Inyigisho yo ku cyumweru cya 28 Gisanzwe, giharwe, B
Amasomo: Ubuh 7, 7-11; Zaburi 89, 12-13, 14-15, 16-17; He 4, 12-13; Mk 10, 17-30
Hari abantu bazi kwibariza: Ivanjili ya none itangiye itwereka ikiganiro cyiza Yezu yagiranye n’uriya muntu wagiye kumubaza icyo agomba gukora ngo azabone ubugingo bw’iteka ho umurage. Ni urugero rw’isengesho. Isengesho ni ikiganiro uwemera agirana n’Imana mbese nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we. Uriya muntu yegereye Yezu. Amupfukama imbere. Arubaha. Azi rwose ko Yezu ariwe Nyagupfukamirwa, Nyagusengwa na Nyagushengererwa. Azi neza ko Yezu ari we Mwigisha mwiza, w’ukuri kandi w’ikirenga. Abandi bigisha ibyo basomye, bize, bahashye ahandi naho Yezu we, ubwe ni Inyigisho. Ubuzima bwe ni bwo bwarokoye isi. Ni we kuri kw’Imana, akaba Inzira n’Ubugingo. Ntatwereka aho ubuzima buri gusa, ahubwo ni we Buzima. Ni we duhabwa rwose muri Ukaristiya. Ntatubwira gusa ijambo ridukiza cyangwa se riduhumiriza, ni we ubwe Jambo w’Imana. Ntaduhishurira gusa Imana Data, na we ubwe ni Imana. Yunze ubumwe na Se na Roho Mutagatifu.
Uriya muntu yamenye iri banga ry’Ubumana Yezu yihariye. Niyo mpamvu yamwifunguriye, aramwegera. Baraganira. Apfukamye. Asingiza ati: Yezu mwigisha mwiza koko nkore iki ngo nanjye nzabone umunani w’ubugingo bw’iteka? Azi ko Yezu yeguriwe imanza zose z’abantu. Azi ko kuri wa munsi w’urubanza twese tuzamunyura imbere. Ni yo mpamvu agiye kwibariza kugira ngo hato atazavaho acikwa n’umurage udashanguka wagenewe abemeye Yezu Kristu.
Na njye uyu muntu yambera urugero rwo kuganira na Yezu. Ni n’amahirwe ko batanatubwiye izina rye. Umuntu azirikanye neza, yasanga ari njye cyangwa wowe, cyangwa se twese.
Nanjye nibarize: Uwegereye Yezu ngo baganire, asanga Kristu yari yamwegereye mbere. Mu kiganiro na We, hari ubwo tumubaza tuti: Nkore iki koko Nyagasani ngo mbashe gukira ingeso runaka yangize imbata? Nakora iki ngo numvikane na N. twashakanye cyangwa se duturanye? Uru rubyaro se Yezu, nkore iki ngo runyubahe, rugire umurongo muzima? Ubu se koko nakora iki ngo mbone akazi? Nsinde aya masomo?… Ni gake twibuka kumubaza icyakorwa ngo tube abakristu nyabo cyangwa se ngo dutange amahoro mubo tujya tuyabuza. Uriya muntu yabajije ikibazo gifite ishingiro rwose. Atewe inkeke n’iherezo rye. Ashaka ko Yezu amuha icyerekezo n’inzira bimuganisha ku iherezo ryiza: ubugingo bw’iteka.
Yezu adusubiza ahereye ku buryo atuzi: Umwigisha mwiza yeretse uriya muntu inzira nziza igeza ku Mana nzima. Aramwiyeretse. Ndetse aramusuzumye asanze agerageza rwose. Yarakataje ahubwo. Ari nk’utanga amanota ku ijana, wasanga afite hejuru y’icya kabiri (hejuru ya 50%). Nyamara n’ubwo nawe yiyumvamo kuba yarakataje mu nzira igana ubugingo bw’iteka, aracyabura ikintu kimwe kandi cy’ingenzi. Araziritse. Aribwira ko agenda, nyamara ntashingura. Araboshye. Ubukungu bwamugize imbata. Ntaremera ko Imana Data yamubera Nyirubutagatifu na Soko y’ubukungu bwose. Abuze ubwigenge. Yezu amusabye gusangira n’abakene, indushyi n’abababaye, none arasuherewe! Hahahahaha. Ntibyoroshye. Atunze byinshi, nyamara ntibimubuza kubitamo amarira! Hejuru yo kubahiriza imigenzo, imihango n’imiziririzo, ntashaka gutera indi ntambwe agana ijuru. Atunze byinshi none ari kwibeshya ko yagezeyo. Reka da!
Ibi natwe bitubaho. Inzira y’ubutagatifu iracyari ndende. Ntaho turagera. Usanga twiyumvisha ko twakataje mu by’Ijuru. Hari bamwe twigamba tuti: ndi umukristu, byose ndabyuzuza. Ntanga ituro ku gihe. Mfite imbyaro zingahe muri batisimu. Abana banjye bose barabatijwe. Mu muryango wacu havuka kanaka wihaye Imana… Tujye twisuzuma kenshi turebe niba tutarabohewe aha hakurikira: hari ubwo tubohwa n‘igihe no kwihugiraho. Tukabona umwanya wa byose uretse gusenga no kwita ku bavandimwe. Hari ababohwa no kuronda amoko. Hari ababohwa n’abakunzi babo. Uwo wita ko mukundana akakubuza Yezu. Hari ababohwa n’ubutunzi, akazi na politiki. Hari ababohwa n’amateka, agahora muri kera habayeho, ntiyubure umutwe ngo arebe aho agana.
Mbere ya byose dusabe Ubuhanga buva ku Mana Data, ibindi bizaziraho: Igitabo cy’Ubuhanga kiradushishikariza mbere ya byose gusaba Roho w’Imana akaduha ubushishozi. Nidushishoza, tuzamenya igikwiye. Dusabe kandi Ubuhanga kugira ngo buzadushoboze gukora kimwe gikwiye twahawe n’Ubushishozi. Nituyoborwa n’Urumuri rwa Kristu tuzahabwa ku bwinshi bya byiza by’iyi si. Ibyinshi ni ibihe? Ibyinshi, ni bya bindi bituma wiyakira uko uri, ugaharanira kubiheraho witeza imbere ari na ko witoza kunogera Imana n’abantu urangwa n’umutima w’ububwaneza, urugwiro, gusangira no gusaranganya. Ni byo Yezu yabwiye Petero amukomeza, anamwizeza ubukire burenze ubwo iyi si ishukisha abantu. Petero yarahakomereye rwose. Yibazaga icyo azunguka we wiyemeje guhara byose, umugore, abana, abo bavukana n’ibintu ndetse n’umwuga we w’uburobyi. Yezu aboneyeho kumubwira, we na bagenzi be ko nta mpa mpamvu yo kuganya, kwigunga niba waramukurikuye koko. Abakorera Imana, bakayegukira rwose si ingorwa. Si abantu bagendesheje byakwitwa ko bagushije ishyano. Bazigamiwe ibyiza by’Ijuru byinshi haba muri ubu buzima ndetse no mu buzaza (Soma Mariko10, 28-30). Yezu yongeyeho ko n’ubwo bene abo banahura n’ibitotezo, nta kizababuza umurage w’ibyiza by’Ijuru niba koko begukiye Nyagasani.
Twebwe abakristu, dushonje duhishiwe. Mwese abashakashaka Imana, murakagwira. Umubyeyi Bikira Mariya waduhaye Rozari Ntagatifu adufashe cyane muri uru rugamba rw’ubutagatifu. Twiziture ahandi hose, twizirike kuri Nyagasani Yezu ni bwo tuzigenga by’ukuri.
Padiri Théophile NIYONSENGA