Ese koko ubutegetsi bwose buva ku Mana?

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya IV gisanzwe B; ku ya 03 Gashyantare 2018

Amasomo: 1Bami 3,4-13; Z (119 (118), 9-10,11-12, 13-14; Mk 6, 30-34.

Bavandimwe dushimire kandi twigane umwami Salomoni watuye Imana ubutegetsi bwe ndetsenn’abaturage Imana yamushinze. Mu Ibaruwa yandikiwe Abanyaroma 13,1-7 tuzirikanamo ko ubutegetsi bwose buva ku Mana. Iyi mvugo ikwiye kumvikana neza: ubutegetsi bwica abaturage, burenganya, burya ruswa, burwanya Imana n’abasenga…ubwo ntibuturuka ku Mana.

Mu bijyanye n’ubutegetsi, ikiva ku Mana ntabwo ari ubwoko bw’ubutegetsi runaka: umuntu ntiyahakana cyangwa ngo yemeze ko ubwami ari bwo buva ku Mana. Bwaba ubwami, bwaba ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika, bwaba ubundi bwoko bw’ubutegetsi…si byo Imana ireba. Ntihengamiye ku bwoko bw’ubutegetsi runaka. Icyo Imana yemeza ko kiyiturukaho mu bijyanye n’ubutegetsi ni ihame ryo kuyoborwa. Burya ahari abarenze umuntu umwe hagomba kubamo umuyobozi. Kuyobora, gutunganya gahunda, kunoza ubumwe, kwiha icyerekezo…ibi nibyo byitwa ubutegetsi buva ku Mana. Ikiva ku Mana ni iryo hame ryo kugira, umurongo, icyerekezo, ubumwe n’ubwuzuzanye. Ibi bikureho ya myumvire ya bamwe na bamwe mu bategetsi b’isi bahohotera abo bayobora, bakabategekesha igitugu barangiza bakigamba ko bashyizweho n’Imana. Ihame ryo kugira umurongo w’ubuzima hamwe n’ubutegetsi bw’isi bwitangira iterambere ryuzuye ry’abaturage ni byo biva ku Mana.

Salomoni yamenye neza iryo hame. Uhoraho amusabye gusaba icyo yifuza mu ntangiriro y’ubwami bwe. Ntiyigeze asaba ubutunzi n’ubuzima bwiza. Ntiyasabye ko abanzi be bapfa bagashira. Ntiyasabye ko yazasazira ku ngoma. Yasabye ubuhanga n’ubushishozi, ubudahemuka n’ubwitange kugira ngo ayobore neza abaturage b’Imana uko Nyirabo abishaka. Salomoni azi neza ko nategeka nabi abantu b’Imana azabibazwa. Nayobora neza azabihemberwa n’Imana kandi n’abaturage uko bazamwuhaba, bakamushima bizamubera umugisha uzamuhesha amahoro y’umutima n’umurage w’ijuru.

Abategetsi beza burya baba bahagarariye Imana. Mwene aba, abaturage bagomba kububaha, kubumvira no kuborohereza. Ariko kandi n’abategetsi b’igitugu, abaturage bafite inshingano zo kubasabira ku Mana ngo bahinduke. Ntibagomba na rimwe kubumvira igihe bababuza Imana cyangwa igihe babashora mu bibi bindi.

Yezu Kristu ni we Mwami w’abami, akaba Umutegetsi w’abategetsi. Yeguriwe ububasha bwose mu ijuru no mu isi (Mt 28,16-20) kandi ni we weguriwe imanza zose z’abantu (Mt 25,31-46). Abantu bose, ku munsi w’urubanza, ndetse n’abategetsi bose bazamunyura imbere: ababi bacirirweho umuvumo w’iteka baharaniye, maze abeza bahembwe na Yezu Nyirineza bakoreye.

Ibi si umugani kuko Yezu Umuyobozi mwiza kandi w’ikirenga twumvise mu ivanjili yita ku buzima bw’abe. Aha agaciro ibyo Intumwa ze zakoze. Twe abakurikiye Yezu, rwose ntidukorera intashima. Iyo twakoze neza aradushima, twakosa akadukosora kibyeyi. Mu Ivangili ya none, abe bamuhaye raporo y’ubutumwa biriwemo none abwakiriye neza. Arabashimye, none abasabye ko baruhukana na we: «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya». Nguyu Umuyobozi mwiza wemeye gupfira abe maze azutse abaha kugira uruhare ku mutsindo no ku bugingo bw’iteka. Dusabirane kugira ngo ububasha dufite bujye buva ku Mana kandi butuganishe kuri Yo.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho