Dushime Umwami Yezu udukunda cyane

Itangwa ry’ubupadiri mu mwaka wa yubile y’imyaka ijana y’ubusaseridoti mu Rwanda: Ku wa 22 Nyakanga 2017

Amasomo: 1. Ibar 11, 11b-12.14-17.24-25a; Zab 110 (109)

  1. 2 Kor 5, 14-20
  2. Yh 17, 6.14-19

1.Muri Yubile y’ubusaseridoti

Kuri iyi tariki y’ingenzi muri Yubile y’ubusaseridoti mu Rwanda, ibyishimo byinshi byuzuye umutima wacu: ibirori byateguwe biratwibutsa uburyo Yezu Kirisitu ari Umwami udukunda cyane wemeye kudutoramo abasaseridoti kugira ngo tube kuri iyi si dutagatifuzwa tuzayiveho dukereye kwinjira mu ijuru.

N’ubwo dufite ibyishimo byinshi ariko, turanazirikana ubutumwa buremereye abapadiri bafite mu isi ya none. Mu by’ukuri ku bw’abantu, kuba padiri muri iki gihe ntibyoroshye. Nyamara amasomo yateguwe yose ashobora kuduha uburyo bwo kumva ubutumwa Padiri afite muri iki gihe n’aho agomba gukura imbaraga zo kubaho yemye ku bwa Yezu Kirisitu.

  1. Mu mahina

Padiri atorerwa kuyobora imbaga y’Imana kuri iyi si. Ariko nk’uko tubizi, iyi si turiho si ijuru. Yarahindanyijwe irahindagara. Si uyu munsi gusa. Mu gihe imbaga y’Imana yavaga mu bucakara bwa Misiri yageze aho mu butayu irijujuta ishaka gutesha umutwe Musa wari uyirangaje imbere. Musa na we yaratakambye arijujuta rwose atangira gushyogoza Imana mu ijwi riranguruye ati: “Ni iki gituma untererana ukankorera umutwaro wo kuyobora iyi mbaga yose?”. Ubwo imbaga yari ishonje imerewe nabi maze ishukamirije Musa, na we atakambira Uhoraho. Byageze aho Imana ibwiriza Musa gutora abakuru mirongo irindwi babuganizwamo umwuka utuma batangira guhanura ari byo kuvuga mu izina ry’Imana, bityo bashobora guhumuriza imbaga.

Abapadiri babuhabwa none, ntibibwire ko ubu ari bwo ibintu byoroshye. Imbaga y’Imana ifite ibibazo byinshi. Ni bo bagomba kwiyumvisha ko batorewe kuyihanurira, bisobanuye ko bagomba kwegera Imana ibahamagara bakakira umwuka wayo maze ibyo bavuze byose bakabivuga babibwirijwe n’Uhoraho. Ni bwo bazashobora umurimo uhanitse batorewe.

  1. Kunga abantu n’Imana

Pawulo intumwa asobanurira Abanyakorinti ko Imana yiyunze n’abantu muri Kirisitu. Uri kumwe na Kirisitu ni we ushobora kwiyunga n’Imana cya cyaha cy’inkomoko cyahindanyije kameremuntu kikaba kitakimugondetse ijosi. Umuntu wese uri muri Kirisitu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje muri we byarayoyotse. Ashobora guhagarara yemye akereka abantu bose inzira nyayo igana Imana ishaka ko bayimenya byuzuye bagahirwa.

Nguwo umurimo Padiri atorewe: kunga bantu n’Imana. Azabishobora ariko niba koko imyiteguro yagize kuva yinjiye mu iseminari yaramufashije kumenya by’ukuri Yezu Kirisitu. Nta byo kumumenya bya kimuntu. Pawulo avuga ko ari ngombwa kumenya by’ukuri ko Yezu Kirisitu dukurikiye ari uwemeye gupfira abantu ku bw’urukundo ruhebuje abafitiye. Nta kumumenya rero by’amanusu. Pawulo ati: “…kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo” (2 Kor 5, 16). Ni nk’aho yavuze ko kuba kera atari yaramenye neza Kirisitu, byatumye amurwanya anatoteza abakirisitu.

Padiri na we, icyo yihatira muri iki gihe, ni ukumenya by’ukuri Yezu Kirisitu. Amgambo ye n’ibikorwa bye bigomba guturuka kuri Roho wa Kirisitu wazutse mu bapfuye. Ni we wivugiye ko ari We Nzira Ukuri n’Ubugingo. Padiri ashaka kuyobora abantu inzira izabageza mu ijuru. Nabayobore kuri Kirisitu. Namenye ibyo Kirisitu ashaka abibwirize abantu. Padiri niyihatire gushaka ukuri, kwa kundi kubohora ku ngoyi zose z’umwijima. Niba ibyo yize byaramuhaye ubumenyi, nagaragare nk’umuntu utagize aho ahuriye n’ikinyoma n’amacabiranya. Nabe mu Rumuri rwa Kirisitu. Namwitegereze ahore asobanukirwa. Namukurikize aho kohoka ku by’isi. Nabe umuntu ushakira bose ubuzima bwuzuye. Niyimike umuco w’ubuzima yimire umuco w’urupfu Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yamaganye.

  1. Isi irabanga

Yezu Kirisitu ati: “Nabagejejeho ijambo ryawe, maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi” (Yh 17, 14). Aya magambo y’Ivanjili Ntagatifu twumvise kuri uyu munsi i Kabgayi babuhawe bagera kuri 63, ni amagambo asa n’ateye ubwoba. Nyamara ariko ni uko biri. Padiri atorwa mu bantu akaba mu isi nk’abandi ariko akamenya neza ko atari uw’isi. Si isi yamupfiriye. Gucudika na yo kandi yarishe rubi Umwana w’Imana, ni ukunywana n’impyisi. Iyi si Padiri ayibereyeho kuyimurikira. Akenshi iriyangira nk’uko Ivanjili ya Yohan i ibivuga iti: “Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira” (Yh 1, 9-11).

Padiri muri iyi si agomba gutegurirwa kuba umuntu w’umugabo. Umugabo ni ushaka ukuri akagukurikirana akagukomeraho akaba yanagupfira. Padiri wigiye kumenya aba umugabo uhamye kandi uhamya ibyo Yezu Kirisitu yakoze. Padiri w’umugabo yirinda inzira y’ikinyoma kuko azi neza Ukuri, Inzira n’Ubugingo (Yh 14, 6).

Abarezi mu maseminari nibashyireho umwete mu kurera batanga urugero mu Nzira Ukuri n’Ubugingo byigaragaje muri Yezu Kirisitu wabatoye. Abepisikopi nibaberwe no kuvuga ijambo rihumuriza kandi ryunga abantu n’Imana Data Ushoborabyose kuko nyine bahagarariye Kirisitu nk’abasimbura b’intumwa bashishikaza imbaga y’Imana bagira bati: “Ngaho rero, turabinginze mu izina rya Kristu: nimureke Imana ibigarurire!” (2 Kor 5, 20). Uko bihatira kuzuza neza iyi nshingano. Ni ko bazafasha abo baramburiraho ibiganza gutambuka nka bo.

  1. Tubasabire

Dusabire by’umwihariko abasaseridoti bashya 63 Kiliziya mu Rwanda yungutse none. Tubasabire kuba abagabo bahamya Yezu Kirisitu mu bantu bose: “Turakwiringiye Yezu, icyo wabatoreye uzakibakomereze, boye kunanirwa”. Mubyeyi Bikira Mariya bahe kukwisunga bumve ko ubabereye umubyeyi ubakunda kibyeyi ku buryo ntacyo bamuburana. Batagatifu namwe batagatifukazi b’Imana, nimusabire aba basaseridoti batojwe kuba intore z’umwami Yezu, bamuse bamusange bamusangire bamusangize n’abandi.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho