Ngwino dutambagirane n’abatagatifu tugana ubutagatifu

UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE

Ku ya 01 Ugushyingo 2014

Uyu ni umunsi w’umunsi w’umutsindo. Ubuzima bwatsinze urupfu; Yezu azutse mu bapfuye yatangarije izuka abamwemera. Umunsi mukuru w’abatagatifu bose, ni akanya keza ko guhimbaza agasongero ka Pasika. Uyu munsi uha cyane agaciro n’icyerekezo uwo gusabira abakristu bitabye Imana duhimbaza ku ya 02 ugushyingo: dusura imva z’abapfuye kugira ngo twumve ijwi riduhumuriza rigira riti: mwishakira umuzima mu bapfuye! Urupfu ntirushobora kurangiza, no guheraheza ubuzima bw’abatunganiye Imana. Nyuma y’ubu buzima buhita, bimukira mu bugingo bw’iteka maze bakitwa abatagatifu. Badusabire.

Twatambagiranye n’abatagatifu. Nawe wari uhari?

Kiliziya, mu mwaka wose wa Liturjiya, iduha guhimbaza bamwe mu batagatifu, batubera urugero n’abavugizi muri uru rugendo rugana ijuru. Bariya Kiliziya itwereka mu mazina yabo, ni bake cyane. Ni abo ibona batumurikira muri iki gihe turimo. Ku itariki ya 01 ugushyingo, Kiliziya iduha umwanya mugari ngo duhimbaze urugaga rw’ababaye abatagatifu uko ibihe byagiye bisimburana kugeza ubu. Kiliziya irata kandi igatangarira ubutwari n’ibigwi byabaranze bakiri kuri iyi si. Bari abantu basanzwe nkatwe; yewe bamwe muri bo, twabarushije amavuko meza n’ubukungu bw’iyi si, harimo n’ababaye abanyabyaha kuturusha…nyamara baje kwiganzura icyaha maze begukira Kristu nta gucabiranya. None ubu bo bibereye mu mahoro.

Abatagatifu ni intwari zabashije kwitwara gikristu mu ngorane z’isi

Bibiliya itubwira ko batowe n’Imana ubwayo igihe bemeye gushyirwaho ikimenyetso cy’Imana ku gahanga kabo (soma Ibyahishuwe7, 4). Icyo cyimenyesto ni cyo cyabahesheje kurokoka uburakari bw’Imana igihe bavuye muri ubu buzima. Bavandimwe, mwibuke ko icyimenyetso kitugira abana n’intore z’Imana ari Batisimu. Ababatijwe twese, duharanire kwanga icyaha dukurikira Yezu Kristu kandi tumwamamaza maze umunsi umwe tuzibone mu rugaga rw’abatagatifu.

Banze kuba ba mpemuke ndamuke, na ba rusahurira mu nduru,baremera bahangana n’amagorwa y’ubu buzima. Bameshe amakanzu yabo mu maraso ya Ntama w’Imana, baca mu magorwa akaze, none Imana yabagororeye ubugingo bw’iteka.Munyemerere uyu mugani nywuce gutya: UMUKRISTU NYAWE aca mu ziko ntashye.Aho ntimugira ngo ba bandi bose bishwe bazira ukwemera kwabo bararimbutse? Naho se bariya bose batwitswe mu miba y’imbingo nk’abagande bahowe Imana, abaciwe imitwe n’ingingo z’imibiri mu binyejana byose Kiliziya yanyuzemo, aho ntitwakwibeshya ngo byabarangiriyeho? Naho se bariya bose bagiye bajujubywa, bakabyinishwa gatebe-gatoki bazira ukwemera kwabo, aho ntihari abibeshya ko nyuma y’ubu buzima bongera kubuyezwa? Bariya bakurambere bacu se bitahiye bagikomeye ku Ivanjili ya Kristu, aho ntitugira ngo barazimye? Naho se bariya bitanze bamamaza Ivanjili ya Kristu –nta zindi ndonke z’isi-bakarinda bapfira mu bihugu batumwemo, nta n’umwe wabo uriyo bahuje amavuko y’umubiri, bari hehe ubu? Barihe se abo bose babatijwe bagakomera ku budahemuka mu ngo zabo, bagapfa bagikomeye kuri Kristu! Bari he? Barihe se bariya babyeyi bacu bemeye kurya ubusa, bakaturihira amashuri tukiga, bakaduhahira tugakura ari nako badutoza kuba abakristu? Baritanze, bitwa abatagatifu. Ntibabaye nka bamwe barya abo babyaye, bakabata, bakabima byose harimo n’ubukristu! Bari he bariya bose dushyingura tukabashima, (iyo tubashima mu kuri) ko babaye abakristu beza, bakabanira neza bagenzi babo? None se iyo tubashima by’ukuri- kandi twe tunyuzamo tukaba intashima-, Imana yo Nyirubutagatifu na Nyirimpuhwe, yabashima gute? Yo irabashima kandi ikabaha gutura mu Ihirwe ryayo. Ubu nibwo bamurika kuko bamurikirwa imbona nkubone n’uruhanga rw’Imana

Ngo kubera uburyo bahindanyijwe n’iyi si yabanze ikababuza amahoro, ariko bakanga guhindanya ukwemera kwabo na cya Kimenyetso kidasibangana bashyizweho (BATISIMU), bahingukanye kwa Ntama imyambaro yererana. Umweru ni ikimenyetso cy’ubukwe bwo mu ijuru; ubutagatifu. Ngo kandi bahingukayo bafashe buri wese umukindo mu ntoki. Umukindo ni ikimenyetso cy’amahoro. Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b’Imana (Mt5, 9). Bahisemo bakiri ku isi, kuba abagabuzi b’amahoro y’Imana,maze aho isi igenda ibiba ubugome n’urwango, bo bakabiba Ubuntu n’urukundo. Ahari umwijima bakahashyira urumuri. Ahari umuvumo, bakahashyira umugisha. Aho kwikundisha bakihatira gukunda abandi. Aho guharanira ko babahereza, biyemeje kuba abahereza b’abandi. Byose kandi babigiriraga ikuzo rya Yezu Kristu bemeye.

Ababaye abatagatifu si uko bari ibimanuka: ni abacu kandi b’iwacu, ni nkatwe

Abatagatifu si ibimanuka. Yewe si n’abantu bavukiye ahadasanzwe cyangwa se ku buryo budasanzwe! Byongeye si n’umubare runaka Imana yabigeneye! Ibihumbi 144 bivugwa (Hish7, 4) ni umubare-shusho, ni ukuvuga ufite icyo ushushanya. Ni ukuvuga imiryango 12 ya Israheni, gukuba intumwa 12 gukuba 1000, ni ukuvuga abahamya koko ko ari abakristu babikesha inyigisho z’intumwa. Mbese ni abantu bose bumviye Imana, bagakora ugushaka kwayo baba abamenye gusa isezerano rya Kera, baba n’ abamenye n’Isezerano rishya. Ijambo ry’Imana rirerura rikatubwira ko ari imbaga nyamwinshi y’abantu, UMUNTU ATASHOBORA KUBARURA, ituruste mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose, no mu ndimi zose (Hish7, 9). Muri bo harimo ababyeyi bacu, abavandimwe, inshuti, abaturanyi, abo twamenye, twakoranye niba barabaye abakristu, bagakora ugushaka kw’Imana bakarangiza neza batarambitse hasi umukiro n’ikimenyetso bahawe na Kristu muri Kiliziya ye.

Mu ijuru baba muri Liturjiya ihoraho: ibanga ryo kubigana tukiri ku isi

Liturjiya ni igikorwa gitagatifu cy’imbaga y’Imana yunze ubumwe isingiza kandi ikuza Imana. Yezu ni we wujuje burundu icyo gikorwa cya Liturjiya ubwo asingije Imana burundu akayiherezaho igitambo cy’urupfu rwe ku musaraba ari nacyo cyaronkeye bose amahoro n’umukiro. Bavandimwe guhurira hamwe mu Misa, tugasingiza Imana, tukayitura ibyaca n’abacu, ubuzima bwacu bubi n’ubwiza, tuba dukora ku isi ibyo bakora mu Ijuru abamalayika n’abatagati bose. Bo bahora bashengereye imbona nkubone Imana baririmba ubutitsa kandi ubutaruha (umuruho ni uwo ku isi) bati: Nyirubutagatifu, nyirubutagatifu, nyirubutagatifu… (Is6, 3), Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n’ububasha ni iby’Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka! Amen! (Hish7, 12). Niyo mpamvu umukristu gatolika wese yagombye gukunda no kwitoza gushengerera Yezu muri Ukaristiya akiri kuri iyi si kugira ngo azabihabweho umunani mu ijuru.

Utaganiriye na Yezu ntamenya Data uri mwijuru uwo ariwe n’icyo ashaka ko twakora ngo tube abatagatifu (Yoh1, 18; 14, 6; Mt11, 27).

Nimuze twese twegere Yezu nka bariya bigishwa ba mbere bamusanze ku musozi akabigisha ingingo nterahirwe (Mt5, 1-12). Tumusange ku misozi mitagatifu y’iwacu (ahaturirwa Misa hose, n’ahahimbarizwa Liturjiya y’Ijambo ry’Imana), atwereke ko ibanga ryo kuragwa ijuru ari uguhora dukeneye kandi dusonzeye Imana. Atwereke ko gucya ku mutima twirinda inzigo, inzika, guhekenya amenyo, ishyari, guhindanya umubiri wacu mu ngeso mbi,… ko ari itike izatuma tubona Imana… Ni we nzira, ukuri n’ubugingo. Yaratsinze we wageze ku ndunduro y’urukundo apfira abo akunda-bo nyamara batanamukunda-, akagera ku ndunduro y’ububasha yizura mu bapfuye; akagera ku ndunduro y’ubuntu n’impuhwe ubwo aduhaye kugira uruhare ku izuka ubwe yari yaharaniye! Nyamara twe hari ubwo duharanira kugera ku byiza twabigeraho tukabyihererana, tukabyishimamo twenyine! NGAHO RERO NIMUZE TUMUSANGE TWESE…! NONE UBWO TWASANGA NDE WUNDI?

Yateguwe na Padri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho