Duterwe isoni n’icyaha, icyiza kidutere ishema

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 28 gisanzwe A

Amasomo: Rm 1,16-25; Z 18(19) 2-5; Lk 11,37-41

Bavandimwe, dukomeje kuzirikana agaciro n’uburemere bw’Inkuru Nziza y’umukiro twahishuriwe na Yezu Kristu Umwana w’Imana. Pawulo mutagatifu akomeje kubidufashamo ku bw’ibaruwa ye yandikiye Abanyaroma.

Kristu ni we Shema ryacu twamenyesha abandi

Ishema, ijabo, ijambo hamwe n’imigabo n’imigambi bya Pawulo intumwa bikomoka kandi byerekeza buri gihe kuri Yezu Kristu we Nkuru nziza twahawe n’Imana Data. Pawulo intumwa ati “Ntabwo nterwa isoni na rimwe n’Inkuru nziza kuko ari yo bubasha bw’Imana burokora uwemera wese”. Ntatinya kuvuga no guhamya Yezu Kristu. Aremeza ko nta zina rindi ryabayeho cyangwa rizabaho abantu bazakesha umukiro udashanguka uretse irya Yezu Kristu. Muri Yezu wenyine no ku bwe, ni ho abantu bose bazaronkera umukiro.

Pawulo mutagatifu, yazirikanye ku byiza by’inkuru nziza ya Yezu Kristu asanga nta kintu na kimwe kiyisumba muri iyi si. Kuva aho amenyeye Yezu Kristu yahangayikishwaga cyane no kubona hari abapfa batamenye Yezu Kristu. Yigiriye inama yo kwitanga wese, yogeza Kristu mu gihe n’imburagihe, mu bitotezo no  mu byishimo. Aho hose intero n’intego ye yari: “Ndiyimbire (ndagowe) niba ntamamaje inkuru nziza” (1 Kor 9,16).

Kumenya no gukurikira Kristu ni bwo buzima bwonyine urupfu rudahangara

Ku bwa Mutagatifu Pawulo, gupfa nabi ni ugupfa utamenye kandi utakiriye Yezu Kristu. Iri shema n’isheja ryo guhangara urupfu mu byishimo nta mususu kubera wakiriye Kristu ntiryaranze Pawulo mutagatifu wenyine. Ni ryo ryaranze abatagatifu bose cyane cyane abahowe Imana. None turahimbaza Mutagatifu Inyasi wa Antiyokiya. Yahowe Imana mu ntangiriro ya Kiliziya. Uko Yezu yapfuye asabira imbabazi abishi be kandi yishyira mu biganza by’Imana, ni nako umwigishwa we Inyasi wa Antiyokiya yapfuye. Yishwe asabira umugisha no gukizwa abishi be, anasaba abakristu gusabira no kunga ubumwe n’umwepiskopi we mushumba wa diyosezi. Asabira ubumwe bw’abemera kandi na we ubwe asaba Imana ngo imuhe gusa na Yezu we muzima muri Ukaristiya, arisabira ubwe ngo mu nzira y’umusaraba yarimo ajyanywe kwicwa abashe gukomera no kubera igitambo benshi yari abereye umushumba (umwepiskopi wa Antiyokiya), abere ifunguro ritagatifu rihembura kandi rikangura abakidandabirana mu kwemera ndetse abere inshuti abari bari hafi kurambika no kujugunya umukiro wa Kristu babitewe n’itotezwa ryacuranga inkumbi!

Nta rwitwazo: Ivanjili ya Kristu yamurikira imico yose

Bavandimwe, baca umugani ngo agahugu umuco akandi umuco! Nyamara uyu mugani ntiwakoreshwa ku ivanjili ya Kristu. Nta muco cyangwa ihanga na rimwe ryakwihandagaza ngo rivuge ngo iri n’iri mu mategeko cumi y’Imana ntiryahura n’umuco wacu. Ivanjili ya Kristu ni urumuri rwamurikira imico n’ibihugu byose bibishatse. Mu yandi magambo, Kristu ni nk’Itegeko-nshinga rizima ry’Imana-Data mu bantu, yakwakirwa na bose babishatse, yabanisha bose babishatse, yajyana mu ijuru bose babishatse kandi bose babishatse bamupfukamira “mu ijuru (abamalayika n’abatagatifu bose, ku isi (abagitaguza bose muri ubu buzima) n’ikuzimu (abapfiriye mu busabaniramana cyangwa se roho zo muri purugatori)” (soma Fil 2,10).

Ibi Pawulo mutagatifu abihamya yeruye ko muri Yezu Kristu “ububasha bw’Imana burokora umuntu wese, uhereye ku Muyahudi ukageza ku Mugereki” kugera ku bemera bose. Ati mu moko yose no mu mico yose y’abantu “intungane izabeshwaho n’ukwemera”. Akomeza ahamya ko utemera azapfa nabi, ku munsi w’urubanza uburakari bw’Imana buzamutsemba kuko yabayeho yitaza cyangwa arwanya ukuri k’ukwemera. Kuri Pawulo, kutemera Imana yihaye abantu muri Yezu Kristu, ku munsi w’urubanza bizafatwa nk’ubugomeramana, ubugizi bwa nabi, ubupfayongo, amanjwe, ubupfapfa, ubuhumyi n’ubunyabinyoma. Koko nta kibabaza umubyeyi nko kobona yakora ibishoboka byose mu rukundo ngo abana be babeho neza ari ko bo bakipfusha ubusa, bagatagaguza ayo mahirwe yewe bakaba bayateragirana! Amashyi mato koko yimisha umwana impengeri. Dusabe ingabire yo kugarukira Imana.

Roho w’Imana twiyoberere, uduhe kumenya ubwenge no kudukundisha iby’Imana n’uwo yadutumyeho Yezu Kristu, umwami wacu. Amina.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho