Dushore imizi muri Nyirububasha

Inyigisho yo Kuwa kabiri w’icyumweru cya 23,A

Kuwa 12/09/2017

Amasomo : Kol 2, 6-15; Lk 6, 12-19

Yezu Kristu akuzwe !

Yezu Kristu ni Nyirububasha, tumwishingikirize, dushore imizi muri We. 

  1. Muvandimwe, Ni nde wishingikirije ? Ni ibintu se ? Niba ari byo, uribeshya kuko ibintu birashira Ariko Yezu we ntajya ashira. Ni Abantu se ? Niba ari abantu uribeshya, kuko bamwe barabeshya, baratenguha, bagira uburyarya, bateka imitwe ariko Yezu we ntabeshya kandi ntabeshywa, ntatenguha. Tumwishingikirize Kandi dushore imizi muri We. Tugire ukwemera muri Yezu Kristu.
  2. Mwirinde inyigisho z’ubuyobe zadutse. 

Muri iki gihe, abiyita ko ari abakozi b’Imana bararumbutse. Bamwe bigishiriza mu mayira, abandi mu masengero baba bakodesheje, abandi bigishiriza Ku maradiyo n’ama-télévisions. Ese ubwinshi bw’abigisha n’ubwinshi bw’amasengero n’ubwinshi bw’amasengesho bwerekana ko Abantu barushijeho kumenya Imana no kuyikunda ? Cyangwa ubu bwinshi bwerekana KO Sekibi ari mu mugambi we wo gutatanya Abana b’Imana ? Mbere yo kugira aho mwirukira, Mujye mubanza mushishoze. Dusabe ingabire y’ubushishozi. 

  1. Mbere yo Gutangira umushinga ukomeye tujye dusenga nka Yezu. Kuri Yezu gutora intumwa ni igikorwa gikomeye. Nawe Senga mbere yo gukora. Niba witegura ubukwe, fata umwanya uhagije ukore umwiherero ubusengere, niba witegura Gutangira Imirimo mishya ni ngombwa Gusenga. Gusenga ni ngombwa igihe cyose.
  2. Ububasha bwa Yezu Kristu bukiza abamwemera Bose Kandi bukirukana na roho mbi. Tumusange tumukoreho muri Ukaristiya, mu Ijambo ry’Imana no mu masakaramentu. Iyo tumukozeho Na we adukoraho tugakira. 

Ngwino Nyagasani Yezu ukomeze udutoremo intumwa zawe utitaye Ku butungane bwacu, ahubwo ukurikije urukundo n’impuhwe zawe maze urupapuro rwanditseho ibicumuro byacu rukomeze rusibanganywe. Amen 

Bikiramariya Mubyeyi wacu udusabire !

Padri Emmanuel Twagirayezu

Paroisse Birambo /Nyundo

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho