Dutange kandi twitangeho ituro rishimira Imana.

Inyigisho yo ku wa mbere, 29 Ukuboza 2014, Igihe cya Noheli

Amasomo : 1Yh 2, 3-11; Lk 2, 22-35

Igihe cya Noheli

Noheli itwibutsa ivuka rya Yezu, Emanweli: Imana turi kumwe. « Koko Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu. Ahawe izina: Umujyanama w’agatangaza, Imana idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro » (Iz 9,5).

Igihe cya Noheli kandi kigizwe n’uruhererekane rw’iminsi mikuru y’Umuryango Mutagatifu, Bikira Mariya Nyina w’Imana, Ukwigaragaza kwa Nyagasani uba ku cyumweru cya kabiri gikurikira umunsi mukuru wa Noheli, n’umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani Yezu ari na wo usoza igihe cya Noheli. Mu gihe cya Noheli tuzirikana ko Jambo w’Imana yigize umuntu mu nda ya Bikira Mariya. Bityo rero, muri icyo gihe, umubyeyi Bikira Mariya atwigisha kubyarira abantu umukiza, mu kwemera, mu bwiyoroshye no mu rukundo.

Iyi Noheli ya 2014 ibaye nshya mu buzima bwacu twe Abakristu kandi ntizibagirana kuko ihuriranye n’umwaka w’umuryango muri Kiliziya y’isi yose. Ivanjili twumva kuri uyu wa mbere ni igice cy’iyo twumvise ejo hashize ku munsi mukuru w’umuryango nk’uko inama isanzwe y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yo kuwa 28 gashyantare 2012 yemeje ko ku munsi mukuru w’urugo rutagatifu rw’I Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu ari umunsi mukuru w’umuryango hose muri Kiliziya y’u Rwanda.

Isukurwa ryabo niribe isukurwa ryacu

Bavandimwe, Ivanjili itubwira ko umunsi w’isukurwa ugeze bajyanye Yezu i Yeruzalemu kumutura Nyagasani. Mu muco w’Abayahudi, iyo umugore yabyaraga, hari imihango imwe n’imwe itegeko rya Musa ryamusabaga kurangiriza mu Ngoro(Lev12,2-4). Byari ukugira ngo ashimire Imana mbere yo kongera kubaho nk’uko bisanzwe. Naho abana b’abahungu b’imfura bari aba Nyagasani bakagomba gutangirwa incungu. Abakungu baturaga umwana w’intama, naho abakene bagatura inuma ebyiri(Lev 12,8). Natwe muri iki gihe dukomeze twakire Jambo w’Imana wigize umuntu mu busukurwe bw’umutima, dushimira Imana ko yatugiriye ubuntu ikaducungura. Dutange kandi twitangeho ituro rishimira Imana.

Hamwe na Simewoni twakire Kristu wa Nyagasani

Bavandimwe, Kristu wa Nyagasani bivuga Intore y’Imana, Uwo yasenderejeho Roho Mutagatifu ngo abe Umukiza w’abantu. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka uko Simewoni ayobowe n’uwo Roho w’Imana yagiye mu Ngoro akakira umwana Yezu n’ababyeyi be. Natwe niduhore tujya mu ngoro, twakire Yezu kandi tumushyire abandi. Ubuhanuzi bwa Simewoni nibutwereke ko uwo twakira ari Rumuri rw’amahanga, kugira ngo natwe ahari icuraburindi tuhashyire urumuri. Simewoni uduhanurira ko inkota izahuranya umutima w’umubyeyi kubera umwana we ndetse akazaba n’ikimenyetso bazagiraho impaka, natwereke ko kwakira Jambo wigize umuntu bidatana n’umusaraba kandi impaka z’urudaca zaba izo mu mutima, cyangwa izituruka mu bo tudasangiye ukwemera zituma bamwe bashidikanya ku Mucunguzi tuzirinde.

Ntawe ushobora kwakira umucunguzi atamurikiwe na Roho Mutagatifu

Bavandimwe, Roho Mutagatifu wamanukiye kuri Bikira Mariya agasama Umucunguzi, akamurikira Simewoni ngo yakire umucunguzi kandi ahanure, akamanukira kuri Yezu mu gihe cya Batisimu ye no ku ntumwa igihe cya Pentekosti nakomeze atubere umuyobozi ukomeza kutuyobora ku mukiro. Nitwibaze uko tumwakira n’uko tumuha umwanya mu buzima bwacu. Ni We ushobora kutwumvisha ko Jambo wigize umuntu ari We shingiro ry’ ubuzima, urukundo, ubumwe, amahoro n’ubwumvikane.

Bikira Mariya, Nyina wa Jambo aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Ndagushishikariza gusoma iyi nyigisho yindi idufasha kuzirikana amasomo y’uyu wa 29 Ukuboza 2014

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho