Nidutegure inzira ya Nyagasani

Amasomo yo ku Cyumweru cya mbere cya Adiventi C: Yer 33,14-16; Zab 25;1 Tes,3, 12-13; 4,1-2; Lk 21, 25-28.34-36.

Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe iteka ryose!

Twongere gushimira Nyagasani utumye dushobora kurangiza uyu mwaka(B) wa Liturijiya tukaba dutangiye undi(C) ku bwa Kristu Umwami witangiye isi na buri wese mu bayituye. Muri iki gihe cya Adiventi twitegura ukuza k´Umucunguzi wacu Yezu Kristu,  Mutagatifu Pawulo Intumwa araduha ubutumwa abinyujije ku Abanyatesaloniki. Aratubwira ati:” Nyagasani  nakomeze imitima yanyu, mugume mu butungane budahinyuka imbere y´Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n´abatagatifu be bose. Ibyo Mutagatifu Pawulo atwibutsa muri iyi nyigisho ye n´ingenzi mu buzima bwacu hano ku isi. Abasanzwe batunganye arakomeza abasaba kurushaho gukora neza kurushaho ibishimisha Imana. Muri iki gihe cya Adiventi ni ngombwa kwihana, tukisubiraho kandi tugakomera mu rukundo. Yezu dutegereje azaza, ariko kandi ari no mu mutima wa buri wese wamuhawe igihe avuka ubwa kabiri muri Batisimu n´igihe cyose duhawe isakaramentu rye cyane cyane mu Ukarisitiya. Uko kwisubiraho nibyo bizadufasha igihe hazaba hadutse amakuba kw´isi nk´uko Ivanjiri ibitubwira( Reba Lc 21,25-28). Ibivugwa muri iyi mirongo byose bizahagarikwa n´ukubona Umwana w´Umuntu aje mu ikuzo n´ububasha. Ivanjiri y´uyu munsi iratuburira kudatwarwa n´ibyisi  nk´ubusambo, isindwe, n´uducogocogo   tundi twivurugutamo hano muri iyi si kugirango tutazagubwa gitumo n´amakuba .

Ni byiza kumva impanuro n´inyigisho za Yezu kuko ziduha ubuzima kandi zikaduhumuriza. Cyane cyane muri iki gihe cya Adiventi tugomba kwitegura byimbakaje maze tukareka Yezu akaganza mu mitima yacu. Abamumenye rero nimumukomereho, abataramumenya nabo bafungure imitima yabo maze ayitahe ayihe amahoro. Ibyo nibyo bizatuma tunezerwa, tubeho mu mahoro atazira umuze kandi utubonye amenye ko turi ben´Ijuru, abana b´Urumuri.

Nimucyo rero twange ibintu byose bidutandukanya na Nyagasani Yezu kuko tutamufite ntaho twakwigeza. Umubyeyi Bikira Mariya tumaze kwizihiza i Kibeho muri Nyaruguru ku itariki ya 28/11 akomeze atubere Igicumbi cy´amahoro kandi ntahweme kutwibutsa iby´ingenzi bituma tuguma kuba abana be. Mwamikazi w´amahoro guma ubane natwe kandi uduhe neza gutegura inzira ya Nyagasani. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho