Dutange imfashanyo kugira ngo ubutumwa bukorwe

KU WA GATATU W’ ICYA XI GISANZWE UMWAKA A, 21 KAMENA 2017

            Amasomo: 2 Cor 9, 6-11; Z 111, 1-2.3-4.9; Mt 6, 1-6.16-18.

            Bakristu namwe mwese bantu b’umutima ushakashaka Imana, ndabaramukije mu rukundo rwa Kristu Umucunguzi wacu: ineza ye n’amahoro bye nibibasakaremo kandi bisendere ubuzima bwanyu, maze abababona bose bakurizeho gutaraka basingiza Imana.

            Kiliziya Umubyeyi wacu, ibicishije muri liturujiya yayo y’Ijambo ry’Imana, uyu munsi irararikira abana bayo n’abandi bose b’umutima mwiza, kongera kwibuganizamo imigenzo myiza y’urukundo, ubugiraneza, ubugwaneza n’ubuntu. Ubugiraneza n’ubuntu ni umutima w’urukundo, urukundo rukaganisha buri gihe ku bugwaneza kuko nta muntu wuje urukundo urangwa n’umunabi cyangwa ngo abe Basekanimbereka! Ubiba urukundo asarura urukundo ubugiraneza n’ubugwaneza, na ho ubiba urwango agasarura urwango n’ubugiranabi, ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu yibutsa ko “uwabibye ubusa asarura ubusa, na ho uwabibye byinshi agasarura byinshi”, bityo agashishikariza buri wese mu rugero rwe gushyigikira umurimo wa gitumwa akora mu kebo Imana yamuhaye, kugira ngo ingoma y’ineza n’urukundo by’Imana bisakare hose, kugera mu mpera y’isi.

            Mu mateka y’umuryango w’Imana ari wo Kiliziya, kuva mu ntangiriro, hagaragaye abantu b’intwari bagiye bashyigikira ubutumwa bwayo bifashishije ubukungu Imana yabahaye na n’ubu kandi Kiliziya ibeshwaho n’ubuntu bw’abana bayo. Ni yo mpamvu izi mpanuro za Pawulo Mutagatifu buri wese akwiye kuzigira ize maze Imana igashobora kurokora abantu benshi mu nzara za Sekibi ibigirishije ubutumwa bwa Kiliziya.

            Gutanga Imfashanyo kugira ngo ubutumwa bwa Kiliziya bugende neza, ni igikorwa cy’ubupfura Yezu ashima, gusa Yezu aributsa ko bitagomba kuba impamvu yo kwiyamamaza, kuvuza iyabahanda ngo bimenywe na bose nk’uko ab’indryarya babigenza, kuri Yezu abo baba bashyikiriye ingororano yabo. Iyi nama kandi ireba n’ibindi bikorwa nko gusenga no gusiba: byose nibikorwe mu bwiyubahe, mu bwicishe bugufi, mu ibanga no mu inyurabwenge rikwiye. 

            Bakristu namwe bantu b’umutima ushaka Imana icyampa ngo twese tumenye ko ubukungu n’umunezero bibarizwa kwa Nyagasani, maze ibyo yaduhaye tubikoreshe tumufasha kwamamaza Inkuru nziza ye! Icyampa ngo twese tube abanyampuhwe maze tugendane ishema n’ubwemarare mu Mana! Ngiyo inzara nkuye muri liturujiya y’ijambo ry’Imana uyu munsi! Wowe se usigaranye iki?

            Nkwifurije umugisha w’Imana mu rugamba rwo gufasha Imana kwamamaza Umukiro w’iteka unyuze muri Kiliziya yayo!

Padiri NKUNDIMANA Théophile

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho