Inyigisho yo ku cyumweru, ku wa Mbere, 25 Gashyantare 2019
Amasomo matagatifu: Sir 1, 1-9; Zb 93 (92)na Mk 9, 14-29.
Nyagasani Yezu Kristu we Buhanga bwuzuye aje adusanga ngo adutagatifurishe ijambo rye. Amasomo matagatifu liturujiya y’ijambo ry’Imana yaduteguriye, araturarikira kubumbura amaso yacu y’umutima ndetse n’ay’umubiri tukarangamira ibintu bine by’ingenzi: Inkomoko y’ubuhanga nyakuri, kumenya ko byose bishobokera uwemera, gusaba Imana yo buhanga nyakuri ikatwongerera ukwemera no kumenya agaciro k’isengesho mu buzima bw’umukristu.
Mu kuzirikana isomo rya mbere, ni ngombwa ko twatangira twibaza ibibazo bikurikira: Ese uwo twita umuhanga ni muntu ki? Ese ubuhanga nyakuri bukomoka he? Ese ubuhanga Uhoraho yaduhaye (tumukesha) bukwiye kutuganisha he? Mu isomo rya mbere, Mwene Siraki araduha inyigisho zinyuranye kandi zitsitse zerekeye ubuhanga, cyane cyane ariko inkomoko y’ubuhanga; mbese nk’uko n’ubundi tubisanga mu gitabo cy’Imigani 1,7 na 2,6. Umuhanga ni umuntu wese wubaha Uhoraho, akamusenga kandi akamukunda n’umutima we wose kandi uzira uburyarya. Ibi rero ni byo abakristu twita gutinya Uhoraho nk’isoko y’ubuhanga. Nk’uko tubisanga mu ibaruwa ya mbere mutagatifu Paulo intumwa yandikiye Abanyakorinti, nk’abakristu iyo bavuze ubuhanga duhita dutekereza Roho Mutagatifu we « Buhanga bw’Imana » (1 kor 1, 14.30). Uhoraho rero niwe buhanga nyakuri, kuko ubuhanga bwose bumukomokaho, kandi bugahorana nawe ubuziraherezo (Sir 1,1).
Iyo witegereje neza ariko usanga ubuhanga bw’iyi si atari muri Uhoraho bwashoye imizi. Aho usanga uwiyita cyangwa uwo isi yita umuhanga ari ubaho nkaho Imana itabaho. Kuri ubu umuhanga ni wa wundi uhera ku wa mbere ari mu kazi kamuhemba yagera ku cyumweru akumva ko nta kindi yakoresha icyumweru ngo agitangize ikindi atari sport, mu gihe abandi babukereye bajya mu Misa gushimira Imana. Sport ni nziza rwose nta n’uwakwirengagiza akamaro kayo ku mubiri w’umuntu, ariko umuntu ntatungwa n’amafunguro cyangwa na sport gusa, kuko nkuko umubiri ukenera ibiwubeshaho na roho nayo ikenera isengesho. Abandi isi yita abahanga ni abakataje mu kwimakaza imigenzo mibi inyuranye n’ubukritsu aho kuri ubu umuntu yihandaza akemeza ko umugabo yabana n’undi mugabo, n’umugore akabana n’undi mugore, kandi tuzi ko mu ntangiriro Imana yabaremye ari umugabo n’umugore (Intg 2,22.24); ntabwo Imana yaremye umugabo ngo abane n’umugabo cyangwa ngo umugore abane n’umugore. Ese umuhanga w’ukuri n’uyu koko uvuguruza umugambi w’Imana yimika ubusambanyi n’indi mico ihabanye na kamere karemano ya muntu? Yaba ari uyu se wirirwa acura intwaro zimara abantu, akimika imico ntangarupfu, kugeza n’aho gukuramo inda byabaye nk’umukino kuri bamwe !
Ubuhanga nyabwo si ubuhinyuza amategeko y’Imana ngo usange umuntu abaho nk’aho atariho, cyangwa nk’aho Imana itariho; ahubwo twese nk’abitsamuye twavugira hamwe n’umwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga tuti: «Udafite ubuhanga buguturukaho Nyagasani, ntacyo yaba ari cyo» (Buh 9,6).
Mu Nkuru Nziza Ntagatifu, Yezu Kristu yongeye kugaragaza ububasha bwe bukomeye yirukana roho mbi yari yaragize umwana imbata yayo. Mu kiganiro yagiranye n’umubyeyi w’umwana, Yezu Kristu yagaragaje ko byose bishobokera uwemera.
Bavandimwe, uyu rero ni umwanya mwiza wo kwibaza natwe: Ese igipimo nyacyo cy’ukwemera ni ikihe? Ese birashoboka ko umuntu yavuga ati naraheraheje mu kwemera? Mu buzima bwe hano ku isi, Yezu Kristu yatoye abigishwa be kandi benshi muri bo bari abarobyi b’amafi. Iyo ifi uyivanye mu mazi ibura ubuzima, kuko ubuzima bwayo bushoboka gusa iyo iri mu mazi. Ariko umuntu we kumuroba (kumurohora) mu mazi cyane cyane igihe yarohamye ni ukumusubiza ubuzima. Yezu Kristu rero mu kubabwira ko bazajya baroba abantu, ni ubutumwa bukomeye yari abahaye bwo kujya bakura muntu mu mwijima cyangwa mu nyanja y’icyaha, y’ingeso mbi, y’ingoyi za roho mbi nk’uko iyi vanjiri ibitubwira. Abigishwa rero bakomeje kumukurikira mu butumwa, byerekane ko bari bafite ukwemera. Nyamara ukwemera kwabo ntabwo kwabafashije kwirukana roho mbi yari muri uriya mwana, kugeza ubwo nabo ubwabo bibateye kwibaza impamvu batashoboye kuyirukana (9,28), nyamara Yezu we agahita ayikangara rimwe rizima ( 9, 25b). Ariko mu kubasubiza, Yezu ati:« Buriya bwoko bwa roho mbi nta kindi gishobora kubwirukana kitari isengesho» (9,29). Ku mukristu rero isengesho ni ubwishingizi bukomeye kandi butishyurwa amafaranga, kandi busumbye kure ubwo umuntu ashobora kugira muri iyi si.
Dusabe Imana tubinyujije kuri Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana n’uwacu ngo Nyagasani atwongerere ubuhanga, abe ari we buturukaho kandi bumutuganisheho. Tumusabe kandi ngo atwongere ukwemera maze, ubuzima bwacu tubuhuze n’isengesho kugira ngo dushobore gutsinda ibyago bikomeye birimo na roho mbi.
Nyagasani Yezu nabane namwe !
Padiri Valens NDAYISABA