Inyigisho yo ku munsi mukuru wa BATISIMU YA YEZU, C, ku wa 10 Mutarama 2016
1. Yezu ni we nzira igana ijuru.
Turahimbaza none umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani Yezu Kristu. Yabatijwe yujuje imyaka mirongo itatu ahita atangira umurimo wamuzanye wo kwamamaza Ingoma y’ijuru no kwereka abantu bose uko bashobora kubaho kugira ngo bazagere mu ijuru. Iby’ijuru ni amayobera ahanitse ariko kuva Yezu ahishuye ko ari we Nzira igana yo, kumwemera birahagije kugira ngo tuzabane na we ubuziraherezo mu ijuru. Uko kwemera Yezu ariko, si ibishingiye ku bumenyi bwo mu bitabo cyangwa se kumenya amateka y’ubuzima bwe. Kwemera Yezu bigeza mu ijuru, ni ukwiyemeza kubaho mu buzima nk’ubwe no kugira uruhare ku butumwa bwe.
2. Batisimu itari umuhango
Kuva no mu Isezerano rya kera, ubutumwa bwa Yezu bwarahanuwe: kuba umugaragu nyawe w’Uhoraho, gutangariza amahanga ubutabera, kubaho mu bwiyoroshye wimirije imbere icyubahiro cy’Imana Data Ushoborabyose, kuba urumuri rw’amahanga, guhumura abantu no kubohora imbohe. Ubwo butumwa ni bwo twumvise mu isomo rya mbere.
Igihe cyose nawe wiyumvamo izo mbaraga ukomora ku mutima ushakashaka iby’Imana kuva wabatizwa mu izina rya Yezu Kristu, menya ko Batisimu yawe itabaye umuhango w’inyuma gusa. Niba ukunda Yezu Kristu n’inyigisho ze zisakazwa na Kiliziya ye, niba wifitemo kuba umugaragu udahemukira Imana, niba wanga akarengane n’amafuti abangamira Amategeko y’Imana, niba wirinda kwishyira imbere, kwirata no kuba nyirandabizi, niba ubuzima bwawe butanga urugero rwiza mu bandi, niba uharanira ko abahumirije batazi ukuri bahumuka, niba uhibibikanira gucagagura iminyururu iziritse imitima y’abantu…ishime kuko Batisimu yawe itabaye umuhango ahubwo yagushushanyije na Yezu Kristu waje kudukiza.
3. Batisimu duhabwa
Mu nyigisho za Tewolojiya (ubumenyi bw’ibivugwa ku Mana), Batisimu ifite uburemere butangaje kuko ari irembo tunyuramo tugakizwa icyaha cy’inkomoko kandi tugahabwa urumuri rudutsindira n’ibindi byaha byose. Kuva mu gihe cy’intumwa, Batisimu ni impano ihanitse umubyeyi aha umwana we cyangwa umuntu wese ashobora gushyikiriza abo bagendana. Kuva mu ikubitiro, n’abana b’impinja barabatizwa. Hari benshi barwanyije Batisimu y’impinja ariko abayobozi ba Kiliziya bakomeje gusobanura impamvu yayo: kuvuka bundi bushya bityo umuntu agatangira ubuzima bwo ku isi agendera mu buvugururwe bwazanywe n’Umwana w’Imana Nzima. Mu kinyejana cya kane hadutse imisengere yuzuye ubwoba bw’ibyaha maze bigatuma abantu benshi banga kubatizwa hakiri kare ndetse bakanga no kubatirisha abana babo ngo aha batazava aho bagwa mu byaha bagahemukira Uwabapfiriye. Izo mpungenge zirumvikana ariko tuzi ko Isakaramentu ry’Imbabazi n’Impuhwe ari ukuri guhamye. Cyakora benshi batinyaga kwicuza mu ruhame cyangwa kurangiza ibyiru bibatera isoni mu maso y’abandi. Uko biri kose, dutekereje kuri iyo myumvire, ni ngombwa ko twivugurura muri iki gihe turimo, tugahesha agaciro Batisimu twahawe n’iyo duhesha abana bacu.
Turebere urugero ku babatijwe twabwiwe n’isomo rya kabiri n’ivanjili. Mbere yo kubatiza Yohani Batisita yabanzaga kwigisha ashize amanga. Umurimo w’ibanze wari uwo gusobanurira rubanda rwose ko niba bemeye kubatizwa bazibukira ibyaha byose bityo bakitegura gukurikira uje abatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro. Uwitwa Koruneli n’urugo rwe rwose, babatijwe kuko bari bamaze gucengerwa n’umukiro wa Yezu Kristu biyumvishije ko ubuzimaa bwabo bwose ari ukumukunda no gukurikiza inyigisho ze.
Dutekereze kuri Batisimu twahawe: “Ndi umukirisitu ndi uwayezu nk’uko nasezeranye mbatizwa”. Ese koko kuva nabatizwa ngendera mu nzira za Yezu? Ese ndamukunda kuruta byose na bose? Ese niyumvamo icyifuzo cyo guharanira ijuru mbere y’ibindi byose? Ese muri iki gihe abantu bahabwa Batisimu bazi icyo bahawe? Muri iki gihe kubatirisha byabaye ikintu cya rusange cyo gukora ibirori nyamara nta migambi ihamye yo kurera gikristu, nta kwihatira gutanga urugero rwa gikristu! Uwo mwirato ureze i Burayi ariko n’ahandi ni uko. Kiliziya ikwiye gushyiraho akete mu kubwira abantu ko umurimo w’ibanze atari ukubatiza, ko icya mbere ari ukwigisha Inkuru Nziza ya Yezu Kristu maze uyemeye akabatizwa. Kwitwa umukristu, kubatirisha nta buzima bwa Kristu, ibyo ni ugusuzugura no gusuzuguza iby’Imana.
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ku Mana.
Padiri Cyprien BIZIMANA