“Emera ubikore, tubone kuzuza icyo Imana ishaka”

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA BATISIMU YA NYAGASANI YEZU,

Ku wa mbere taliki ya 09 mutarama 2017

AMASOMO: Iz 42, 1-4.6-7;  Zb 29(28), 1-2,3ac-4,3b.9c-10 ; Intu 10, 34-38 ;

Ivanjili: Mt3, 13-17.

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe. Umunsi mukuru mwiza wa Batisimu ya Nyagasani. Uyu ni umunsi mukuru ukomeye ku bakristu, kuko utwibutsa ko Kristu yadufunguriye umuryango w’ubucungurwe kandi muri Batisimu tukaba ibiremwa bishya. Muri we twashubijwe amahirwe yo kuba muri Paradizo, ihirwe ry’iteka hamwe n’Imana. Twibuke ko iryo hirwe muntu yari yararyitesheje ubwo yacumuraga ku Muremyi, maze icyaha cye kikamuviramo kwirukanwa muri Paradizo yo mu ntangiriro ( Intg 3,1-24). Iryo juru ryari ryarakinzwe, ryafunguwe ari uko Umwana w’Imana yigize umwe muri twe, ngo turonkerwe ubucungurwe muri We.

Bavandimwe, ejo hashize twahimbaje umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Yezu yavukiye i Betelehemu, Abanyabwenge « Abamaji » baturuka mu bihugu by’iburasirazuba bayobowe n’inyenyeri idasanzwe bari babonye mu kirere, baza kuramya Yezu, bamuzanira n’amaturo : Zahabu, Ububani n’Imibavu. Ibyo mu by’ukuri byahishuraga uwo uwo Mwana ari We. Ni Umwami w’iteka rizira iherezo, Imana rwose kandi akaba n’Umuntu rwose.

Uyu munsi mukuru wa batisimu ya Yezu duhimbaza uyu munsi, na wo utubwira uko Yezu yakomeje kwigaragaza.

Reka tubizirikane twifashishije Amasomo ya none:

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi ati: “uwo nihitiyemo azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira.” Ubu ni uburyo bwo kudukangurira kwiyoroshya no kubana neza n’abavandimwe Imana yadushyize iruhande kandi dusangiye byose. Kumenya Imana ni ukumenya gutuza no gutega amatwi, ni ukumenya gushungura ikijyanye n’ukuri, ikijyanye n’ubugwaneza ndetse n’ubugiraneza. “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane”, natwe duharanire ko aya magambo y’Imana yatubwirwa, na ko ko twayumva dore ko duhora tuyabwirwa muri Kristu Umwami wacu. Tujye duhora twibuka ko twambaye ikirezi imbere y’Imana, mu buzima bwacu bwa buri munsi, tujye twibuka ko ari Uhoraho watwihamagariye kugira ngo tube urumuri rw’isi. Ntitugatatire iki gihango.
Mu isomo rya Kabiri, Petero na we yigisha Korneli wari wemeye guhinduka maze akemera Yezu, aratwibutsa ko twese turi abana b’Imana. Ati: « Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.» Batisimu rero itwinjiza muri iyo mpumeko y’Imana, tukunga ubumwe na yo ndetse tukabwunga n’abavandimwe. Muri batisimu, umubano wacu n’Imana, ntuba ukiri wa mubano uri hagati y’umuremyi n’ibiremwa. Umubano wacu n’Imana uhinduka umubano ushingiye ku Rukundo, rwa rukundo ruhuza umwana n’umubyeyi, rwa rundi rudashobora kuzima no kuzimira bibaho, rwa rundi rubabarira byose, rukihanganira byose kandi rugatanga ubuzima kuko rwitangira ibibondo kugira no bigire ubuzima kandi bibugire busendereye nk’uko Yohani abivuga. Imana ica bugufi maze ikaduterura, ikatwegereza itama ryayo nk’umubyeyi uterura umwana we kugira ngo amuhaze urugwiro n’urukundo ruhebuje kugira ngo ibyo ariye bibone ubumuyoboka bityo agakura neza kandi akuza urugwiro n’ubumuntu.

Mu ivanjili twumvise Yezu asanga Yohani Batisita, agamije kuzuza atyo icyo Imana ishaka:

« Emera ubikore, tubone kuzuza icyo Imana ishaka ».

Mu byukuri, iriya batisimu ya Yohani, yari ikimenyetso cyo kwisubiraho, cyo guhinduka, ntabwo yari ngombwa rero kuri  Kristu, kuko ari Muziranenge- Muziracyasha. Ni we wabishatse mu mugambi we wo kwifatanya n’abanyabyaha kugira ngo ababohore ku ngoyi y’icyaha. Ikindi, ni uko Yezu abatizwa mu mazi ya Yorudani, yatagatifuje amazi ya batisimu.

Uko gusanga Yohani Batista kwa Yezu kugira ngo amubatize, ni ikimenyetso kandi cy’uko Yezu yaje kuba umwe natwe, yaje kutwigisha inzira yo guca bugufi. Yezu yicishije bugufi imbere ya Yohani Batisita kugira ngo agaragaze ko abantu ari magirirane kandi ko abantu bafashanya mu nzira igana ijuru. Uyu ni umwana wanjye nkunda kandi unyizihiye, ni ijwi ryaturutse mu Ijuru kuko Yohani Batisita yagize uruhare mu guha batisimu Yezu, bityo igikorwa cye gituma Imana igaragaza uwo Yezu ari We. Ni We rumuri rw’amahanga, ni We wazaniye isi umukiro kandi yifuza ko ubutabera bwe bwakwira isi yose bukakirwa na bose.

Bavandimwe, mu Kwizihiza Batisimu ya Nyagasani bitwibutse batisimu natwe ubwacu twahawe n’amasezerano twagiranye n’Imana tubatizwa. Ayo masezerano ni ukwanga icyaha na Shitani yo soko yacyo, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Buri wese yikebuke arebe niba akiri muri ayo masezerano cyangwa niba yarayavuyemo, maze dusabe uwaje muri twe kutumurikira adushoboze kunogera Imana by’ukuri no gukora ugushaka kwayo tutavangavanga.

NYAGASANI YEZU WATUVUKIYE, NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, Paruwasi ya HIGIRO, Diyosezi ya BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho