Inyigisho: Ese iyi si, izemezwa n’iki ko Yezu ari Nyagasani, Imana iri mu bayo?

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Mutagatifu Tomasi Intumwa

Ku ya 03 Nyakanga 2014

Bavandimwe, tariki ya 03 Nyakanga Kiliziya ihimbaza umunsi wa Mutagatifu Tomasi Intumwa.

Igihe Yezu azutse mu bapfuye yabonekeye Intumwa ze. Ubwa mbere Tomasi ntiyari kumwe nabo. Ivanjili ntitubwira aho yari yagiye n’ibyo yari ahugiyemo. Yaba se yari yarisubiriye mu byo yabagamo mbere y’itorwa rye amaze kubona ko ibya Yezu birangiye nabi, ko apfuye urwo baseka? Ariko se yaba yaragarutse ate ko Yezu ababonekera ubwa kabiri ho ko yari ahari? Bagenzi be se baba hari aho bari bamutumye? Ntitubizi. Ikizwi ni uko mu ikubitiro atari hamwe na bagenzi be!

Aho aziye se?

Bagenzi be bamutangarije Inkuru Nziza y’Izuka ry’uwo bari barakurikiye, ariko akaza kwicwa! Bati, ni muzima. Tomasi ntiyemejwe n’ibyishimo bagenzi be bamubwiranye iyo Nkuru nziza y’Izuka rya Yezu. Ntiyemejwe n’ubumwe bwabaranze, ubwo buri wese yamusangizaga ibyishimo byamusabye yongeye kwibonera Uwazutse! Tomasi ntiyemejwe no gushira amanga kwabo ndetse n’ubwoba; ntiyemejwe n’imicyo ya Roho Mutagatifu yarangaga Intumwa icyo gihe ugereranyije n’imbeho, ubwoba n’umususu wari warabatashye bigunze mbere na nyuma y’urupfu rw’Uwo bakurikiye! Tomasi ntabona ko ibintu atari ibisanzwe, ko byabaye bishya! Tomasi ntiyemejwe n’ubuhamya bwa bagenzi be. Yaba se na mbere atarabizeraga? Simbizi! Baba se mbere barakinaga ubuse, “ububyara” bakabeshyana akaba yaraketse ko ari ibisanzwe? Ntiyibaze se aho bakuye ibyo byishimo, uko kwiyizera, uko gushira amanga n’ubumwe mu guhamya ikintu kimwe: YAZUTSE YANATWIYERETSE!

Tomasi ntiyemezwa n’ibyo byose! Icyamwemeza ngo ni ukwirebera, ni ukwikorera mu nkovu no ku mubiri w’ uwo Yezu bagenzi bahamya ko Yazutze.

Yezu agira rya aba arababonekeye bwa kabiri! Tomasi ho yari ahari, ari kumwe n’abandi! Igitangaje: si Tomasi wasabye Yezu kongera kubiyereka. Ni Yezu ubwe wabyishakiye. Hari aho agira ati: Simwe mwantoye, simwe mwampisemo, simwe mumbeshaho ahubwo nijye ubatora, nkababeshaho kugira ngo namwe mugende mwere imbuto, mubesheho abandi ku buryo burambye( soma Yoh15, 16). Si na Tomasi witanguranyijwe ngo asabe Yezu amwegere akore mu nkovu ze no ku mubiri we! Nta wabona Imana, nta wakora ku Mana, nta wanywana n’Imana biturutse ku bushakashatsi no ku bukorikori bwe! Ni Imana itwihishurira, ikatwiyereka, ikatwiha, ikabana natwe. Maze natwe tukayakira mu bwingenge bwacu.

Rya kangata rya Tomasi, bwa buhakanyi bwe, kwa gushidikanya kwe, nta we uzi aho ibyo byose byayoyokeye. Yezu akimubwira ati ngwino urebe, ngwino ukoreho, ngwino unyinjizemo intoki zawe, nta kindi cyaranze Tomasi uretse gupfukama, araramya, arashengerera, yamamaza ukwemera! Tomasi yemeye yemeye. Ijambo ry’ukwemera yavuze yamamaza uwo yiboneye na n’ubu ni ryo Kiliziya ibereyeho. Kiliziya ibeshejweho na Nyagasani Yezu kandi ikaba inabereyeho kwamamaza ko Yezu ari Nyagasani Imana yacu.

Dufite ibintu byinshi bifatika byatuma tuva mu buhakanyi, maze natwe tukamamaza Yezu Nyagasani Imana yacu:

Roho w’Imana natwibutse mo bike cyane: Iyo abantu bihebera Imana ubuzima bwabo bakayiha burundu, imyaka igahita indi igataha, abasore, inkumi, abenshi muri bo bagasaza, bakazarinda bitahira bagikomeye ku muhamagaro, nta cyo byatwigisha ko Yezu ari muzima! Iyo Abapapa bakurikirana ku ntebe ya Petero, umwe ntaze asenya cyangwa arwanya abamubanjirije-nk’uko tubibona mu Ngoma zimwe z’isi-; aha ho ntitwahahera tukemera, tukamamaza Ingoma ya Kristu! Iyo abantu bemera gupfa nabi, bagatwikwa (urugero abahowe Imana b’i Buganda), bagakebwa íbice by’umubiri nyamara bavuze riwe gusa ngo “mpakanye Kristu” bari kurokoka abishi, harya ubwo si ubuhamya ntagereranywa bw’uko Kristu ari Nyagasani Imana! Iyo abantu bahabwa amasakramentu, abenshi bagakomera ku gihango bagirana na Kristu muri yo, byo ntibyatwemeza koko! Iyo tubona Kiliziya n’abayo batotezwa hirya no hino, ndetse ab’imitima yoroshye bagakeka ko Kiliziya noneho bayisenye, tukabona hagobotse abandi bantu Roho akoresha bakayizanzamura, harya byo ntibyatwemeza ko Ingoma ya Kristu iri rwagati muri twe! Iyo hirya no hino Umubyeyi Bikira Mariya abonekera bamwe akabaha ubutumwa bureba isi yose, akaduha impanuro zishimangira Ivanjili! Byongeye iyo tunangiye ntidutinda kubona ibyo yatuburiye bitwuzuriyeho! Dufite urugero rwa hafi i Kibeho! Harya tuzahakana tugeze ryari? Ingero ni nyinshi, na buri wese arebye mu buzima bwe bwite, yasangamo ahantu henshi yahuriye na Yezu akamwiyereka, akamukiza, akamukura mu mwijima w’icyaha n’urupfu akamwereka ko ari We Nyagasani Imana yawe. Hari n’abahura na Yezu bari mu mage y’ubuzima, bakamuhigira ko nabarokora ayo makuba bazamukorera, nyamara agahenge kaza bakadamarara, bakamutera umugongo, bakiberaho nk’aho Yezu-Kristu ntacyo ababwiye!

Nyamuneka, turebere kuri Tomasi tureke kuba abahakanyi tube abemezi. Tomasi yaremeye biramuranga. Ukwemera kuyobora ubuzima bwe bwose. Yamamaje cyane cyane mu Buhinde ko Yezu ari We Nyagasani Imana Umukiza wa bose, agera n’aho asinyira ukwemera kwe yemera kugupfira ahowe Imana. Kwemera si ku karimi gusa ngo Nyasani nyongerera ukwemera. Kwemera ni ukureka Imana Data ikakwigarurira muri Yezu Kristu, ukitoza gusanisha ubuzima bwawe n’ubwe.

Mutagatifu Tomasi adusabire twese, by’ubwihariko azirikane abannyega (abapinga) iby’Imana n’Ab’Imana Data.

 

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho