Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 19 gisanzwe, A
Ku ya 14 Kanama 2014 – Mutagatifu Magisimiliyani Kolbe, (umusaserdoti, umumaritiri)
AMASOMO: 10. Ez 12,1-12; 20. Mt 18, 21-19,1
Bavandimwe kuri uyu wa kane w’icyumweru cya 19 gisanzwe, amasomo matagatifu aratwereka impuhwe z’Imana. Ndetse Ivanjili y’uyu munsi ntitwatinya kuyita Ivanjili y’impuhwe. Turasabwa rero gukora isuzuma ry’uburyo twakiriye impuhwe z’Imana n’uko tuzigaragariza abandi. Mbere ya byose ariko tubanze tuzirikane aya magambo akoreshwa mu Ivanjili y’uyu munsi n’igisobanuro cyayo: umwami, umugaragu, umugaragu na mugenzi we.
- Umwami muri iyi Vanjili ni muntu ki?
Ni umwami utunze ibintu byinshi kandi ushobora byose, ni umwami w’abami ufite umutima mwiza. Umutima mwiza we, ugaragarira mu buryo bamuzanira umugaragu umurimo umwenda munini kandi w’igiciro gihanitse, amatalenta ibihumbi cumi, yabura icyo yishyura akawumurekera.
Ni umwami ariko utihanganira akarengane kandi w’umucamanza ni yo mpamvu ategeka ngobahanjure uriya mugaragu ntampuhwe, bamuhanjurane n’abe n’ibye byose nkuko bagenzereza abandi bambuzi.
Ni umwami w’umukire cyane kandi utihambiriye ku mari, yabashije kureka umwenda ungana utyo, ntiyinubira guhomba byose ahubwo yishimira gutanga imbabazi. Natwe dusabe umutima nk’uwe ejo batazatubwira ngo isura si roho. Tugire ubutabera bunonosorwa n’impuhwe.
- Umugaragu se we ateye ate ?
Ni umunyamyenda kandi myinshi. Yagize amahirwe kuko ubusanzwe akaryamyenda kishyura iminigo. Icyakora azi ubwenge. Azi kwiyoroshya no gutakamba ngo ababarirwe umwenda. Yezu arakoresha uru rugero rw’umwenda uhanitse ngo arusheho kugaragaza uburemere n’ikimwaro cy’ibyaha byacu. Ese uwo mugaragu ashushanya nde? Ashushanya twese abanyabyaha. Ngo nta mwiza wabuze inenge. Twese turimo imyenda y’ibyaha kandi koko uburemere bw’ibicumuro byacu burenze urugero. Dukeneye rwose impuhwe z’Imana kuko twebwe ubwacu ntitwashobora kuwishyura.
- Ese imyitwarire y’umugaragu kuri mugenzi we hari uwo yashimisha muri twe?
Ndahamya ko muri twe iyi myitwarire ntawe yashimisha. Kubona rwose umuntu ahabwa imbabazi ariko we bikamubera ihurizo kuzitanga! Nitwitegereze ukuntu uyu mugenzi we wari umurimo umwenda muke cyane ugereranije n’uwo uriya mugaragu yababariwe, byongeye agakubitiraho no kumupfukamira amubwira ati:” nzakwishyura” ariko bikaba iby’ubusa kugeza aho amunigiye! Mbega akaga! Umunyarwanda yaravuze ngo urabiseka ukabisanga iwanyu. Twakwize rwose kubabarira kandi imbabazi zacu ntizive kure!
- Ese iwacu hashobora kuba imbabazi?
Iwacu natwe higanje inabi, abenshi babaye ba Ntambabazi, ba Ntampuhwe, ba Karimunda, ba Ntirugiribambe. Nyamara Mutagatifu Fransisiko yatubwiye ko utanga ari we uronka, ubabarira akaba ari we ubabarirwa. Kubabarira mugenzi wawe ni byiza ariko kumubabarira karindwi byisumbuyeho kuko ari ubusendere bw’imbabazi, Petero na we yifuzaga kugeza kuri izo ncuro. Naho kumubabarira mirongo irindwi karindwi byo bikaba ikirenga. Mu yandi magambo nitugomba kubara incuro z’imbabazi twagiriye abavandimwe bacu, ahubwo tugire umutima w’Imbabazi usa n’uw’umubyeyi wo mu ijuru; umutima w’imbabazi umeze nk’uwa Yezu. Ni we mwami w’abami twumvise mu Ivanjili, umwami w’impuhwe. Impuhwe ze ntizibarika kandi ntizikama. Dusabirane rero umutima winjira mu mpuhwe n’imbabazi z’Imana. Vuga kimwe nanjye uti:” niba imbabazi ari yo nzira yonyine yo kurokoka nzazitanga, nzazisaba kenshi kuko umwenda w’ibicumuro byanjye uhora wiyongera, nzajya mpora nifuza guhura na Nyirimbabazi mu Isakramentu rya Penetensiya”. Tubisabirane twisunze Mutagatifu Magisimiliyani Kolbe watanze ubuzima bwe kubera mugenzi we. Kandi na we yabikesheje kwigisha no kwamamaza Umubyeyi w’Imana utasamanywe icyaha. Naduhakirwe iteka.
Padiri Théoneste NZAYISENGA