Inyigisho: Ese Imana wemera ni iyihe?

Inyigisho yo ku munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, Umwaka C, 2013

Ku ya 26 Gicurasi 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Ese Imana wemera ni iyihe ?

Bakristu bavandimwe,

Kuri iki cyumweru turifatanya na Kiliziya yose mu guhimbaza Umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu. Ubutatu butagatifu, ni ijambo rya gihanga tudasanga muri Bibiliya, risobanura uko Yezu yaduhishuriye Imana Se, ari yo abakristu bashingiraho ukwemera kwabo. Ni Imana imwe mu Baperisona batatu : Data waremye abantu isi n’ibiriho byose, Mwana wacunguye abantu na Roho Mutagatifu udutagatifuza. Si Imana eshatu ahubwo ni Imana imwe. Uko ari batatu basangiye kamere Mana kandi bunze ubumwe ntibatandukana.

Wenda kugira ngo turusheho gusobanukirwa twahera ku buryo abantu batekereza Imana, bayumva. Hari amashusho atari yo cyangwa se atuzuye mu kugerageza kumva Imana.

Hari abumva ko Imana ari Rurema, Umuremyi ibintu byose bikomokaho. Nyamara bakayifata nk’aho yamaze kurema ikigendera, ku buryo akababaro ka muntu n’ibibazo ahura nabyo bitayishishikaje. Ese murumva hari icyo byaba bimaze gukurikira Imana nk’iyo ? Bayita iy’abafilozofe n’abahanga baremarema mu bitekerezo byabo. Ntabwo ari yo Se w’Umukiza wacu Yezu Kristu.

Hari abumva ko Imana ari nk’umupolisi ku muhanda ureba abakora amakosa kugira ngo abace ibihano yihanukiriye. Tukiri abana, hari ubwo umwe yakoserezaga undi wenda kubera ko amurusha intege. Usagariwe akamubwira ati « Sha, urareba ibyo unkoreye. Byihorere Imana irandika ». Tukumva ko Imana ifite igikaye kini yandikamo amakosa yacu ikazadusomera ku munsi w’urubanza, igihe tuzaba turangije urugendo rwacu hano ku isi. Iyo Mana y’amategeko, umucamanza, umutegetsi w’igihangange murumva hari icyo yamarira abantu uretse kubatera ubwoba ? Ese ubuyoboke bwabo ntibwaba bushingiye ku bwoba no gushaka uko bayigusha neza kugira ngo itabamerera nabi ? Amaturo n’ibitambo bayitura byaba ari ukwihakirwa ngo bacubye uburakari bwayo. Murabyumva namwe ko iyo Mana atari se w’Umwami wacu Yezu Kristu.

Hari abafata Imana nk’igisubizo cy’ibyananiye abantu, bakibuka Imana mu bibazo, mu ngorane, mu ndwara. Bakumva ko Imana ari igisubizo cy’ibyo muntu adashobora gukemura, adashobora kumva no gusobanukirwa. Umwana akarwara, bakamujyana kwa muganga. Abaganga bananirwa kumuvura, bati « Yewe, ahasigaye ni ugusenga ». Umuntu akitabaza amasengesho y’abavandimwe n’inshuti, bagakora noveni (amasengesho y’iminsi icyenda). Umwana yakira, bakisubirira mu buzima busanzwe, ntibazasubire mu Misa, isengesho bakaryibagirwa. Mbese ni nka ya pine y’imodoka bitabaza iyo bari kurugendo bagapfumukisha. Muri rusange imodoka isanzwe igendera ku mapine ane. Ariko kugira ngo ufate urugendo, ugomba kwitwaza ipine ya gatanu, izakugoboka igihe imwe muri ane izapfumuka. Iyo pine, uyitabaza iyo upfumukishije. Imana nayo ahari abayibuka mu bibazo no mo ngorane. Byarangira bakayibagirwa.

Hari umusore wabanaga na nyina na mushiki we. Babayeho mu bukene bagezaho baba abakungu, buri wese abona akazi keza baradabagira reka sinakubwira. Bagikennye bose bajyanaga mu Misa ntibasibaga. Bamaze gukira wa musore ntiyongeye gusenga no gusubira mu Misa. Akajya abwira nyina na mushiki we ati “Ariko ntimunyurwa. Imana murayishakaho iki ibyo yaduhaye ntibibahagije? Murajya kujyishakaho iki kandi?”. Bo rero ntibaciwe intege n’amagambo y’uwo musore. Bakomeje gusenga no kujya mu Misa kuko basobanukiwe ko ubukristu ari ubuzima bugomba kwitabwaho buri munsi no kugaburirwa. Hari abakristu bashobora kugira imyumvire idahwitse nk’iy’uyu musore.

Ese Imana Yezu yaje kuduhishurira ari nayo twayobotse iteye ite ? Bibiliya iduhishurira ko kuva mu ntangiriro, Imana ishaka gusabana n’Abantu. Ni Imana y’Abrahamu, Izaki na Yakobo. Kugira ngo ibyo bishoboke, ni uko muri yo ubwayo ari ubumwe n’ubusabane. Ni cyo iyobera ry’Ubutatu butagatifu rigerageza gusobanura. Imana ni ubusabane. Data abyara Mwana, Mwana abyarwa na Data, ubusabane hagati yabo bombi ni Roho Mutagatifu.

Muti ese ko bitumvikana ? Ni uko Imana iturenze. Ushoboye kuyicengera n’ubwenge bwawe ntiyaba ikiri Imana, yaba ari ikigirwamana. Mutagatifu Agustini (254-430)yabaye umwepiskopi wa Hipone muri Afurika y’amajyaruguru aba n’Umuhanga wa Kiliziya. Yanditse ibitabo byinshi birimo ubuhanga buhanitse mu byerekeye ukwemera. Umunsi umwe, yatemberaga iruhande rw’Inyanja ya Mediteraneya, azirikana ku iyobera ry’Ubutatu Butagatifu kugira ngo asobanurire abakristu bo muri diyosezi ye ya Hipone basobanukirwe n’uko Imana iteye barusheho kuyikunda. Aho ku nyanja hari umusenyi mwinshi. Abona akana kacukuye akobo mu musenyi kakajya ku nyanja kakavoma amazi mu tuganza twako, kakaza kuyamena muri ka kobo. Agusitini aragasuhuza ati «Wa kana we urakora iki ? » Kati « Ntureba kano kobo ? Ndagira ngo iriya nyanja nyivome, amazi yayo yose nyuzuze muri aka kobo ». Agusitini aramureba , ati « Uri umwana koko. Urabona iriya nyanja wayiranguriza muri aka kobo ? Ntibishoboka ». Ka kana kareba Agustini kati « Ni nkuko nawe udashobora kuranguriza Imana muri ako gatwe kawe ». Ka kana gahita kazimira Agusitini amenya ko ari umumalayika wari umubonekeye. Imana Butatu Butagatifu ni iyobera. Mu bwenge bwacu ntidushabura kumva neza Imana uko iteye.

Imana ni urukundo

Yohani intumwa adusobanurira Imana mu magambo yumvikana. Ku wa kane mutagatifu yari yegamiye igituza cya Yezu ahari umutima we. Yashoboye gucengera kamere mana muri Yezu. Adusobanurira ko Imana ari urukundo. Kamere y’Imana ni urukundo. Data akunda Mwana kandi agakundwa na Mwana. Mwana akunda Data kandi agakundwa na Data. Ubusabane hagati yabo ni Roho Mutagatifu.

Kubera ko Imana ari urukundo, inzira ngufi yo kuyimenya ni ukurangwa n’urukundo. Ukunda Imana agakunda n’abantu azi Imana kurusha uwasomye ibitabo byinshi by’iyobokamana.

Nibyo Yohani atubwira mu ibaruwa ye ya mbere. « Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda uwo ntiyamenye Imana, kuko imana ari urukundo » (1 Yoh 4, 7-8). Kumenya Imana ni ukugendana na Yo mu buzima bwa buri munsi mu bwiyoroshye. Tukamenya ko Imana idufiteho umugambi mwiza. Ko ibyo dutunze byose ariyo bikomokaho mu rukundo rwayo. Ko uwo turi we tubikesha Imana. Ko aho turi n’abo tubana ari impano Imana yaduhaye ku buntu. Ibyo dutunze byaba byinshi byaba bike tukabyishimira kandi tukabiyishimira. None se wavuga ko ukora kurusha abandi, ko uri intungane kurusha abandi, ko uri mwiza kurusha abndi ? Byose tubikesha ubuntu bw’Imana. Idukunda ku buntu mu ntege nke no mu butwari byacu. Akaba ari yo mpamvu umukristu mu mubano we n’Imana atarangwa n’ubwoba, ibikabyo cyanga se kuyihakwaho ngo imurebe neza. Ahora yirekuye agatangarira ubwiza bwayo, akarangwa no kuyisingiza no kuyishimira ibyiza ihora imugirira ku buntu bwayo. Byose akabikora mu rukundo no mu bwiyoroshye.

Bavandimwe, kwemera Imana Butatu Butagatifu, Imana Rukundo ni ukwiyemeza kuyirangamira no kuyigiraho uburyo bwo kubaho no kubana. Ni ukurangwa n’ubumwe n’ubusabane nk’uko Data na Mwana bunze ubumwe muri Roho Mutagatifu. Ni ukurangwa n’urukundo tukinjira mu gushaka kw’Imana, nk’Abrahamu wasize igihugu cye akajya aho Imana imweretse, nka Pawulo ku muhanda ujya i Damasi aho yabazaga Nyagasani ati “Nkore iki ?” Cyangwa se nka Bikira Mariya igihe yemeye kwinjira muri gahunda y’Imana ati “Dore ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nk’uko ubivuze”.

Uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu uduhe kurushaho kunga ubumwe n’Imana n’ubumwe hagati yacu mu rukundo, ubwubahane no mu bwiyoroshye.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho