Dusingize Ubutwari bwa bene wacu b’i Bugande

ABAHOWE IMANA B’I BUGANDE –  Ku ya 03 Kamena 2014

AMASOMO: 1º. 2Mak 7, 1-14;  2º Yh 12, 24-26

UWANGA UBUZIMA BWE MURI IYI SI AZABUKOMEZA KUGEZA MU BUGINGO BW’ITEKA

1.Dusingize ubutwari bwa bene wacu

Mu Rwanda, turirimba indirimbo W22 tugasobanukirwa neza aho ubutwari bw’Abahowe Imana i Bugande bushingiye: “Bari bakunzwe n’umwami, yari abagize abatoni be; aho bamenyeye Umuremyi, bazinukwa ibya shitani”. Abo bavandimwe b’i Bugande, bahuje intego n’Abamakabe ba kera twumvise mu isomo rya mbere: ntibemeye gushukwa n’abami ngo birengagize Uwabahanze. Bemeye ko abami babacura bufuni na buhoro aho kuzahorotera iteka mu muriro utazima. Natwe dusabe imbaraga zo gukunda cyane iby’ijuru ku buryo twitandukanya n’ikintu cyose cyangwa n’umuntu wese washaka kutuyobya. None se Abamakabe ntibari abantu nkatwe? Karoli Lwanga na bagenzi be se, si abaturanyi bazwi neza? Ibyo bashoboye se, twebwe ab’iki gihe byatunaniza iki? Tuzirikane uko i Bugande byari byifashe.

2. Inkuru Nziza igera i Bugande

Abapadiri Bera bageze i Bugande ahagana mu mwaka wa 1878. Abangilikani na bo bari barahageze mu myaka ya vuba. Abagande bitegereje imibereho y’Abapadiri Bera baratangara cyane. Kimwe mu byabatangazaga, ni ukubona abantu b’abagabo biyemeza kubaho ubuzima bwose badashatse abagore ngo barongore babyare! Byatumye Abagande bitabira cyane inyigisho z’Abapadiri Bera.

Umwami Mutesa yabanje kubakunda cyane ariko aza kubarakarira cyane amaze kubona ko inyigisho zabo zirwanya gucuruza abacakara mu gihe we yabyungukiragamo! Mutesa amaze gutanga, yasimbuwe n’umuhungu we Mwanga wari inshuti y’abakirisitu. Muri ibyo bihe i bwami hakundaga kurererwa urubyiruko rw’indobanure, abana beza bavuka mu miryango ikize cyangwa y’abatware muri rusange. Bajyanwaga i bwami bageze nko mu kigero cy’imyaka 12 bakahaba bita ku by’urugo rw’umwami. Ni na bo kandi bashimwaga bakagororerwa imyanya myiza mu butegetsi bw’igihugu.

Abo bana bose bagombaga gushyigikira ibyigishwa by’i Bwami, imico na gahunda zose zitegekwa. Mu gihe cya Mwanga, kugira abantu abacakara no kubacuruza mu mahanga byakomeje kwemerwa. Hiyongereyeho n’imico y’ubusambanyi bukabije bwavuzaga ubuhuhwa i Bwami.

3. Bamwe mu Bahowe Imana

Reka tugire icyo tuvuga mu ncamake kuri bamwe muri abo bana b’i Bwami n’uko ubugome bagiriwe bwaje.

Umwami Mwanga amaze kubona ko imigenzereze ya gipagani idashyigikiwe n’Ivanjili yamamazwaga n’Abangilikani n’Abagatolika (Abapadiri Bera) yiyemeje gukora propagande yo kwangisha uwitwa umukirisitu wese n’umwigishwa muri rubanda. Mu mwaka wa 1885, yishe abangilikani benshi cyane.

Yozefu Mukasa Balikudembe wari Umukateshisite w’imena yamaganye bikomeye ubwo bwicanyi umwami yakoze. Kubera iyo mpamvu, Mwanga yaramwanze bikomeye ategeka kumuca umutwe. Muri ibyo bihe kandi, kubera ko abakirisitu bose banganga imico mibi itajyanye n’Inkuru Nziza y’Umukiro, Mwanga yaciye iteka ko bibujijwe gusenga. Aho Ijambo ry’Inkuru Nziza ribibanywe imbaraga za Roho Mutagatifu ariko, ntirisubizwa inyuma n’ibikangisho by’abakomeye bo mu isi. Ni yo mpamvu aho Yozefu Mukasa yiciwe, uwitwa Karoli Lwanga wavutse ahagana mu mwaka wa 1865 yakomeje umurimo wo kwigisha iby’Imana. Bakomeje kubahigisha uruhindu. Aho Karoli Lwanga aboneye ko urupfu rwegereje yabatije abigishwa benshi bari kumwe ku wa 26 Gicurasi 1886. Umwana muto w’imyaka iyinga 13, Kizito yamubatije baraye bari bubice. Uyu mwana yabaye agatangaza rwose: ku munsi babisheho, babashoreye, yagendaga yishimye cyane nk’ugiye mu birori bihimbaje. Karoli Lwanga, Kizito n’abandi icyenda bose babatwitse bumva ku wa 3 Kamena 1886. Bapfuye baririmbira Nyagasani wabiyeretse ako kanya. Hari n’abandi twavuga nka Mbaga Tuzinde bahatiye guhakana ubukirisitu akanangira bakamukubita kugeza anogotse. Hari kandi na Matiyasi Mulumba bashoreye bamutemagura kugeza aho bamuciriye ibitsi akikubita aho yari ageze.

Urutonde rw’abahowe Imana b’i Bugande ni rurerure¹, cyakora 22 ni bo bazwi neza Kiliziya yashyize mu mubare w’intwari zabyirukiye gutsinda zibereye Nyagasani ku isi yose. Papa Benedigito wa XV yabashyize mu rwego rw’abahire ku wa 6 Kamena 1920. Papa Pawulo wa VI atangaza ko abo bagande ari Abatagatifu rwose mu mwaka w’ 1964.

4. Ubuhamya bwabo bwereye imbuto Rwanda

Mu gihe YEZU KIRISITU yiheshaga ikuzo i Bugande, Abanyarwanda bo bari bakiri mu icuraburindi. Abapadiri bera batugejejeho Inkuru Nziza nyuma y’imyaka irenga icumi Abagande bagaragaje ubutwari. Bariya bishwe bashoboraga kuba ari bo baje kutwigisha mu Rwanda. Ntacyo bitwaye ariko kuko badusabiye maze natwe Urumuri Rutangaje rukatugeraho. N’uyu munsi baradusabira kugira ngo tudakomeza gutatira YEZU KRISTU twamenyeshejwe. Hari amakuru avuga ko mu Rwanda umubare w’abakirisitu ugenda ugabanuka! Abo bahowe Imana b’i Bugande baradusabira ngo tureke kuba ibigande, abashumba baganduke bayobore abayoboke ku Isoko y’Ubuzima nyakuri. Barasabira akandi Afrika yose ngo igire amahoro. Baradusabira twese ngo tuyahirimbanire turangwa n’Ukuri n’Ubudahemuka ku Nkuru Nziza ya YEZU KIRISITU. Dutekereze urugamba barwanye maze natwe dukataze mu guharanira ko Ukuri kw’Ivanjili kumenyekana. Ubwoba n’ubujiji nibitsindwe maze tugire amahoro nyakuri.

Abapadiri Bera bageze mu Rwanda mu w’1900. Baje baherekejwe n’abaganda-bakirisitu ba mbere. Abo bagande bari bashinzwe mbere na mbere gusemura kugira ngo Ijambo ry’Imana Musenyeri Yohani Yozefu Hirth n’abamufasha bari batuzaniye ryumvwe n’Abanyarwanda. Abagande kandi bitangiye umurimo wa gikateshisite mu Rwanda.

Umwe muri bo ni Abudoni Sabakati bahimbye irya Kinyamakara bitewe ahari n’ijambo rityaye ryamurangaga ashishikariza iby’ijuru. Dore uko avuga ibyo yabonye mu gihe cy’ubutwari bw’Abagande: “Igihe benewacu, Abamaritiri Baganda bari ku rugamba rukomeye, narabyiboneye. Nari mfite nk’imyaka 12. Iyo nibutse itotezwa rikaze ryagiriwe Kiliziya Gatolika, ndatitira ngahinda umushyitsi…Nabatijwe na Padiri Brard ku wa 15 Kanama, sinkibuka umwaka”. Abudoni Sabakati yari umukirisitu w’imena wacengewe cyane n’Ivanjili: yabaye umukateshisite wemera cyane: yeze imbuto nyinshi, batatu mu bigishwa be babaye abapadiri maze kandi umwe mu bana be na we yabugezeho (Padiri Emmanuel Bigumirabagabo).

5. Dusabirane

Kuri uyu munsi i Namugongo harakoranira imbaga itabarika ije kwishimira no gusingiza ibigwi by’Abahowe Imana b’i Bugande. Nagize amahirwe yo kujyayo mu mwaka w’2007. Nashimishijwe n’isegesho ryaho nshimishwa kandi n’inyigisho ityaye yatanzwe n’umwepisikopi uwo mwaka. Yadushishikarizaga guharanira ubugingo bw’iteka twanga ikintu cyose cyabutuvutsa. Yashishikarije bose gutsinda ubwoba no kubaho mu Kuri kabone n’aho twagomba kubizira. Icyo gihe na Perezida w’Ubugande yari ahari. Dasabire abayobozi b’ibihugu kugira amahirwe yo kumenya YEZU KRISTU kugira ngo na bo bazaronke ubugingo bw’iteka. Igihe umwami Antiyokusi apfuye, agomba kuba yaricujije impamvu yatoteje abaziranenge. N’igihe umwami Mwanga apfiriye na we agomba kuba yaricujije bitagishoboka.

Abahowe Imana b’i Bugande badusabire cyane kugira ngo aho bari natwe tuzahagere tutandagaye igihe kirekire muri Purugatori. Nidukurikiza urugero rwabo, ijuru tuzaritaha nk’uko ya ndirimbo irangiza igira iti:

Icyo rero tubasaba

Ni uko muhora mutwibutsa,

Ko YEZU yavuze ko intwari

Ari zo nsa zitaha ijuru

YEZU KIRISITU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Abamaritiri aduhakirwe.

Padiri Cyprien BIZIMANA

¹ http://levangileauquotidien.org/main.php?language=FR&module=saintfeast&localdate=20140603&id=4492&fd=0

² http://www.africamission-mafr.org/canonization_martyrs_uganda.htm

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho