Ese koko twuhiwe Roho umwe?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 Gisanzwe C, 27 Mutarama 2019

Amasomo: 1º. Neh 8, 4-1a.5-6.8-10; Zab 119 (118), 165-168.171-174; 1 Kor 12, 12-30; Lk 1,1-4.

1.Roho uduhuriza mu buzima bushya

Kuri iki cyumweru cya gatatu gisanzwe umwaka C, twongeye kwishimira gufatanya kuzirikana Ijambo ry’Imana. Tuzirikanye amasomo yose tumaze kumva, dushobora gushingira inyigisho ku buzima bushya twahawe twakira tukabubamo ku bwa Roho Mutagatifu twabuganijwemo. Uwo Roho nyine ni we uduhuriza hamwe tugashobora kuvuga rumwe tugafatanya urugendo rutuganisha mu buzima bwuzuye bw’iteka.

  1. Isoko y’ubuzima bushya

Isoko y’ubuzima bushya nta yindi ni Ijambo ry’Imana. Twihatira kuryumva, riraturyohera ryaducengera bityo tugasigara tuyobowe na Roho Mutagatifu muri byose. Hamwe n’abo dusangiye iryo banga turangwa n’umwuka mwiza n’umubano mwiza hagati yacu. Uwo mwuka n’umubano mwiza bigera no ku bandi bose. Dushishikazwa n’uko n’abantu bose tuzi n’abo tutazi bagera ku isoko y’ubuzima bushya bagashira inyota. Mu ijambo rya Yezu Kirisitu ni ho h’ingenzi havomwa ibyiza nyakuri mwenemuntu ashobora kugeraho. Ahandi hose tuvoma dushobora kuhasanga ibirohwa cyangwa se ibintu byinshi bivangavanze bidashobora kudutaha ku mutima ngo tugubwe neza. Ese ni he handi twavana ukuri ko kuzabaho iteka mu ijuru?

  1. Kwigisha Amategeko y’Imana

Twibuke igihe abayahudi bari barajyanywe bunyago bagize amahirwe y’ineza y’umwami Sirusi. Uwo mwami n’ubwo yari umupagani bwose, yemereye abayahudi gusenga Imana ya Isiraheli. Yanashinze Ezira (umuherezabitambo n’umwigishamategeko) kwigisha Abayahudi Amategeko y’Imana no kuyubahiriza. Imana yakoresheje Sirusi yagira ngo Abayahudi batazibagirwa isoko y’ubuzima bwabo. Ijambo ryayo risobanuka mu Mategeko cumi yayo ni ryo ryabatashye ku mutima igihe Ezira yaribatangarije ahagaze ahantu hirengeye nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere.

  1. Ubucuti na Jambo w’Imana wigize umuntu

Nta kindi kindi Umwana w’Imana yibanzeho igihe atangiye kwigisha. We ubwe ni Jambo w’Imana wigize umuntu. Ibyo yakoze byanditswe mu Ivanjiri Ntagatifu. Luka yabitubwiye kuko nawe ntiyatanzwe. Yakurikiranye ubuzima bwa Yezu n’ibyo yakoze byose maze abyandikira umunyacyubahiro Tewofiri wumvikanisha inshuti z’Imana ziyumvira aho ziri hose.

  1. Ingingo nzima z’umubiri umwe

Kirisitu ku bw’Ijmabo rye yaremye umuryango umwe. Mu by’ukuri ni We Mubiri, natwe tukaba ingingo ze. Pawulo intumwa atubwira neza uko umubiri ukora neza. Iyo buri rugingo rukorana n’izindi kandi nyine rukuzuza inshingano zihariye zarwo, mu mubiri biba amahoro. Twavuga ko buri rugingo ari nk’ingabire buri wese yahawe kugira ngo agirire akamaro umubiri wa Kirisitu. Dufite ingabire zinyuranye. Ariko zose ni iza Roho umwe utuyobora inzira nziza y’Ubugingo buhoraho. Ikiranga umubiri mwiza rero, ni ubwuzuzanye bw’ingingo ziwugize. Iyo zimwe zirwaye ntizivurwe, umubiri urasenzekara.

  1. Ikigaragaza ko turi ingingo nzima

Ni iki kigaragaza rero ko turi ingingo nzima za Kirisitu. Ni uguharanira ubumwe n’ubuvandimwe. Ubumwe mu buzima bwa buri muntu ku giti cye. Umuntu muzima wuhiwe Roho Mutagatifu agaragaza ubuzima bwa Kirisitu mu ngingo ze zose. Kubera ko ariko iyi si turimo isa n’ihindana igashaka kutwadukira, ni kenshi zimwe mu ngingo z’umubiri wacu zandavura. None se ibidushukashuka bidushora mu bidushengurira roho si byo nyine bihora bishaka kudutandukanya na Kirisitu? Iyo kandi icyaha cyidutandukanyije na Kirisitu n’umubano n’abandi urazamba. Ni yo mpamvu tutavuga ko twuhiwe Roho umwe igihe twemera gukora ibitandukanye n’ibyo Yezu Kirisitu ashaka bikubiye muri ya Mateka icumi y’Imana Data Unshoborabyose. Igihe twatembagaye, ni ngombwa twemera icyaha cyacu no kwicuza. Rimwe na rimwe iyo duhuye n’ibidushuka biba akanya keza ko kwisuzuma tugaca bugufi tukumvana umutima woroshya abagize ibyago byo kwibyagirira mu cyaha. Ntitwiheba, nta n’uwo duciraho iteka kuko Yezu Kirisitu ahora ategereje ko buri wese yabyaguruka amusanga ngo amusane.

  1. Dusabirane

Dusabirane cyane imbaraga zo gutsinda ikintu cyose cyatubuza gutanga umuganda wacu mu kubaka neza umubiri wa Kirisitu. Muri twe dutekane ku bw’Ijambo ry’Imana twakira. Dutekane mu guharanira gutsinda ibidushuka. Twishimire ingororano dutegereje mu bugingo bw’iteka.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe ubu n’iteka ryose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho