Dushakashake Kristu nka Mutagatifu Agustini twizihiza none

Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 21 gisanzwe,B

Ku wa 28 kanama 2015: Umunsi Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Agustini, umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya.

Amasomo tuzirikana : 1) 1Tes 4, 1-8; 2) Mt 25,1-13

  1. Umutima wanjye ntuzatuza utaratura mu Mana

Bakristu bavandimwe, amasomo Kiliziya yaduteguriye uyu munsi aradushishikariza kubaho twiteguye ihindukira rya Kristu. Nibyo twumvise mu isomo rya mbere(1Tes,1-8), aho Pawulo intumwa adusaba kwitwara ku buryo bushimisha Imana, dukurikiza amategeko yayo, twihatira kutaganzwa n’irari ry’imibiri, mbese tugashakashaka ubutungane. Kugirango ibyo bishoboke rero, tugomba kuyoborwa na Roho Mutagatifu, We utubwiriza ibikwiye kandi binyura Imana. Ibyo bizatuma dushobora gutegereza ihindukira rya Kristu turi intore zimunogeye.

Yezu Kristu nawe yabyibukije mu Ivanjili(Mt 25,1-13), mu mugani w’abakobwa cumi. Abo bakobwa uko ari icumi bagereranywa n’abatuye isi bose. Imana yarabakunze, iboherereza Kristu ngo abacungure maze abahe ubutumire bwo kuzataha ubukwe bwo mu ijuru. Nyamara nk’uko abanyarwanda babivuga, ”Umukobwa w’umwasama asambana asabwa!” Abenshi muri twe bashushanyijwe n’abapfayongo batanu, bamara kuba abakristu, bakagwa, bakokamwa n’iby’isi ibashukisha ntibagure amavuta, ntibagire ibikorwa, bigaragaza ubukristu bwabo, bagatatira uwabatumiye.

Bene abo rero, abirengagije nkana iby’ubukristu budusaba, bakayoborwa n’irari ry’imibiri yabo, bakibagirwa ko bafite ubutumire bwa Ntama, nibo Kristu azabwira ati:”Simbazi”.

Nyamara hari n’abandi bo batwaza bakabaho bakurikiza Ivanjili ya Kristu, bikabageza ku butungane. Igihe cy’izuka rero (gukanguka), igihe akamu kazaba kavuze, buri wese abona ibimukwiriye, abakomeye k’ubukristu, bakarangwa n’imico myiza, bagakurikiza amategeko kandi ntibarambirwe gusenga, bazaba bafite amavuta mu matara yabo, ikuzo rya Kristu rizabamurikira bime ingoma hamwe nawe.

Nimucyo rero dushakashake Kristu nka Mutagatifu Agustini twizihiza none, we wagize ati: “Nyagasani wandemeye wowe, none umutima wanjye ntuzatuza utaratura muri wowe”. Bityo nidushakasha Kristu hano mu Isi, azatwiyereke kandi tuzanamusanganire agarutse guca  imanza.

  • Tuzirikane ubuzima bwa Mutagatifu Agustini Kiliziya ihimbaza uyu munsi

Agustini ni umwe mu bahanga baminuje babayeho mu gihe cyo hambere. Ni umwe kandi mu batagatifu b’imena ba Kiliziya. Yavukiye mu majyaruguru y’Afurika kuwa 13 Ugushyingo 354. Mama umubyara ni Mutagatifu Monika, umukristukazi uhamye kandi ukunda Imana. Akiri muto, nyina yamuhaye uburere bwiza bwa gikristu. Umubyeyi we yahoraga amugira inama yo kwitonda ndetse akihatira kwiga no gusenga aho kwiringira amacuti yamworekaga mu mafuti.  Nyamara ariko mbere y’uko arangiza amashuri ye I Carthage, ubusore bwaranze maze si ugukubagana yivayo.  Byageze naho ata ukwemera yinjira mu idini ry’abigishabinyoma, abisamaramo cyane.

Nyina Monika wari warashenguwe n’agahinda k’umwana we ntiyahwemye gusenga cyane amusabira. Imana nayo yakira amasengesho ye. Kuko igihe Agustini yigishaga muri Kaminuza y’I Milano yamenyanye n’umwepiskopi waho Ambrozi, aramunyura, nuko inyigisho ze zituma agarukira ukwemera nyakuri. Nyuma aho ahindukiye agarutse iwabo muri Afurika, yiherereye igihe kirekire azirikana ubuntu Imana yamugiriye. Ubukristu bwe n’umwete yari afite wo kwitagatifuza byatumye umwepiskopi wa Hiponi amutoraho umufasha we ndetse na nyuma ni we wamusimbuye ku ntebe y’Ubwepiskopi. Mu nyigisho ze, yacubije abigishabinyoma benshi b’icyo gihe. Agustini ni umuntu uzwi cyane mu mateka ya Kiliziya, ari mu bitabo byinshi yanditse, ari no mu nyigisho ze zisobanura ubutatu butagatifu. Amaze kugera mu zabukuru, yihatiye cyane gusoma zaburi no kwicuza ibyaha yari yarakoze mu busore bwe. Yitabye Imana ku ya 28 Kanama 430

Mutagatifu Agustini, udusabire!

Nyagasani Yezu nabane na mwe!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paruwasi Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho