Ese gusenga barabyiga?

Inyigisho yo ku wa Gatatu w’icyumweru cya 27 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 08 Ukwakira 2014

Ni henshi mu Ivanjili batubwira Yezu asenga. Hari n’aho yakeshaga ijoro ryose. Nta gushidikanya ko Yezu agomba kuba yarasengaga ku buryo budasanzwe, bwatangaje n’abigishwa be.Ari nayo mpamvu bamusabye bati “Dutoze gusenga”. Isomo abahaye ntabwo ari inyigisho isanzwe. Ni uburyo,ukuntu n’inkingi yo kubakiraho umubano n’Imana Data wa twese.

  1. Dutoze gusenga

Reka twibaze ku kibazo twatangiriyeho: Gusenga barabyiga? Mu kuzirikana ko iyo dusenga tuganira n’Imana nk’uko umuntu aganira n’umubyeyi we , twakwemeza ko hari ibyo twakwiga mu bijyanye no gusenga. Kimwe n’ibindi bintu byinshi, ubuzima bwacu bushingiyeho, no gusenga tugira ababitwigisha. Bashobora kuba ababyeyi bacu, abavandimwe, bagenzi bacu, abaturanyi cyangwa abarezi bacu. Abo bose kandi bafite inshingano zo gutoza abandi kuganira n’Imana.

Ni byo koko rero hari ibyo twiga ku bijyanye n’isengesho. Ariko bibaye kwiga gusa, abize byinshi nibo baba baganira n’Imana neza kurusha abandi. Abafashe amasengesho menshi cyangwa abafite ibitabo byinshi by’amasengesho bakaba aribo basenga.

Byaba nko kumenya amazina y’ibikoresho by’ubwubatsi byarimba ukanabitunga hanyuma ukibwirako uri umufundi. Ni byinshi abantu bamenya mu magambo ariko ntibabishyire mu bikorwa.

Dushobora kumenya amasengesho menshi ntidusenge ; “Kuganira n’Imana nk’uganira n’umubyeyi”. Bityo tukaba “twavuga” amasengesho aho gusenga. Imana tukayihata amagambo aho kuganira na yo nk’uko Yezu abitugiramo inama(Mt 6,7). Imana ntituyibwire ibyacu n’iby’abacu. Ngo tuyereke ubuzima bwacu. Tuyinjize mu mibereho yacu. Tukayibwira ibyo twumvanye abandi. Tukayibwira nk’ababwira “umunyamahanga”. Ni byo Yezu yakosoye.

  1. Igihe musenga mujye mugira muti “ Dawe …”

Nta gushidikanya kimwe n’abandi Bayahudi bose abigishwa ba Yezu basengaga uko amategeko ya Musa yabiteganyaga. Igishya Yezu ababwiye ni ikihe? Ijambo ribanza rihita ryerekana uburyo bushya Yezu ashaka ko basengamo. Ni ukuvuga isano bafitanye n’Imana. Si isano y’ubwoba cyangwa ishingiye ku nyungu. Imana ni Umubyeyi “Dawe”. Burya ijambo ry’umwinjizo mu kiganiro no hagati y’abantu rishushanya ubusabane buri hagati y’abaganira. Umuntu iyo ateruye ati :“Papa,…..” , ibikurikiraho biba ari iby’umwana n’umubyeyi, undi ati: “mama,….”, undi ati “Patro,…” undi ati “ Sheri,….”. Aha hose umuntu yakwibwira urwego ikiganiro kirimo. Kuba Imana ari umubyeyi “Dawe” byubakiyeho ubusabane bwose tugirana na yo.

Wenda kubera kubivuga cyane, akenshi tubididibuza ntitwumva uburemere bw’iri jambo “Dawe”. Ubundi tukayibwira turangaye bisa no guhobera umuntu utamurebe. Tukagenza nk’indyarya

  1. Pawulo aradusaba kwirinda uburyarya

N’ubwo bitari byoroshye Pawulo yarwanije uburyarya bwa Petero. Ubutwari Pawulo yagize bwo kubwiza Petero ukuri ntabwo bugira benshi. Petero yari akuriye Pawulo. Biraboneka ko yagiye no kumusobanurira ibyo yigisha, Petero, Yohani na Yakobo bakabiha umugisha (Ga 2,9). Kuba yari mukuru mu Ntumwa ntibyabujije Pawulo kumubwiza ukuri. Pawulo yabonaga imyitwarire ya Petero ishobora kubangamira ikibanze: kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu. Ahitamo kumubwiza ukuri.

Imyitwarire yacu hari ubwo dushobora kuyisimbuza ibyo dutumwe. Utwaye Inkuru Nziza akaba hejuru yayo. Ni ibintu byiza kumva ko ubutumwa busumba intumwa, kuko ubwo butumwa aribwo butuma intuma iba intumwa. Intumwa siyo ituma ubutumwa bubaho cyane ko n’iyo idahari butwarwa n’izindi ntumwa. Hakaba rero n’ubwo ababireba babishyira irudubi iyo umuntu bamushimbuje ubutmwa. Ubutumwa bwariho mbere ye kandi buzanakomeza igihe azaba adahari. Iyo dushaka gusumba ubutmwa tuba dushaka gusumba udutuma. Ubutumwa ni Yezu dushyira abandi.

Kugira umutima wumva nk’uwa Petero ntako bisa. Ntabwo Petero yabwiye Pawulo “ngo uzi ko ari njye ukuriye Intumwa?”, cyangwa ngo nzakwambura kwamamaza Inkuru Nziza mu banyamahanga nk’uko yari yabimweguriye. Ahubwo yumvise impanuro za Pawulo ubutmwa burakomeza.

Dusabe Imana umubyeyi udukunda ingabire yo kuyibonamo ubwo bubyeyi tuyirangamire nta buryarya.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho