Ariko mbabwire : Eliya yaraje, nyamara ntibamumenya, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye.

Inyigisho yo ku wa 6 w’icyumweru cya 2 cya Adiventi C, ku wa 12 ukuboza 2015

Amasomo: Si 48, 1-4.9-11; Zb79,2ac.3b,15-16a,18-19 ; Mt 17, 10-13

 

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku wa gatandatu, dushoje icyumweru cya kabiri cya Adiventi. Turi hafi gutangira icyumweru cya gatatu kidushishikariza gutegereza Umukiza mu byishimo. Ukaba ari umwihariko wacyo wo kuba icyumweru cy’ibyishimo (gaudete dominica): kwishimira ko Nyagasani ari hafi kuza rwagati muri twe .

Birumvikana ko urugendo rukomeje duhimbaza igihe cy’Adiventi. Nkuko twatangiye tubizirikana, Igihe cy’Adiventi kimara ibyumweru bine, kikatwibutsa gutegereza Umukiza, twishimye, twambaza, twihana kugira ngo avukire mu mitima yacu. Icyumweru cya 1 cy’Adiventi kirangwa n’imvugo ishushanya kandi ihishura ibihe bya nyuma, amaza n’ihindukira rya Nyagasani mu ikuzo.

Icyumweru cya 2 n’icya gatatu tugiye gutangira, Ibyanditswe bitagatifu bigaruka cyane kuri Yohani Batisita, integuza ya Yezu Kristu: « Habayeho umugabo woherejwe n’Imana izina rye rikaba Yohani, yazanwe no guhamya iby’urwo rumuri kugira ngo bose bamukeshe kwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. » (Yh 1, 6-8). Ni na we Yezu ubwe atangira ubuhamya mu ivanjili ya none agira ati : « Ariko mbabwire : Eliya yaraje, nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batyo. » umwanditsi agakomeza abwira abigishwa ko bahise bamenya ko ari yohani Batisita yababwiraga.

Ibyo birahura neza n’ibyo umuhanuzi Malakiya yari yaravuze, agira ati: “ Dore kandi mbere y’uko uwo munsi w’Uhoraho ugera, wa munsi mukuru kandi uteye ubwoba, ngiye kuboherereza Eliya, umuhanuzi. Ni we uzunga ababyeyi n’abana, yunge abana n’ababyeyi babo, kugira ngo ntazaza ngatsemba igihugu ” (Mal 3,23-24).

Iyo mpuruza n’ubu iratureba, nubwo akenshi twica amatwi, tugahugira mu ducocogo tw’ubuzima. Abantu batari bake muri iki gihe, icyaha ntacyo kibabwiye. Turi kugwa mu mitego abandi baguyemo tureba. Nyamara kenshi turaburirwa ariko tukanga tukica amatwi. Ubuzima busanzwe bwagombye kutwigisha: Iyo umushoferi w’imodoka abonye aho mugenzi we yakoreye agisida, yanyereye cyangwa yataye umuhanda kuko hateye nabi; we iyo ahageze aritonda. Ariko akenshi mu buzima usanga icyaha mugenzi wawe yaguyemo ukabona ingaruka mbi zacyo, bitagikangana ngo bitubere rutangira. Ahubwo turatomera kugeza naho umutego ejo waguyemo, n’uyu munsi wongera ukawugwamo.

Ahenshi mu cyaro, muri iyi minsi bari mu ibagara ry’ibishyimbo. Imvura ikigwa twari twahinze, umurima usa neza nta rwiri rurimo, dutera ibishyimbo. Ariko nyuma y’ukwezi kumwe gusa, bya bishyimbo byakuranye n’urwiri tutifuzaga ko ruzatugarukira mu murima. Niyo mpamvu turi kubagara ngo turutsinde, rutazaganza ibishyimbo maze tukabura umusaruro uduhagije.

Byaba bibabaje, tubagaye ibishyimbo bishirira aha ku isi, tukibagirwa roho zacu zizatunguka imbere y’Umuremyi wacu tujya gutanga raporo y’amatalenta twaragijwe!

Dusabirane, iki gihe cya Adventi kitubere koko igihe cyo kwivugurura, no gutegereza umukiza dufite imitima isukuye ikereye kumwakira uko bikwiye. Umubyeyi wacu Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, abidufashemo.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Higiro-Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho