Dutambuke neza mu bihita

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icya 34 Gisanzwe A, 24 Ugushyingo 2020

Amasomo: Hish 14, 1-3.4b-5; Zab 24 (23), 1-2, 3-4ab, 5-6; Lk 21, 1-4

Bavandimwe dusangiye ukwemera,

Kristu Yezu nakuzwe iteka ryose!

Mu mpera z’umwaka wa liturjia Kiliziya Umubyeyi wacu iboneraho kutwigisha iby’imperuka y’isi cyangwa ibihe bya nyuma. Koko nk’uko umwaka utangira ukagera no ku mpera zawo ni na ko ibihe na byo uko bigenda bisimburana bifite intangiriro ndetse bikagira n’iherezo. Kiliziya rero nk’umubyeyi wacu ni aho ihera ikifuza ko abana bayo batarangarira mu isi bakibwira ko ari yo herezo ry’ubuzima bwabo.

Musanzwe mubizi abantu bo muri ibi bihe, ndetse n’abo mu bya cyera ni ko bari bameze, twese dukunda ibimenyetso, ndetse twavuga ko muri ibi bihe ari bwo buri kintu cyose tuba dukeneye igisobanuro cyacyo gifatika, kigaragara kandi cyumvikana.

Mu myaka yashize itari na kure y’ubu, hakunze gukwirakwira amakuru y’ishira ry’isi ndetse abakwirakwizaga bene izo nyigisho bagashingira ku byo babona hirya no hino ku isi birimo intamabara, indwara z’ibyorezo, imyuzure n’ibindi bituma bavuga ngo isi irashaje ….Icyo gihe abantu benshi batwawe n’izo nyigisho z’ubuyobe bamwe ndetse bibaviramo no gupfa abandi birabatindahaza kuko baretse gukora ahubwo bakifungirana mu mazu no mu nsengero….

Ijambo ry’Imana ryaduhaye igisubizo kiduhumuriza aho Nyagasani Yezu Kristu atwereka ko ibyo byose bizaba ku isi ndetse hakagaragara n’ibindi bimenyetso biteye ubwoba, nyamara akavuga ko bidakwiye kudukura umutima cyangwa ngo bituvane ku nyigisho z’ukwemera kwacu. Na Yeruzalemu, Nyagasani arabanza akayihanurira akemeza ko uko ingoro yayo yubatse, nta buye rizasigara rigeretse ku rindi kandi koko byaje kuba irasenywa kandi isi ntiyashira. Icyo yashakaga kwigisha ni uko burya ku isi ibyaho birahindagurika kandi nta kavuro. Umunyarwanda we yabivuze neza ngo “ Ntagahora gahanze” ashaka kwerekana ko nta cyo ku isi gihoraho.

Inyigisho rero itugenewe ni iy’uko ubwo ibyo ku isi bihindagurika kandi bigahora biyoyoka, twe abakristu ntidukwiye kurangazwa na byo ahubwo dukwiye kurangamira iby’ijuru. Ijuru kandi dukwiye kumenya ko dutangira kuryinjiriramo hano ku isi igihe tubaho tuyobowe n’amatwara ya Kristu waje ku isi kugira ngo atwerekere uko umuntu ayibaho arangamiye Imana Rukundo ruzima.

 Kubera iyo mpamvu ntidukwiye gukangaranywa n’inyigisho izo ari zo zose, aho zaturuka hose zitubwira ngo isi irarangiye, ahubwo buri munsi nituwubahe tuwuhe agaciro dukoremo icyo Imana idushakaho, nibinatugora twitware ku waje kuducungura Yezu Kristu watumeneye amaraso ku musaraba. Nguko kuba maso kwacu, bityo ntidushishikajwe n’ibizaba cyangwa ibiri kuba, ahubwo dushishikajwe n’uko turi kubinyuranamo na Kristu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Rémy Mvuyekure

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho