Duhamagariwe gutega amatwi Ijambo ry’Imana.

Inyigisho yo ku wa gatatu  w’icyumweru cya IV , umwaka C,   3 Gashyantare  2016 

Amasomo: 2 Sam 24, 2.9-17 Zab 31, 1-2.5.6.7 Mk 6, 1-6

Bavandimwe Yezu Kristu naganze iteka ryose.

Ijambo ry’Imana tumaze kumva, riratuganirira ibyashyitse Kuri Yezu ubwo yari mu Ngoro i Nazareti, iwabo aho yari yararerewe. Hari ku munsi w’Isabato, umunsi Abayahudi bateraniragaho kugira ngo batege amatwi Ijambo ry’Imana.

Yezu amaze gutangira ubutumwa bwe, yakomeje kwitabira Isabato, akajya mu Ngoro akigisha. Ariko uburyo Yezu yigishagamo bwari butandukanye cyane ni uko Abanditsi n’Abafarizayi babikoraga, kuko inyigisho ye yabaga itanganywe ubuhanga. Ni yo mpamvu abari bamuteze amatwi batangazwaga n’ibyo yakoraga ni ukuvuga ibyo yigishaga n’ibitangaza yakoraga. Ibyo bituma bibaza aho Ubuhanga n’ubwenge abikomora. Bari bamuzi neza avuka bakamenya imikurire ye. Bati: “Uyu si mwene Yozefu umubaji, nyina si Mariya, abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Yuda na Simoni….” Ni uko huzuzwa wa mugani wacu uvuga ngo: “Nyirandakuzi ntimutahana ubukwe”.  Yezu we abivuga neza abwira abari bamuteze yombi ko nta handi muhanuzi asuzugurwa uretse iwabo.

Yezu atangira kwigisha, inyigisho ye itanganywe ubuhanga yakiranywe urugwiro n’akanyamuneza. Bigaragazwa  ni uko abantu benshi bishimiraga kumwumva, bakamushakashaka, bakamutangarira kandi barabimukundira dore ko inyigisho ze zaherekezwaga n’ibitangaza. Ariko igitangaje ni uko ubwo yagarukaga iwabo, aho yakuriye  byagenze ukundi, dore ko   Yezu nawe ubwe atangazwa n’ukutemera kwabo cg se ukunangira umutima kwabo. Ni uko huzuzwa ijambo Yohani intumwa avuga agira ati: “Yaje mu be ariko abe ntibamwakira” (Yh 1, 11)

Bavandimwe, Yezu nk’uko yigishaga mu gihe cye, no muri iki gihe akomeza kutwigisha no kudusanga aho turi hose buri munsi. Akomeza kutwiyigishiriza yifashishije abayobozi bacu duhereye kuri Papa, Abepiskopi, Abapadiri, Ababyeyi, Abavandimwe, Inshuti n’Abamenyi. Igikuru ni ukutigundira no kutihugiraho ariko by’umwihariko, kwirinda gusuzugura cg gucira urubanza ukubwira icyiza wese. Dore ko iyo tubonye umuntu tuzi aho gutega amatwi ibyiza atubwira tubanza kujora no kwibuka uko tumuzi, dore ko Nyirandakuzi bigorana gutahana ubukwe. Yezu icyo adusaba ni ukumwemera nta gahato, tukamutega amatwi  aho gukurikira ubukirigitwa bw’amatwi  n’ibyiyumviro byacu.

Isomo rya mbere riratwibutsa ko umukristu nyawe, akwiye kujya yisuzuma akareba ibikorwa bye, akabisuzuma ashakamo ibyiza ngo abikomereho, ni uko yaba  yatebye agakora nabi agaca bugufi akabisabira imbabazi Imana yacu, dore ko impuhwe zayo zitagira umupaka, ni igisagirane.

Umwami Dawudi natubere urugero mu kugarukira Imana, no kutiheba iyo twahemutse, ahubwo tujye twubura uruhanga turangamira Nyir’ineza ngo adusubize yashusho yayo tuba twahindanyije kubera ibyaha byacu cg se kunangira umutima wacu, twanga gukora icyo idushakaho.

Imana yacu ntabwo yishimira urupfu rw’umunyabyaha ahubwo ihora ishaka ko uwahemutse yakwisubiraho  akayigarukira akaronka umukiro. Dawudi yemeye icyaha cye ndetse bigera naho asaba guhanwa we n’umuryango we aho guhanwa inzirakarengane. Ni  kenshi dukunze kwigundira, kwihugiraho aho kwibuka ko burya tutibereyeho twebwe abwacu ahubwo tunabereyeho abandi, kuko nta wigira buri wese akenera mugenzi. Ikibazo kikaba ko dushaka ko abandi batuba hafi, bakadufasha, bakaturebera ibitatworoheye ariko byashyika ngo tubagerere mu gaseke batugereyemo ugasanga tubonye impamvu zivuga ngo unyihanganire sinshoboye kuboneka. Tujye twibuka ko ineza twifuza ko abandi batugira natwe dufite inshingano yo kuyibagirira no kubikorera uwo ari we wese, tubigiriye guhesha Imana ikuzo no kugeza umukiro kuri mwene muntu.

Mbere yo gusoza nabasabaga kuzirikana amagambo y’umuhanzi wakirigiswe n’inganzo akaba umuhanuzi w’ibi bihe turimo bitwibagiza abo turi bo, tugakeka ko twageze iyo tujya. Yarateruye ati: “ Ntacyo uramenya, ubwo utaremenya, ntacyo uzamenya, niba utaramenya ko umuntu ari nk’undi; ko umuntu ari nk’undi kimwe nawe”. Aya magambo arakomeye icyampa buri wese akayagira aye.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, Nyina wa Jambo,  tumugane azatwigisha uko dukwiye gutega amatwi Jambo, Yezu Kristu Umukiza wacu kandi atwigishe gukora ugushaka kwa Nyagasani, iminsi yose y’ukubaho kwacu.

Yezu naganze kandi akuzwe iteka mu mitima yacu.

Padiri Anselme MUSAFIRI

VIC- ESPANYA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho