INYIGISHO YO KU WA GATANDATU, ICYUMWERU CYA 2 CYA ADIVENTI
Turahimbaza Bikira Mariya Umwamikazi wa Guadalupe, 12/12/2020
Amasomo: Sir 48,1-4.9-11; Zab 79(80); Mt 17,10-13
Eliya yaraje, nyamara ntibamumenya, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, dukomeje urugendo rwacu twitegura ivuka ry’Umwami n’umukiza wacu Yezu Kristu. Turakomeza gutegura amayira ya Nyagasani nk’uko liturujiya y’ijambo ry’Imana ikomeza kubitwibutsa, twigizayo icyo cyose cyatubuza gusabana n’Imana uko bikwiye abana bayo ari bo turi bo tubikesha Umwana w’umuntu wababajwe ku bwacu.
Mu gihe nk’iki cya Adiventi hari abantu babiri twavuga ko ari bakuru kandi bagaruka cyane mu byanditswe bitagatifu dutegurirwa na Kiliziya umubyeyi wacu. Abo ni Yohani Batisita na Bikira Mariya. Tubagarukaho kuko bameze nk’ibiraro bihuza Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Kuri uyu munsi turabwirwa Yohani Batisita nk’uwagombaga kuza guteguriza umukiza nka Eliya wa kera wavugwaga n’ibitabo by’abahanuzi ko azabanziriza Mesiya, uwasizwe n’Imana, umukiza w’umuryango wose. Uwo Yohani yaraje ntibamumenya nk’uko na Yezu Kristu aje batamumenye, ndetse na Yohani Batista ubwe ntiyari amuzi ko ari we wagombaga kuza.
Ni koko, amaza ya Yezu Kristu mu isi yatunguye benshi mu bo mu gihe cye kuko yaje uko batari bamwiteze. Ibyo byatumye bamwibazaho ari benshi kugera no ku bigishwa be, bibazaga ukuntu yaba ari we Kristu kandi Eliya abahanuzi bavuze ataragaruka. Yezu mu kubasubiza yabahamirije ko Eliya uwo bavuga yaje muri Yohani Batisita wamuteguriye amayira atanga batisimu yo kwisubira kandi akanamwerekana aho amariye kuza. Yaramutegurije yewe no kugeza ku rupfu rwe kuko urupfu rwa Yohani Batisita na rwo ubwarwo rusa n’urwategurije urwa Kristu ku musaraba, kuko bombi barinze banogoka bahamya Ukuri kandi ukuri kudakuka.
Bavandimwe, iyi si ya none ikeneye abahamya b’Ukuri nk’abo turatirwa n’ibitabo bitagatifu. Abahamya bahamiriza isi ko Imana idukunda kandi bakihatira kugaragaza urwo rukundo rw’Imana mu bavandimwe babo.
Twisunze Bikira Mariya umwamikazi wa Guadalupe, dusabe kugira ngo abigisha b’iki gihe bavuge bashize amanga kandi badasobanya ibyerekeye Inkuru Nziza y’umukiro twaronkewe na Kristu wadukunze akemera kuza kubana natwe mu rukundo ruzira amakemwa kandi no mu bwiyoroshye buhamye. Dusabe kugira ngo twese tube abahamya b’iyo Nkuru Nziza cyane cyane mu bikorwa bya buri munsi, kuko ari byo gutegura amayira ya Nyagasani tubwirwa twitegura umukiza Kristu waje, uhora uza kandi uzaza mu ikuzo gucira urubanza abazima n’abapfuye nk’uko tubihamya mu Ndangakwemera ya Kiliziya.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare/Rwanda