Ese Ijambo ry’Imana turarisoma? Ese iyo turizirikanye rihindura ubuzima bwacu ?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 27 gisanzwe, C, ku ya 08 Ukwakira 2016

Hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza.

Kumva ijambo ry’Imana no kurikurikiza bitwinjiza mu isano isumba iy’amaraso, bikatubyaririra ubuvandimwe nyabwo. Uwibanze wumvise ijambo ry’Imana akarikurikiza ni Bikira Mariya. Nuko mu kumva no kumvira ijambo ry’Imana havubuka Jambo Nyakuri  Yezu Kristu. Uwo mubyeyi we ni na we wakiriye ugushaka kw’Imana igihe agize ati: « Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze »(Lk 1,38). Mu by’ukuri Yezu azi ko avuka mu muryango, ko afitanye isano n’Umubyeyi  n’abavandimwe be, ariko ntaheranwa n’iyo sano, ahubwo yerekana umuryango mugari w’abantu yaje gucungura n’uburyo bwo kuwugiramo uruhare cyangwa kwemererwa kugiramo isano: kumva ijambo ry’Imana no kurikurikiza (Lk 11,29).

Koko rero, Umuryango w’abahire muri ubu buzima no mu buzaza ushingira ku kumva Ijambo ry’Imana. Mu iri jambo ni ho havubukamo uwemera maze uwemeye akabatizwa. Byongeye, mu Ijambo ry’Imana twumva Yezu Kristu, We Jambo nyabuzima. Kumva Yezu Kristu bidusaba kumwegera nk’abavandimwe bo mu muryango we turangajwe imbere na Bikira Mariya, tukagira umwete wo kumusanga aho dushobora kumubona kabone n’ubwo haba hari imbogamizi zashobora gutuma tutamugeraho uko tubyifuza cyangwa ngo tugire ibindi twishingikirizaho. Mu Ivanjili batubwira ko hari abaje umugore wiyamiriye agatangaza amahirwe ashingiye ku masano ya Yezu : « Hahirwa inda yagutwaye n’amabere yakonkeje ». Naho Yezu ati: «  Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza ». Ntibikwiye rwose ko hagira ikitubera imbogamizi y’amahirwe Yezu adusezeranya.   Icyatubera imbogamizi zo kubona Yezu mu muryango gishobora no kuba abantu, ibintu cyangwa umutungo.

Bavandimwe, kurangamira abantu cyangwa ibintu bikatwibagiza ubuvandimwe cyangwa bikatuvutsa amahirwe Yezu adusezeranya ntibikwiye. Ni uguha agaciro gake icyatumye amanuka mu ijuru: ni twebwe abantu no kugira ngo dukire.  Hari n’igihe  akazi cyangwa umurimo dukora bitubera imbogamizi y’ubuvandimwe no kubaka umuryango nyawo nk’uw’urugo rw’i Nazareti ushingiye ku kumva ijambo ry’Imana no kurikurikiza. Ariko rero, ntidushobora guhura na Yezu ngo tumwumve tutarakuraho imbogamizi izo ari zo zose zihora zimudukingiriza. Ni bwo tuzagirana isano na we idacuya kandi ishingiye ku Ivanjili ikaba n’ishingiro ry’ubuvandimwe nyabwo.
Ariko se Yezu twahurira hehe ngo tumwumve kandi ngo twemererwe kuba abo mu muryango we? Twakura hehe amahirwe adusezeranya ? Nta handi twahurira, nta handi twamwumvira  ngo turonye amahirwe adusezeranya, ngo twemererwe kubarirwa mu muryango we usibye aho We ubwe aturangira : «Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza ». Bavandimwe, aya magambo ya Yezu atumye nzirikana ku ya Mutagatifu Yeronimo wavugaga ati: « Kutamenya Ibyanditswe bitagatifu ni ukutamenya Yezu Kristu ». Ni byo rwose. Igihe mu ngo tuzagira umwanya muto cyangwa se uhagije wo gusoma no kuzirikana ku Ijambo ry’Imana, tuzumva, tumenye kandi dukurikize Yezu Kristu, tunafate umugambi wo kwemera guhindurwa na ryo no kuvugurura imibanire. Ikibazo gikomeye tugomba kwibaza mu ngo zacu: Ese ijambo ry’Imana turarisoma? Ese iyo turisomye turarizirikana? Ese iyo turizirikanye rihindura ubuzima bwacu? Icyakora tumenye ko ritajya rigenda amara masa iyo tudahindutse tuba turimbutse!

Mutagatifu Tomasi wa Akwino we yavugaga ko kuzirikana Ijambo ry’Imana ari intwaro ikomeye yo kurwanya icyaha. Tuzarwanya icyaha gihora kiducogoza kandi kikaduteranya mu muryango wacu nitumurikirwa n’Ijambo ry’Imana. Ni bwo tuzabasha kwagura amarembo no ku yindi miryango. Niba dushaka kuba abo mu muryango wa Yezu nitureke icyo twakwitwaza icyo ari cyo cyose gishingiye ku isano y’amaraso ahubwo twimirize imbere ububyeyi n’ubuvandimwe bushingiye ku Ivanjili no ku isano dufitanye nk’abana b’Umubyeyi umwe, Imana imwe rukumbi twita Data.

Twumve neza amahirwe n’ubuvandimwe kwa Yezu icyo buvuga aho gutwarwa n’amagambo aryohereye kandi atagira shinge y’abatazi Yezu Kristu n’Umubyeyi we Bikira Mariya bimirije imbere gusenya no kurimbura umuryango bakoresheje ibitekerezo cyangwa umutungo, bagahinyura Imana yo Soko y’amahirwe. Nidukureho imbogamizi zose zidukingiriza, zigatuma tudasanga Yezu ngo tumubone, tumwumve. Nitwemere gusoma, kumva no kuzirikana Ijambo ry’Imana. Igihe twumvise ijambo ry’Imana, tukarizirikana, nidufate umugambi wo guhinduka kuko kwishimira kuryumva byonyine ntacyo bimaze. Nitwemere ko Ijambo ry’Imana rirema, rihumuriza, ritanga ibyishimo, amahoro n’ubugingo ariko kandi rigacyaha, rigakosora kandi rigahana, rigahanura, bityo rikatubera isoko y’amahirwe muri ubu buzima no mu buzaza.

Twisunze Bikira Mariya Nyina wa Jambo dusabe Imana Kumva iryo jambo, kurizirikana no gufata umugambi wo guhinduka, turibonemo amahirwe n’ibyishimo nka Yeremiya wagize ati : « Iyo numvise amagambo yawe, ndayamira : ijambo ryawe ryaranyuze, rinsendereza umunezero »(Jr 15,16).

Bikira Mariya Nyina wa Jambo udusabire !

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho