Dutangiye igisibo. Gusiba by’ukuri

Ku wa 3 w’ivu, B/14/02/2018:

Isomo rya 1: Yow 2, 12-18

Zab 51 (50), 3-6.12-14.17

Isomo rya 2: 2 Kor 5, 20-6,2

Ivanjili: Mt 6, 1-6.16-18

Abantu benshi bavuga ko ibihe byihuta cyane: “Aka kanya tugeze mu Gisibo. Noheli ni nk’ejo hashije”. Ni uko bimeze. Ibihe bikomeza kugenda ntibihagarara. Iyo dufite imbaraga turabyiyumvisha cyane cyane iyo tugira akazi kenshi. Nyamara ariko ibihe ni twe byihutisha. Ni yo mpamvu uko ibihe bikomeza kujya mbere, ni na ko natwe dukwiye gukomeza tujya mbere.

Kugira ngo ibi bihe bitunyarukana bizadusohoze ubuhoro, uko dukomeza guhabwa akuka duhumeka, tujye tunazirikana ko ari igihe duhabwa cyo kugarukira Imana. Yego igisibo kitwibutsa ku buryo bw’umwihariko kugarukira Uhoraho, ariko ntitwirengagiza ko buri munsi dukeneye kugarukira Imana. Ni buri munsi tubyihatira kuko ni na buri munsi duhura n’amoshya ashaka kudutesha inzira nziza. Umuhanuzi Yoweli adukangurira kugarukira Uhoraho dusiba kandi dusibira amayira sekibi. Ni benshi mu bakirisitu batangira igisibo bahereye rwose ku wa Gatatu w’ivu. Hariho n’abasiba kurya ndetse no kugira icyo bigomwa mu minsi 40 igisibo kimara. Iyo ni intambwe ya mbere ariko ikeneye iya kabiri. Nta muntu wategura meza Pasika asiba kurya n’ibindi byose bisa n’ibimutwara. Gusiba byuzuye, ni ukwisubiraho mu bukirisitu bwacu. Nta n’umwe utazi intege nke ze n’ingusho ze. Gusiba neza si ugutwikira ibyaha byacu no kwibera mu myitozo igaragara inyuma gusa. Si no kugaragaza gusa inyuma ko usiba. Yego byose bigomba kugaragara uhereye ku ivu badusiga kuri uyu wa gatatu…N’aho wareka rikakwirirwa ku gahanga, nta kibazo rwose, nta guterwa isoni no kugaragaza ko ibya Liturujiya tubyubaha. Ariko kandi na none, igikuru ni ukugira umutima wagutse, umutima wumva, umutima ukunda, umutima utera intambwe mu kwitagatifuza. Guhesha ikuzo Yezu Kirisitu, si ukubabazwa gusa n’ububabare yagize, icya ngombwa ni ukwemera kubabara aho gutandukira inzira Yezu Kirsitu yatwigishe n’Amategeko cumi y’Imana Data Umshoborabyose.

Ibikorwa byose abantu bakora, ntaho bibaganisha iyo bidashingiye ku Isengesho. Yezu Kirisitu yatwibukije icyo gusenga ari cyo. Yatubwiye kandi kwicuza icyo ari cyo. Yanadusobanuriye icyo gutanga imfashanyo ari cyo. Gusenga, gusiba kurya no gufasha abakene, bigomba kuba bivuye ku mutima iyo umuntu ashaka kwinjira mu gisibo by’ukuri. Ikigamijwe mu bikorwa byose, ni ugushimisha Nyagasani, si ukwiyamamaza mu maso y’abantu. Umuntu wese wibwira ko asenga kurusha abandi kandi ahaharanira ko bamuvuga neza hose, uwo nguwo nta mutima w’isengesho aba yifitemo. Umuntu usiba kurya akabyamamaza, uwo na we ari ku rwego rwo gushimisha abantu aho gushimisha Imana Data Ushoborabyose. Ufasha abakene akagerekaho kwiyamamaza, kwigira igihangange, kwirata agahoza ku rurimi ibikorwa akora byo gufasha…uwo nguwo na we ntaho ageza umuryango w’Imana usibye kuwudindiza. Kandi na none umuntu usenga cyane agakora n’ibyo bikorwa twavuze, nyamara ntiyicuze ibyaha muri Kiliziya ituma abasaseridoti kugorora abantu na Yezu Kirisitu nk’uko Pawulo Intumwa yabibwiye Abanyakorinti, uwo nguwo aba aregetse mu kwemera.

Twese dusabirane muri iki gisibo gutera imbere mu bukirisitu butari ubwo kwirata mu maso y’abantu. Yezu Kirisitu adufashe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza, Sirilo na Metodi na Valentini na Vitali, badusabire dutere imbere mu Rukundo nyakuri, badusabire kurindwa urukundo rucuritse abantu bahururira nyamara rubahungabanya muri roho. Usenga, usiba, uwicuza ashyize imbere iby’Imana mu gihe ibyo isi imushukisha abyinyugushura.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho