Ese abahamagawe twaba turi intungane?

Inyigisho yo ku wa gatandatu, Icyumweru cya 1 C, 16 Mutarama 2016

Yezu ati “ Sinazanywe n’intungane, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha”. Aya magambo akomeye Yezu ayavuze bitewe n’Abigishamategeko b’Abafarizayi bihaye kumucira urubanza ngo kuko asangira n’abanyabyaha kwa Levi mwene Alufeyi ariwe Matayo. Ibi byose bakaba barabiterwaga n’ishyari ryo kubona Yezu akurikirwa n’abantu benshi bakibwira ko agiye kubangamira inyungu zabo.

Levi amaze gufata icyemezo gikomeye cyo gukurikira Yezuagomba kuba yarakoze umunsi mukuru. Aho niho Abafarizayi bihaye guca imanza.

  • Ni ryari twiyumva nk’intungane?

Nta gushidikanya ko twese abahamagawe twifuza ubutungane cyane ko ari byo twaremewe aka ya ndirimbo “Twaremewe kuzajya mu ijuru” ; n’ubwo dushora kubyivutsa.

Kugira ibyaha dutindaho gusumba ibindi nibyo bituma dushobora kwita abandi abanyabyaha. Hari ibyaha twashyira imbere kurusha ibindi bikamera nk’aho udakora ibyo byaha aba yabaye intungane.Nk’aho kuba abandi ari abanyabyaha twe bitugira intungane. Hari n’abakora iyo bwabaga ngo berekane ububi bw’abandi ngo babahugireho batareba ibyabo. Mu mitekerereze y’abantu hari ihame ridakuka ryadufasha gusobanura ibintu “Nta na rimwe kuba undi adafite ukuri (ari mu makosa)   bivuga ko wowe uba ugufite”. Sonanura ibikureba. Wisobanuza ibyawe iby’abandi.Nta na rimwe ububi bw’undi bwasobanura ububi bwawe. Icyo gihe mwembi mwaba muri babi buri wese ku rugero rwe.

Ku Bafarizayi, abagiraga amategeko ya Musa bica ku mugaragaro bitwaga abanyabyaha ruharwa. Levi akaba  muri abo kuko yari yaremeye gukorana n’Abaromani yaka imisoro. Ukora mu misoro yafatwaga  nk’umujura ruharwa n’umugambanyi.

Ukwibeshya kwa bariya Bafarizayi gushingiye mu kwibwirako udakora ibyaha ku mugaragaro aba abaye intungane mbese wa mugani w’abanyarwanda “umujura akaba uwafashwe”.

Yezu ni Imana areba imitima azi neza ko na bariya Bafarizayi bakeneye impuhwe z’Imana. Uwakwemeza ko ibyaha bikorerwa mu ibanga aribyo byinshi ntiyaba yibeshye.

  • Ibyaha si ibigaragarira abandi gusa.

Nta demokrasi mu byaha. Hari ubwo dushobora  kwibwira ko icyaha iyo gishyikiwe na benshi kiba kitakiri icyaha. Ikibi n’iyo cyashyikirwa na benshi ntigishobora guhinduka icyiza. Ni byo, rubanda bashobora kuguha amashyi  bakanakuririmba ko uri intungane ariko Imana ibona ibitagaragara irakuzi. Hinduka. Hari n’abakoresha ubushobozi bafite n’ubukungu bafite ngo boreke benshi mu bibi babamo nk’aho bizahinduka bikaba byiza. Ni muri urwo rwego hari abigize abavugizi ba Sekibi bagakoresha uburyo bw’itumanaho busigaye ari bwinshi mu kwamamaza ikibi. Ubundi bakongeraho ko ari uburenganzira bwabo bakiha no kubuhatira abandi.

Turangamire  Yezu ariwe uba icyitegererezo cyacu. Ingero nziza ni zibe izo kurushaho kuduhishurira ibyiza by’Ivanjili twitana ngo dusingize abantu ahubwo dusingize Imana.

Bavandimwe tureke ubutungane bwa gifarizayi, ahubwo dukurikire Yezu we wazanywe no guhabura abanyabyaha azadutagatifuza. Twisabire kandi dusabire n’abashishikariza abandi kugira nabi bakanabibatoza.

Padiri Charles HAKORIMANA

Madrid / Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho