Eliya yaraje ntibamumenya bamugirira nabi

Inyigisho yo ku wa Gatandatu, icya 2 B, Adiventi

Ku ya 13 Ukuboza 2014 – Mutagatifu Lusiya, Umumartiri.

AMASOMO: Sir 48, 1-4.9-11, Mt 17, 10-13

Amasomo y’uyu munsi aduhaye gutekereza ku muhanuzi Eliya wabaye igihangange muri Isiraheli ku buryo Abayahudi bibwiraga ko umunsi wa Nyagasani bahoraga bategereje uzabanzirizwa n’ukugaruka kwa Eliya. Abigishamategeko bibandaga kuri iryo garuka rya Eliya maze intumwa za YEZU zimusaba gutanga igisobanuro cy’ukuri.

1. Eliya, umuhanuzi w’ikirangirire

Eliya yabaye umuhanuzi w’igihangange muri Isiraheli mu kinyejana cya cyenda mbere ya YEZU KIRISITU. Yahanganye n’umwami Akabu, aba icyatwa atyo. Bivugwa ko Akabu uwo yabaye umubisha akora ibyo Uhoraho yanga, aba mubi rwose kurusha abamubanjirije bose. Yarihindanyije ahindanya umuryango wose kuva arongoye Jezabela umukobwa w’umwami wa Sidoni mu Bakananeya ba bandi basengaga ibigirwamana byitwa Bahali na Aseri. Yarivuruguse cyane ahuma umutima ayobya n’igihugu cyose atuma rubanda rwigomeka kuri Uhoraho Imana y’ukuri ya Isiraheli. Uwo mwami yigize igihangange ku buryo uwamunengaga wese yamwicaga nta rubanza rundi. Yishe urubozo abahanuzi benshi muri Isiraheli abandi arabamenesha. Uwitwa Eliya watowe n’Imana ngo ahanurire umuryango wayo, ni we wabaye ibamba ahangana na Akabu, atsinda abahanuzi b’ibinyoma n’abayobye bose abahanurira ko bazumirwa nibatisubiraho amapfa n’inzara bizabarimbura. Ni ko byagenze iry’umuhanuzi yavuze ryaratashye ubunangizi bwabo bugirá ingaruka ibintu biradogera.

2. Eliya, ikimenyetso cy’uko umunsi w’Uhoraho wegereje

Mu mizero yabo, Abayisiraheli bahoraga bategereje Umunsi Nyagasani Uhoraho Imana yabo azigaragariza agasubiza ibintu byose mu buryo. Ariko bemeraga ko adashobora kuza atunguranye, ko byanze bikunze azabanzirizwa n’umuhanuzi w’icyatwa utigeze wibagirana muri Isiraheli. Ni uko umuhanuzi Malakiya (Mal 3, 23) yeretswe ko Uhoraho yateganyije kubanza kohereza Eliya wari waragiye mu ijuru adapfuye (2 Bami 2, 11-13) nyuma y’ibitangaza bihanitse yari yarakoze.

Cyakora Ibyanditswe mu Isezerano rya Kera, twavuga ko byose byabaye amarenga kugeza igihe YEZU KIRISITU aziye kubisobanura. Abigishamategeko bahoraga bibwira ko Eliya wazamutse ku buryo bw’agatangaza mu igare ry’umuriro ari ko azagaruka na none bityo bakamenya ko Umunsi wa Nyagasani wageze. Ntibigeze basobanukirwa ku buryo na YEZU ubwe avuze ko Eliya yaje, batafutukiwe na busa. Iyo YEZU atabisobanura, nta wari kumenya ko umuhanuzi uranga Umunsi w’Uhoraho wavuzwe mu bitabo bya kera ari YOHANI BATISITA. Aha twumve neza ko YEZU KIRISITU ari we uduha gucengera no gusobanukirwa n’Ibyanditswe. Ni we Rembo ritwinjiza mu Byimana byose. Abataramwemeye baracyategereje umuhanuzi ugomba kuza, baracyategereje Mesiya, dusabe kugira ngo bose bamenye ko nta wundi dutegereje, ko Umwana w’Imana yaje kandi ko integuza ye yabaye Yohani Batisita wasushanyijwe kera na Eliya. Dore nk’ubu twitegura guhimbaza Noheli-Ivuka rya YEZU, hari amahanga amwe n’amwe atarasobanukirwa kuko akomeye ku myemerere ya kera. Ni na ngombwa guhora dusaba imbaraga mu iyogezabutumwa kugira ngo Igoma y’Imana yogere hose. Hari n’abandi bumvise Inkuru Nziza ariko bakaba batayitayeho n abusa. Hari n’abandi na none bemera ku rurimi gusa kuko ibyo bakora n’ibyiyumviro byabo ntaho bihuriye n’inyigisho za YEZU KIRISITU. Ese YEZU ubwe nagaruka, azasanga ku isi hakiri ukwemera?

3. Eliya Mushya, Yohani Batisita atwigishe iki?

Nta kindi usibye kwitoza natwe kuba integuza z’Umwana w’Imana. Tube abigisha ko igihe cyo kwisubiraho cyageze. Tube abahanuzi b’ukuri. Birashoboka ko tutazakora ibitangaza nk’ibyo Eliya yakoze kera, ntituzazamuka mu igare ry’umuriro nka we, dushobora no kudashyikira imibereho ya Yohani Batisita…Ariko dusabwe kuba abemeza ko Umukiza yaje kandi ko nta kindi gitangaza dutegereje ngo twemere. Kuba abemezi bidusaba kwemera bikomeye no kwifuza ijuru mbere y’ibindi byose. Dusabwe kurwana urugamba nk’urwo Eliya yarwanye na Akabu na Jezabela kandi akarutsinda kuko yari kumwe n’Imana. Dusabwe kwirinda kuvuga ubutumwa dukurikiranye amaronko yo ku isi cyangwa gushimwa n’abantu. Gutotezwa ntibizabura nk’uko Eliya na Yohani Batisita batotejwe kugeza umwe aciwe umutwe. Ku isi ntihazabura ubuyobe n’amatwara ahuje n’aya Akabu cyangwa Herode w’umubisha, ntibizadukange, Imana Data Ushoborabyose turi kumwe, araturengera akaduha ubutwari butuma tutabebera.

Twisunge Umutagatifukazi Lusiya duhimbaza none. Yabaye umuhamya wa YEZU KIRISITU akomera ku busugi bwe kugeza bamwishe, bivugwa ko bamunogoyemo amaso. Ubu araganje mu ijuru aradusabira. YEZU KIRISITU asingirizwe ubuhamya bw’abatagatifu, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose. Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho