Inyigisho yo ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza, Adiventi 2014
Iminsi itatu mbere ya Noheli
Nk’uko tumenyereye muri Liturjiya iminsi umunani ibanziriza n’ikurikira Noheri ifite umwihariko wayo mu isengesho rya Kiliziya no mu kuzirikana ijambo ry’Imana. Muri iyi minsi turimo uwakurikiye neza yumva ko turi kuzirikana cyane intangiriro y’Ivanjili ya Luka, aho uyu mwanditsi adutekerereza ibijyanye n’ivuka rya Yezu n’irya Yohani Batista; bikajyana n’isomo rya mbere ryo mu isezerano rya Kera ridutekerereza buri munsi umwe mu babyeyi ba kera Imana yagiriye ibitangaza ikabaha urubyaro bari bararubuze.
Ni amasomo agaragaza uburyo Imana ibana n’umuryango wayo. Ni amasomo atwereka ko mu nzira igana ijuru turimo hari intungane nyinshi zatubanjirije, kandi ko natwe dushobora kuba zo tubikesha ubuntu bw’Imana. Ni amaso adutekerereza amateka y’abantu buzuye ibyishimo kubera ibitangaza Nyagasani yabakoreye. Ni amasomo yuzuye inyigisho zikomeye Nyagasani aduha aciye ku baciye bugufi kandi mu buryo bwuzuye ubwiyoroshye bw’Imana. Reka tuzirikane zimwe muri izo nyigisho:
- Kugira ngo Imana ikize abantu ikoresha abandi: uzirikana ijambo ry’Imana atangazwa n’uburyo hafi ya buri gihe uko Nyagasani yagiye ashaka kwinjira mu mateka y’abantu ngo abakize yagiye anyura ku bantu. Buri gihe Nyagasani yagiye ahitamo bamwe mu bamwubaha akabifashisha ngo asure umuryango we kandi awukize. Ubwo buryo si ubwa kera gusa, na n’ubu ni bwo Nyagasani akoresha ngo akize abavandimwe. Buri wese mu babatijwe agomba guhora yiteguye kuba igikoresho cya Nyagasani ku buryo bujyanye n’ingabire y’Imana.
- Iyi ngingo ya mbere ijyanye n’indi bisa kandi tugomba kwigiraho gusenga no kugira imyumvire mishya: ibitangaza Nyagasani akorera abantu bihariye biba bigamije gukiza umuryango we. Benshi muri twe isengesho ryacu rugarukira kuri twe ubwacu. Ntitwibuka ko ibitangaza Nyagasani atugirira atari twe twenyine abigirira. Ni ibitangaza Nyagasani agirira umuryango we. Ku rundi ruhande ibitangaza Nyagasani agirira abavandimwe bigomba kuba impamvu yo gushima Imana buri wese ku giti cye: ibyiza Nyagasani agirira naka ni jye, ni twe abigirira. Tugomba kwiga kutireba twenyine.
- Muri iyi minsi amasomo matagatifu atubwira ababyeyi benshi bishimira kubyara. Urubyaro ni umugisha. Mu ivuka ry’umwana Imana iba itanze ingabire ku nyoko muntu yose. Ni ibyishimo by’ababyeyi, ni n’ibyishimo by’umuryango wose, ni agakiza Imana izaniye muntu.
- Mu bo Nyagasani yakoreye ibitangaza, Bikira Mariya arahebuje. Ni byo koko twese tugomba kumwita umuhire iteka. Ku bandi babyeyi twumvise muri iyi minsi bose ijambo ry’Imana rigaragaza ukuntu ivuka ry’umwana ryagiye riba igisubizo ku gutakamba kwa Israheli cyangwa kw’ababyeyi ku giti cyabo. Kuri Bikira Mariya umuryango w’Imana wagirango wari unaniwe cyanwa wari ubangamiwe n’ubundi bucakara butari ubw’icyaha, maze Imana ifata iyambere iza kuvunyisha ku mwana w’umukobwa utazwi mu muryango wa Dawudi. Nawe ubwe ntabyumva, ariko arabyemera rwose, kandi agasabagizwa n’ibyishimo we bwite no kubera umuryango w’Imana wose.
- Mu muryango w’Imana buri gihe hagaragara abantu bafite inyota y’Imana kurusha abandi. Ni abakene b’Imana. Ni abategereje ko Nyagasani atabara, ariko bategereje imbaraga ze ku buryo butamenyerewe, bwiyoroheje ku buryo abuzuye ubwirasi Nyagasani atambuka ntibamubone, ahubwo akenshi bakamurwanya. Ubu buryo bucisha make umuryango w’Imana wagiye ubwiga buhoro buhoro kugeza ubwo bamwe muri wo babutoye bakabumenyera bigatuma bashobora kubona no kwishimira umwana w’Imana. Muri iki gihe turimo tugomba kwibaza uko abakene ba Nyagasani bameze kandi tugasaba ingabire yo kubabamo. N’ubwo Kiliziya yacu hari aho itotezwa muri iki gihe, ariko ntibibuza benshi kuyibona nk’inyamaboko, amaboko ashingiye cyane ku bukungu bw’ibintu, ku bwenge bwa muntu, mu kuvuga rikijyana, mu mateka maremare aruta ay’abandi banyabubasha bariho ku isi, n’ibindi bigaragarira amaso y’abasesenguzi. Israheli yose yari itegereje agakiza, ariko ntibari bagategereje ku buryo bumwe. Yemwe n’abasengaga ntibari bagategereje kimwe. Abasaserdoti n’abafarizayi ntibabyumvaga kimwe. Iyo witegereje usanga no muri rubanda rugufi harimo abakene bari babangamiwe n’ibanyabubasha b’isi ku buryo umuntu atabita abakene ba Nyagasani. Muri iki gihe, mu nzego zose z’abantu, mu bakize n’abakennye, mu bize no mu batize, mu bihayimana, mu basaserdoti no mu balayiki, mu bayobozi ba Kiliziya, mu bayobozi ba politiki, mu bato n’abakuru, … muri abo bose hakenewe abakene ba Nyagasani kuko ari bo Imana inyuraho ngo akize isi ibiyibangamiye. Ibibangamiye isi tubyumve neza: si ikibazo cy’ubukungu, si intambara hirya no hino, si akarengane n’ivangura rutandukanye n’akandi kababaro: byo byose ni ibimenyetso by’uburwayi bwa roho bukomoka ku cyaha, aho muntu ananirwa guha agaciro ikigakwiye nyabyo, bityo akabura ibyishimo kandi akarangwa no kutanyurwa, agahora ashakisha mu nzira zidashobotse.
Dukomeze twitegure, dutabaze Nyagasani tuti : Ngwino Nyagasani Yezu, ngwino udukize, bityo tubashe kwishimana na Bikira Mariya ugira uti: « Umutima wanjye Urasingiza Nyagasani. »
Padiri Jean Colbert NZEYIMANA