KUWA GATATU W’ICYUMWERU CYA 11 GISANZWE UMWAKA A, 17/06/2020
Amasomo matagatifu: 2 Bami 2,1.6-14; (Zab 31(30),20.21.22.24.); Mt 6,1-6.16-18.
Bakristu bavandimwe Yezu Kristu akuzwe iteka!
“Nsaba icyo ngukorera mbere y‘uko njyanwa kure yawe”. Aya ni amagambo umuhanuzi Eliya yabwiye Elisha wari ugiye kumuzungura, nk’uko isomo ry’uyu munsi ribidutekerereza. Elisha yifuje guhabwa inshuro ebyiri z’umwuka w’ubuhanuzi wari muri Eliya! Ni uko Eliya amusezeranya ko bizamugendekera gutyo naramuka amubonye igihe azaba ajyanwa kure ye. Isomo ry’uyu munsi rikomeza ridutekerereza iby’ijyanwa mu ijuru rya Eliya, uko igare ry’umuriro n’amafarasi y’umuriro byatandukanije abo bahanuzi bombi, Eliya akazamuka mu ijuru mu nkubi y’umuyaga. Ikindi gitangaje twumva mu isomo ry’uyu munsi ni uburyo ububasha bw’Imana bwahise butangira gukoresha Elisha agatandukanya amazi ya Yorudani akayambuka yumutse.
Ese iri somo twaryigira ho iki?
-Kumenya gusaba igikwiye: Umutima wacu urarikira byinshi. Ushonje yifuza ibyo kurya, umurwayi akifuza gukira, uwabuze amahoro akifuza gutekana, umunyeshuri yifuza gutsinda. Muri make twifuza iteka gutunga no gutunganirwa muri ubu buzima. Iyo nyota yo kumererwa neza no kuzuzwa iri mu mutima wa buri muntu, ni nk’inzira ituganisha ku isoko twavomaho amazi azatuma tutongera kugira inyota ukundi. Twibuke amagambo Yezu yabwiye wa mugore wo kuri Samariya: “Unywa aya mazi wese azongera agira inyota; ariko uzanywa amazi nzamuha, ntazagira inyota ukundi, ahubwo amazi nzamuha, azamubamo ari isoko idudubiza kugera mu bugingo bw’iteka” (Yh 4,13-14). Nka Salomoni wamenye gusaba Imana ubwitonzi n’ubuhanga aho gusaba ubutunzi n’ikuzo (reba 2 Amateka 1,10-11), nka Elisha wasabye umwuka w’ubuhanuzi, natwe twige gusaba Imana igikwiye. Tuyisabe kuyimenya, kuyikunda, kugengwa no kugenzwa na yo muri byose.
-Twibuke Batisimu twahawe: Ibintu bitangaje twumva mu isomo rya mbere birimo amazi ya Yorudani, inkubi y’umuyaga amafarasi n’igare ry’umuriro, byadushushanyiriza Batisimu twahawe. Twahawe kuba abana b’Imana, duhabwa Roho w’Imana. Natwe dushobora kwambuka umugezi w’ubuzima ku birenge humutse tukagera ku nkombe yo hakurya mu Bwami bw’Imana, aho umurage wacu udutegereje. Twemere kugengwa no kuyoborwa na Roho w’Imana udutuyemo.
Ivanjili y’uyu munsi yo, iratwibutsa uko uwo Roho w’Imana udutuyemo ashaka ko tugenza: Uko dukwiye gufasha abakene, uko dukwiye gusenga ndetse n’uko dukwiye gusiba kurya.
-Kugira neza bibe ubuzima bwacu, ntidutegereze iteka ko undi ari we utugirira neza ahubwo muri byose ineza ibe ari yo ibanza n’ubwo nta shimwe cyangwa inyiturano twaronka.
-Isengesho ryacu na ryo ribe ubuzima, ntitubigirire gukurikira abandi cyangwa kugira ngo turebwe neza, ahubwo igihe dusenga turundurire umutima wacu mu Mana, yo ireba aho amaso ya muntu atageza, izabe ari yo itwitura ubwo budahemuka.
-Irari risarika imitima yacu kenshi, ntirikatwibagize gusiba. Gusiba ni umugenzo mwiza kuko udufasha kumenya by’ukuri inyota nyirizina idutuye, no kugana ku isoko ikwiye ari yo Imana umubyeyi wacu, ugendana natwe buri munsi, watwigaragarije mu Mwana we Yezu Kristu.
Bavandimwe, uyu munsi dusabe Nyagasani aduhe ubwenge n’imbaraga bidufasha kumenya no gukurikiza ugushaka kwe, byo bituganisha ku isoko y’ubuzima bw’iteka. Amen.
Padiri Joseph Uwitonze