Ese koko twifitemo urukundo rw’Imana?

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya kane cy’Igisibo

Ku ya 03 Mata 2014

Isomo rya mbere: Iyim 32, 7-14; Ivanjili: Yh 5, 32-47

1. Tumaze kumva mu Isomo rya mbere uko umuryango wa Israheli wacumuye kuri Uhoraho. Ngo Abayisraheli babonye Musa atinze ku musozi, begereye Aroni baramubwira bati “Ngaho dukorere imana zo kutugenda imbere, kuko Musa uriya, watuvanye mu gihugu cya Misiri tutazi uko byamugendekeye” (Iyim 32, 1). Nuko bicurira ikimasa cya zahabu, bakigira imana yabo, baragipfukamira, barakakiramya, bagitura ibitambo. Bagishyira imbere yabo, bagira bati “Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri” (Iyim 32, 4.8).

Iki ni icyaha gikomeye ku muryango w’Imana. Bibagiwe urukundo Imana yaberetse kuva igihe ibavanye mu Misiri ikoresheje ibimenyetso bikomeye. Bateye umugongo uwabakunze, akabatonesha, akabatoranya mu yandi mahanga yose, akabagira umunani we, akagirana na bo isezerano. Koko ntibatindiganyije guteshuka inzira Uhoraho yari yarabategetse (Iyim 32, 8).

Ibyo byababaje cyane Uhoraho kugeza n’aho abwiye Musa, ati “Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! Ubungubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane mbarimbure!” (Iyim 32, 9-10). Ariko nyuma y’isengesho rya Musa, Uhoraho yibutse isezerano rye, maze yerekana atyo ko ubuntu, urukundo, imbabazi n’impuhwe bye birenze kure ubuhemu bw’umuryango wayo.

Bavandimwe, ntitwihutire gucira urubanza bariya Bayisraheli babaye ba nyamwanga iyo byavuye; babaye abima amatwi uwabahaye amata! Bakimura Imana bakimika ibigirwamana. Ni kenshi natwe dukomeretsa urukundo rw’Imana. Ni kenshi tuba ba “josi rishingaraye”. Natwe Imana yaradukunze bitavugwa. Yaturemye idukunze; iturema mu ishusho ryayo. Yaratubyaye iradukunda, iratudabagiza. Yaduhaye ikidutunga. Yaturinze ikibi. Yaduhaye kuba abana bayo. Yatwoherereje Umwana wayo, aza kudupfira kugira ngo atwamurureho rwa rwandiko rwadushinjaga. Ihora iduha umwuka w’abazima. Mbese, Imana nta na kimwe itakoze cyangwa idakora kugira ngo itwereke urukundo rwayo. Byongeye kandi ihora itubabarira ibicumuro byacu. Ariko duhora tuyitera umugongo, tukayimura ku ntebe, tukimika izindi mana, nako ibigirwamana.

Ibigirwamana twimika ntibibarika. Natwe twicuriye ibimasa byacu, turamya buri munsi, dupfukama imbere, duturira ibitambo. Natwe turibwira tuti: “Kanaka, dore imana yawe ikuzanira umukiro”. Kuri bamwe iyo mana ni inda yabo. Ku bandi ni ifaranga cyangwa imitungo, cyangwa iraha, cyangwa imyidagaduro, cyangwa akazi, cyangwa kuvugwa neza n’ibyubahiro. Harimo abimitse uburanga; abandi bimika imiryango. Hari n’abandi bimitse ubwoko. Hari ndetse n’abadatinya kwimika Shitani.

Ese koko twifitemo urukundo rw’Imana? Twisuzume. Twivugurure. Duhinduke. Kuko impuhwe z’Imana zisumbye kure ubuhemu bwacu!

2. Mu Ivanjiri ntagatifu, Yezu akomeje inyigisho yahaye Abayahudi nyuma yo gukiza ikimuga cyo ku cyuzi cya Betesida; abasobanurira ko ari Umwana w’Imana. Nubwo bo bakomeje kunangira umutima bakanga ubuhamya bwe, Yezu ntacika intege. Arakora uko ashoboye kose, akabasobanurira iby’ubutumwa bwe, akabaha ubuhamya bushimangira koko ko ari Umwana w’Imana. Ibyo byose ari ukugira ngo bamusange, bemere, maze bagire ubugingo (Yh 5, 40).

Abahamya ibimwerekeyeho ni benshi.

– Umuhamya wa mbere ni Imana Data : « Ndamutse ari jyewe uhamya ibinyerekeyeho, icyemezo cyanjye nticyaba ari ukuri. Hari undi uhamya ibyanjye, kandi nzi ko ibyo ahamya binyerekeyeho, ari ukuri” (Yh 5, 31-32). Twibuke ko igihe Yezu amaze kubatizwa, ijwi ryaturutse mu ijuru rigira riti “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira” (Mt 3, 17).

– Undi muhamya ni Yohani Batista waje ari « itara rimurika » (Yh 5, 35) ritegura Urumuri nyakuri.

– Undi muhamya ni ibikorwa Yezu akora: “Jye mfite icyemezo kiruta icya Yohani kuko ibikorwa Data yampaye gukora, ari byo nkora; kubirangiza akaba ari byo bihamya ko Data yantumye” (Yh 5, 36).

– Hari n’Ibyanditwe bitagatifu : “Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho. Ariko mwanga kunsanga ngo mugire ubugingo » (Yh 5, 38-40).

– Hanyuma hakaba na Musa: « Ntimugire ngo ni jyewe uzabarega kuri Data, uzabarega ni Musa, kandi ari we mwiringiye. Iyaba mwemeraga Musa, nanjye mwanyemeye, kuko yanditse ibinyerekeyeho. Niba rero mutemera ibyo yanditse, mwakwemera mute amagambo yanjye ?» (Yh 5, 46-47).

Ibyo bisobanuro byose n’ubwo buhamya bwose Yezu yatanze, ntaho byakoze Abayahudi kuko « nta rukundo rw’Imana bifitemo » (Yh 5, 42). Bakomeje kunangira umutima, ari nako barushaho gushaka impamvu zo kumwica (Yh 5, 18).

Mbese twebwe twaba twifitemo urukundo rw’Imana ? Gusa iyaba uyu munsi, twakundaga kumva ijwi rye, ntitunangire umutima wacu ! Mbega ukuntu twahabwa ubuntu bugeretse ku bundi ! Mbega ukuntu twaronka imigisha y’igisagirane ! Mbega ukuntu ibitangaza byinshi byakorerwa mu buzima bwacu ! Mbega ukuntu twatsinda imitego y’umwanzi ! Amasoko y’ubugingo yadudubiza mu buzima bwacu. Twagira ubugingo ; ubugingo busagambye !

Kuko Yezu Kristu ari We koko « Nzira, Ukuri n’Ubugingo » (Yh 14, 6). Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.

Mwayiteguriwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho