Inyigisho yo ku cyumweru cya 21 B gisanzwe, ku wa 23 kanama 2015
« Njye n’umuryango wanjye tuzakorera Uhoraho » (Yozuwe 24,1-2a.15-17.18)
Bavandimwe,
Ijambo ry’Imana Umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye iki cyumweru ngo ritubere ifunguro ritubeshaho riradushishikariza guhitamo. Hitamo uwo uzakorera, hitamo uwo uzayoboka, hitamo uwo uzakurikira, hitamo uzagukiza.
Mu isomo rya mbere, Yozuwe arakoranyiriza imiryango yose ya Isiraheli i Sikemu. Imbere y’Imana arabasaba guhitamo uwo bazakorera. Ati « Niba mutishimiye gukorera Uhoraho muhitemo indi muzakorera ». Akongeraho nk’umuyobozi w’intangarugero werekana icyerekezo, ati « Njye n’umuryango wanjye twiyemeje gukorera Uhoraho ».
Abayisiraheli baratekereza, basubiza Yozuwe bati « Natwe twahisemo ». Twakwemera gupfa aho kugira ngo dukorera ibigirwamana, twitandukanyije n’Imana yacu, yo yakuye abakurambere bacu mu Misiri, igakora n’ibindi bitangaza byinshi mu nzira zose twanyuzemo. Bati « Natwe tuzakorera Uhoraho kuko ari we Mana yacu. »
-
Gukorera Uhoraho
Yozuwe n’Umuryango wa Isiraheli bahisemo gukorera Uhoraho. Ese « gukorera Uhoraho » bisobanura iki ? Hari imvugo yadutse muri iki gihe ngo « abakozi b’Imana ». Ubwo baba bashaka kuvuga abapadiri, abapasiteri n’abandi bogezabutumwa. Wenda abapasiteri bo byashoboka ibyabo simbisobanukiwe, dore ko n’amadini agenda avuka buri munsi, buri ryose rishaka kwerekana ko ari ryo rikora neza kurusha andi. Icyakora kuvuga ko padiri, musenyeri, Papa ari abakozi b’Imana bisa n’ibikocamye. Umukozi agira iminsi y’akazi, akagira isaha atangirira akazi n’isaha arangiriza, akagira ikiruhuko cyemewe n’amategeko… Ubupadiri si akazi ni ubutumwa. Ubwo butuma umuntu abukora ubuzima bwe bwose. Ubwo butumwa ni ukwigisha Ijambo ry’Imana, gutagatifuza abantu no kubayobora ku Mana. Mbese si umurimo nk’iyindi yose ahubwo ni umurimo mutagatifu wo gufasha abantu mu mubano wabo n’Imana, bikagira imbuto nziza ku mubano wabo hagati yabo.
-
Ese abakristu bakorera Uhoraho bate ?
Gukorera Uhoraho muri iki gihe ni ukumwegurira imitima yacu akayisendereza urukundo rwe, bityo tukaba abahamya b’urukundo, aka wa mugani ngo « akuzuye umutima gasesekara ku munwa ». Ni ukumwegurira ubuzima bwacu, tukabaho ari we utubeshejeho kandi ari we tubereyeho. Ikindi ni ukugira uruhare mu kubaka Kiliziya umuryango w’Imana. Ni ukujya mu Misa no guhabwa amasakramentu, ni ugutungwa n’Ijambo ry’Imana. Ni ugutanga ituro rya Kiliziya. Ibyo ariko ntibihagije. Ni ukuba umunyu n’urumuri rw’isi mu buzima bwa buri munsi (Mt 5,13-16). Ese urwo rumuri abakristu turukura he ? Nta handi atari kuri Yezu we Rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uje kuri iyi si (Yh1, 9). Kugira ngo urwo rumuri rutumirikire natwe tumurikire abandi, tugomba guhora twunze ubumwe na Yezu. Nibyo Ivanjili y’uyu munsi idushishikariza.
-
Ese namwe murashaka kwigendera ?
Ni ikibazo Yezu abaza intumwa ze cumi n’ebyiri. Nk’uko twakunze kubizirikana mu byumweru bishize, muri uyu mutwe wa gatandatu w’Ivanjili ya Yohani, harimo inyigisho nziza cyane ku mugati utanga ubuzima. Byatangiye Yezu atubura imigati n’amafi. Abantu bararya barahaga ndetse baranasigaza. Babibonye barishima cyane, biyemeza kwimika Yezu ngo babere umwami. Bityo azajye abaha imigati n’amafi uko babyifuza batiriwe bavunika, abahe divayi nziza nk’iyo yatanze mu bukwe bw’i Kana mu Galileya, yirukane roho mbi zibuza abantu uburyo, avure indwara zose n’ubumuga bwose muri rubanda. Umuntu nk’uwo hari uwamwitesha ?
Ikibazo ni uko Yezu atazanywe no gukemura ibibazo by’imirire n’imibereho y’abatuye isi. Imana yabahaye ubwenge n’imbaraga n’ubutaka n’ubundi bukungu bwinshi ngo babikoreshe babone ibibeshaho imibiri yabo. Niba hari amamiliyoni y’abantu bicwa n’inzara n’izindi ndwara ziterwa n’ubukene ni ukubera ubwikanyize bwa bamwe bikubira ibyagenewe bose. Yezu yatubuye imigati kubera impuhwe yari afitiye abari bamukurikiye, ariko kandi ni ikimenyetso cy’irindi funguro atanga abantu badashobora kwigezaho, ifunguro rya roho, ritanga ubuzima bw’Imana. Ni byo amaze iminsi adusobanurira ati « Ndi umugati muzima wamanutse mu ijuru, urya uyu mugati azabaho iteka ». Ati « Umugati nzatanga ni umubiri wanjye ».
Aha niho Yezu atumvikanira na rubanda. Ya mbaga nyamwinshi yari yahuruye, yahise yisubirira mu zindi gahunda ibonye ko Yezu ntacyo yamuryaho, ko atemera kuba igikoresho cyabo mu nyungu zabo z’isi.
Abari batangiye kumwemera no kuba abigishwa be bo barihanganye bamutega amatwi. Ariko uko arushaho kubigisha no kubaha “ibiryo bikomeye” (Rm 5,14), ukwemera kwabo kurahungabana. Niko kubwirana bati “Yewe, aya magambo arakomeye, ni nde ushobora kumwumva?” Ubwo nabo bamusezeraho ntibongera kugendana nawe.
Yezu abibonye abwira ba Cumi na babiri ati “Namwe se murashaka kwigendera?“ Petero asubiza mu mwanya w’abandi ati “Nyagasani twagusiga tugasanga nde wundi ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka”. Yongeraho ati “Twe twaremeye kandi tuzi ko uri intungane y’Imana”.
Bavandimwe,
Hari imvugo zinenga Kiliziya Gatolika ngo irajenjetse, ngo ntihana kandi ngo “udakubise imbwa yorora imisega”, iricecekeye… Izi mvugo ahanini zishingira kuko hari amadini afata bugwate abayoboke babo. Akabazengurutsa imiziro na ba maneko ndetse hakaba ubwo abatundukanya n’imiryango yabo n’inshuti zayo. Kiliziya Gatolika yubaha ubwigenge bw’abayoboke bayo. Ntikoresha ingufu n’itarabwoba. Umuntu ashobora kuyijyama cyangwa akayivamo ku bushake bwe, nta nkurikizi. Yibanda ku mitima y’abayoboke ba Kristu.
Nibyo Yezu atubwira uyu munsi ati “Mbese nawe urashaka kwigendera ?”. Nyagasani nava iwawe nkajya he? Iwawe iniho hari amagambo y’ubuzima bw’iteka. Kubana na Kristu nibyo bihindura umukristu akaba umunyu n’urumuri rw’abandi, agatanga uburyohe n’ubushyuhe mu muryango we, mu kazi akora, aho atuye, aho agenda igihe cyose no muri byose.
-
Inyigisho twasigarana:
-
Guhitamo
Muri iki gihe, abakristu benshi twabatijwe turi impinjia, tubatirizwa mu kwemera kwa Kiliziya tubifashijwemo n’ababyeyi bacu. Dukwiye guhora tubashimira iyo neza batugiriye. Baduhaye ubuzima bw’umubiri, badufasha kugira uruhari ku buzima bw’Imana muri batisimu. Icyakora, iyo mbuto y’ukwemera, nk’imbuto yose ikeneye kuvomererwa, kurindwa ibyonnyi kugira ngo ikure neza. Iyo umukristu amaze guca akenge, Kiliziya imuha umwaya wo guhamya ukwemera mu isakramentu rya Penetensiya. Niho avuga ati “Niyemeje kuba umukristu”. Kuva ubwo ubukristu bukagaragarira mu buzima bwe bwose. Uwiyemeje kuba umukristu, abaho nk’umukristu, avuga nk’umukristu, abana nk’umukristu. Icyo cyemezo gihindura ubuzima, ubukristu ntibube umuhango gusa ahubwo bukaba igihango umuntu agiranye na Kristu wamucunguye. Icyo gihe, ubukristu bureka kuba nk’umwambaro wambara ku cyumweru wataha ukawubika neza ahabugenewe, ukazongera kuwambara ku cyumweru gikurikiyeho. Hagati aho ukabaho uko wishakiye, ukaba wakora amabi yose ndetse n’ibyo abapagani batinya. Icyo gihe uba utarahitamo. Uwahisemo by’ukuri aba umukristu kandi akabaho nk’umukristu ku cyumweru, ku wa mbere, ku wa kabiri, ku wa gatatu, kuwa kane, ku wa gatanu, ku wa gatandatu, mbese igihe cyose no muri byose.
-
Kubana na Kristu
Yezu yatoye intumwa ze kugira ngo babane nawe kandi azabohereze mu butumwa (Mk 3, 14). Umukristu ni umuntu ahura na Yezu akamukurikira akiyemeza kubana na we ubuzima bwe bwose (Yh 1, 35-42). Kubana na Kristu ni ukumugenera umwanya w’ibanze mu buzima bwacu, muri gahunda zacu. Ni ugusangira nawe ibyishimo n’ibyago bitabura mu buzima. Ni ugutungwa n’Ijambo rye n’amasakramentu aduheramo ubuzima bwe.
Ukaristiya y’uyu munsi iduhe kurushaho kunga ubumwe na Kristu duhabwa ntituzigera twitandukanya nawe bibaho.
Icyumweru cyiza kuri mwese n’abanyu bose.
Padiri Alexandre UWIZEYE