Ese koko ingoma ya Kristu ni iy'”ibyihare”?

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya II cya Adiventi

Yezu Kristu aremeza ko ingoma y’ijuru iharanarirwa, ni ukuyikorera kandi igakukanwa n’abantu b’ibyihare. Azabe se ashaka kuvuga ko umuntu yajya akoresha urugomo cyangwa imirwano kugira ngo abantu bahinduke bemere inkuru nziza? Yezu azabe ashyigikiye bamwe bemera bagakwirakwiza amatwara y’imyemerere yabo ya gihezanguni bica abandi ngo ni mu izina ry’Imana? Tuzabe se tugomba gutera umugongo Roho Mutagatifu we uhindura imitima kugira ngo abantu b’ubu bagenda bayoba, bahakana Imana, bajarajara mu madini, basiba Misa tubahinduze igitugu, inkoni n’ibihano bibica urubozo?

Oya da! Si ibyo Yezu yashakaga kuvuga hano yemeza ko ingoma y’ijuru iharanirwa ikegukanwa n’ibyihare. Yashatse kuvuga ko ingoma y’ijuru isaba ubwitange, ubwizige, ubwiyoroshye ndetse n’urukundo rwitanga. Yezu Kristu ashimiye Yohani Batisita kuko yujuje muri we za ngingo nterahirwe zimwinjiza mu ngoma y’ijuru. Yohani Batisita koko ni we “cyihare” gisumba abandi bahanuzi bose; ingoma y’ijuru arayikwiriye nk’uko Yezu ubwe abyemeza kuko:

Ni we wabanjirije Umukiza mu ivuka rye kandi aramutegurira. Ni we wabashije gushengerera Yezu no gusabagizwa n’ibyishimo bya Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina Elisabeti. Ni Yohani Batisita wiyemeje mu buzima bwe bwose kuba ijwi rya Jambo w’Imana haba mu butayu, haba mu bo yabatizaga muri Yorudani, haba imbere ya Herodi wari warabaswe n’ubushurashuzi, haba no mu buroko aho bamuciriye umutwe. Ntiyigeze acogora kuba ijwi rya Jambo w’Imana Yezu Kristu, igihe cyose n’ahantu hose. Nguyu umuhanuzi w’icyatwa, icyihare, kuko yikuye icyubahiro n’ikuzo yakeshaga abari abigishwa be maze ari bo, ari amajwi yari afite, byose abitura Yezu agira ati: Dore Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu nabe ari we mukurikira. Aranduta kandi n’ubwo mwanyemeraga mugira ngo nijye mukiza, siko biteye. Uriya aranduta, sinakwiriye kuba umugaragu we ushinzwe gupfundura no gufunga udushumi tw’inkweto ze. Va ku giti dore umuntu! Ku buryo bw’indunduro, yaminuje mu kwihebera Yezu igihe amumeneye amaraso yemera gucibwa umutwe, aba abaye atyo umuhamya w’ikirenga wa Kristu.

Duharanire ingoma y’Imana. Twitoze kuyisingira no kuyibuganizamo tugerageza kuminuza mu bwitange, mu rukundo, mu bwiyoroshye, mu kubabarira, mu gusaba imbabazi no mu isengesho. Ingoma y’Imana, tuzirikane ko ari Yezu Kristu ubwe mu bumwe na Kiliziya ye. Kwinjira mu ngoma y’Imana, nta kindi bivuze uretse kwemera Yezu Kristu, kumukurikira, kumwamamaza no kumubera umuhamya kugera ku ndunduro. Ese koko ugira ngo si ukwihara (kwiyibagirwa) kuba wakwemera kubaho utarashatse kubera kwitangira umukiro w’isi? Kwemera kubabarira, ntuhore ngo wivune uwakugiriye nabi kandi wari ubifitiye uburyo n’ububasha! Ni nabyo Yezu arabishima kandi abyita kwihebera ijuru. Ingero ni nyinshi: hari abirinda gutukana kubera Ivanjili atari uko bayoberwa ibitutsi. Hari abatiba ntibarye ruswa, ntibarenganye, atari uko babuze uburyo bwo kubikora ahubwo ari ukubera ko bamenye Kristu. Ingoma ya Kristu ntiyatugize imbwa cyangwa ibigwari yatugize abagabo, inyangamugayo n’abaciye bugufi kubera Imana. Ni iy’”ibyihebe” kuko idashobora kwegukanwa n’abaregeza, abakunda cyangwa abababarira by’igicagate. Ni iy’ibyihebe kuko idashobora kwegukanwa n’abahakirizwa mu buryo bwa mpemuke ndamuke! Ntabwo ari iy’abakonje cyangwa b’akazuyazi. Ni iy’abamesa kamwe, bagashyuha kandi bakirinda kuba ibirumirahabiri. Muri iki gihe cya Adiventi turebere kuri Bikira Mariya, Yozefu na Yohani Batisita batwigishe guharanaira no gukorera Ingoma y’ijuru.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho