite icyo kutwigisha. Nibyo dusanga mu Ibaruwa Pawulo mutagatifu yandikiye Abanyaroma. Iyo avuga Abayahudi aragira ati : « Niba ugucibwa kwabo kwararonkeye isi kwiyunga n’Imana, ukugarurwa kwabo kuzacura iki kitari ukuzuka kw’abari barapfuye » ? Nanone iyo avuga abari abapagani bakaba barabaye Abakristu aragira ati : « Nkuko namwe kera mutumviraga, none ubu ngubu mukaba mwaragiriwe impuhwe ku mpamvu y’ukutumvira kwabo, bityo nabo banze kumvira kugirango mugirirwe impuhwe, mu gihe cyabo nabo bazazigirirwa ». Isomo rikomeye dukura muri iyi nyigisho ya Pawulo ni uko Inkuru Nziza y’agakiza ya Yezu igenewe umuntu wese nta vangura. Twese turi Benimana, nicyo gituma tuyisenga tuyita Data wa twese.

Ijambo ry’Imana rikomeze ribaryohere !

Padiri Bernardin Twagiramungu.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho