Ese abasenga ubu bazi Imana basenga iyo ari yo?

Ku wa 3 w’icya 6 cya Pasika, B, 9/05/2018:

Isomo rya 1: Intu 17, 15.22-18,1

Zab148, 1-2.11-14

Ivanjili: Yh 16, 12-15

Umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro urakomeje. Ab’ubu dukwiye guha icyubahiro gikomeye abatubimburiye muri ubwo butumwa. Intumwa za Yezu Kirisitu zaravunitse cyane zigisha abantu basaga n’abari mu gicuku. Ibyabaye kuri Yezu Kirisitu byari ibintu bidasanzwe kandi bitinjira mu myumvire y’abantu. N’abayahudi bari baramaze imyaka myinshi baririmba ko bategereje Umukiza, igihe aje ntibasobanukiwe. Abanyamahanga bo byari kure kubi dore ko basengaga imana z’uruhuri. Ese ab’ubu dufite imyumvire isumbye iy’Abayahudi cyangwa iy’Abagereki ba kera?

Inyigisho Pawulo yatanze ageze i Atene mu Bugereki, twayumvise. Igikunze gutangaza abantu, ni uko Abagereki bibwiraga ko hariho imana nyinshi cyane umuntu atabarura. Ariko ikigaragaza umwijima barimo mu by’ukwemera, ni uburyo ibibumbano bakoraga cyangwa ibishusho bacuraga, babipfukamiraga bavuga ko ari zo mana zabo. Umuntu yavuga ko ariko bari bateye imbere mu bitekerezo bisanzwe kuko bageze n’aho bibwira ko uko biri kose hagomba kuba hariho imana batazi.

Pawulo intumwa amurikiwe na Roho Mutagatifu yabonye aho ahera yigisha abo bantu bari barigize intyoza mu bya filozofiya. Yuririye kuri iyo Mana bavugaga ko batazi. N’ubwo bari barubatse urutambiro bwose, bemeraga ko igihe kizagera bakayimenya maze urutambiro rugakoreshwa. Umuntu yagira ati: “Ubwo Pahulo ahinguka i Atene igihe cyari kigeze ngo bahishurirwe iyo Mana”. Batangajwe n’uko umugabo nka Pawulo abahagararamo nk’intarutsi akihandagaza avuga ko Imana batazi we ayizi kandi ashaka kuyibamenyesha. Pawulo yarashe ku ntego. Mu gihe nta mugereki wari warigeze yishushanyiriza Imana yahanze byose, Pawulo yabahuguriye kumenya ko hari Imana yaremye byose, Imana isumbuye byose na bose ikaba Musumbabihe, Imana yahaye abantu ibyo batunze byose, Imana itagira ikintu na kimwe ikenera kuko itanakeneye kubakirwa amagorofa ngo bumve ko ari yo igomba guturamo. Yabigishije ko kamere y’Imana naho ihuriye n’ibishushanyo babazaga muri zahabu, muri feza no mu yandi mabuye. Ibyo bishushanyo ni ibiva mu bukorikori n’ubugenge bya muntu.

Imana y’ukuri Pawulo yamenyekanishije, ni Se wa Yezu Kirisitu. Ni Imana Data Ushoborabyose waremye byose. Iyo Mana Ruremabyose Abanyarwanda biyumvishaga ko iriho ariko batayizi neza kuko nta wari yarabigoihije Inkuru Nziza. Mu mwaka w’1900, twagize ihirwe ryo kubwirwa Imana y’Ukuri Se wa Yezu Kirisitu. Abapadiri Bera bakoze umurimo ukomeye bamurikira Abanyarwanda babasha kumva ko ibindi bigirwamana ari ngombwa kubishyira ku ruhande bakegukira kuramya Yezu Kirisitu Umwami usumba bose.

Ariko kandi, icy’ibanze Imana y’ukuri ishaka, ni uguhinduka maze imibereho ikayoborwa n’Amategeko yayo, ya yandi cumi. Mu gihe abantu babatijwe ariko Amategeko y’Imana bakayatera ishoti, mu by’ukuri n’ubwo basenga bate, Imana ntibaba bayizi. Baba basenga ariko batazi Imana cyangwa se bapfa gukurikira ibyo ba Sekuruza babo bubashye. Ku isi yose usanga abantu bavangavanga, abandi bakavanga amasaka n’amasakaramentu cyangwa se ugasanga bambariza Imana ku ishyiga. Muri Esipanye ho usanga abantu baha agaciro amashusho yo mu kiliziya kurusha amasakaramentu!

Ese ubu dushobora guseka cyane Abayahudi n’Abagereki bo mu gihe cya Pawulo? Tubirebye neza wasanga muri rusange ari twe turi mu bujiji kurusha abo ba kera. None se, kuba hashize imyaka irenga ibihumbi bibiri na cumi, kuba Yezu yarakomeje kwigaragaza mu mateka yose yatambutse, kuba twaramenye ukuntu na Bikira Mariya yagiye aza kwibutsa ab’isi uko bagomba kwemera Yezu, kuba harabayeho abatagatifu n’abatagatifukazi banyuze Imana Data Ushoborabyose, ubu twahera he dukomeza guhagama mu bujiji? Ibyo byose ntibihagije kugira ngo isi ihumuke? Igisigaye ni iki? Ab’iki gihe bitunaniza iki kwemera twemeye? Ese bigombera amashuri menshi? Ni ngombwa amafaranga? Ese ko hari ababishoboye haba kera haba na n’ubu ibyo bindi byose batabifite?

Arahirwa uworohera Roho Mutagatifu agatera intambwe agana ijuru aho kugarukira ku binyoma Sekibi yakwije mu isi bigatuma abantu bahunga Imana y’Ukuri.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Izayasi umuhanuzi, Erimesi, Pakomiyo, Gatalina wa Bolonye na Langwida badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho