“Ese ni kuki iyo nzira ari yo Yezu yahisemo yari abuze ubundi buryo?”

INYIGISHO KU WA GATANU MUTAGATIFU, UMWAKA A, 2014

AMASOMO: IS 52,13-53,12; PS 30,2ab.6,12,13-14ad,15-16,17.25; He 4,14-16;5,7-9; Jn 18,1-19,42

Bavandimwe, tugeze ku munsi ukomeye cyane mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu: “UWA GATANU MUTAGATIFU”. Uyu munsi turazirikana ububabare Umwami wacu Yezu Kristu yagize, akarinda ubwo apfiriye ku musaraba, wa wundi wari urukozasoni muri Israheli, kuko wari ugenewe abanyabyaha n’abagome ruharwa.

Twakwibaza tuti : “Ese ni kuki iyo nzira ari yo Yezu yahisemo yari abuze ubundi buryo?”

Yezu yemeye umusaraba ku bushake bwe kugira ngo arangize ugushaka kwa Se abifashijwemo na Roho Mutagatifu.Imana Data yashatse ko igiti cy’umusaraba kiba isoko y’umukiro wa bene muntu bose, igira ngo aho urupfu rwakomotse abe ari ho havuka ubugingo kandi ndo Sekibi wari waratsindiye ku giti, na we atsindirwe ku giti, ku bwa Kristu Umwami wacu. Bityo rero umusaraba uhinduka ikimenyetso cy’urukundo, ikimenyetso cy’umukiro n’ikimenyetso cy’amizero.

Koko umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubwo hari benshi bawubonamo urukozasoni, ikimenyetso cy’imibabaro n’urupfu. Ububasha bw’urukundo rw’Imana bwigaragarije kandi bwigaraza mu iyobera ry’umusaraba. Ku musaraba Imana yemeye gutanga ikiguzi cy’agaciro gakomeye ari cyo “Amaraso y’Umwana wayo w’ikinege”. Ibyo byatumye icyari urupfu kuri Adamu wa mbere cyateje intege nke n’ubwigunge mu muntu wa mbere, gihinduka ubuzima bwuje urukundo n’ubwigenge muri Adamu mushya. Ni koko ku musaraba ni ho Imana yatweretse urukundo ruhebuje idukunda.

Umusaraba kandi ni ikimenyetso cy’umukiro kuko ari wo Imana yakoresheje ngo ikize abantu. Natwe, kurangamira Yezu wahinguranyijwe icumu ku musaraba, biduha kuronka umukiro yahaturonkeye.

Umusaraba ni n’ikimenyetso cy’amizero y’ijuru. Umusaraba uduha gukira, uduha kubaho, uduha gutsinda. Umusaraba ni wo umutima w’Imana umanukiraho uje kudutera kunezerwa. Ku musaraba ni ho dukura ibyishimo by’ukuri, ni ho dukura intege zudukomeza, ubutwari bwo gutwaza muri uru rugendo rugana ubutagatifu bwuzuye. Koko nta cyatera umuntu kwakira, nta cyatuma yizera kubaho iteka kitari umusaraba wa Kristu. Ni ngombwa rwose gufata umusaraba Imana yaduhaye tugakurikira Yezu Kristu kugira ngo tuzazukane na we twuje umutsindo nka We.

Bavandimwe, uyu munsi utwibutse ko natwe duhamagariwe kwakira imisaraba yacu mu buzima bwa buri munsi. Buri munsi duhura n’ibitubabaza by’amoko menshi: ibyago, ubukene, indwara, ubumuga, abadutoteza, abatwanga, abaturenganya, ibikomere byanga gukira,… Ni byo twita imisaraba ya buri munsi. Hari n’abo bitesha umurongo w’ukwemera. Nyamara ni igihe dukwiye gutakambira Imana twizeye, kuko no mu ntege nke zacu itwigaragarizamo, tukayisaba kubyakira maze ikabitonkeramo umukiro usumbye kure ubwo bubabare. Ikindi gikomeye ni uko tutagombye kwihererana imisaraba yacu nk’aho Yezu we atayinyuzemo. Nitwiyumvishe ko, uko Yezu yabayeho kose muri iyi si, ari mu byishimo ndetse no mu byago, byari ukugira ngo aduhe urugero rwo kwiyumanganya no kwitagatifuza. Ku musaraba Yezu yarababaye cyane. Mu kuzirikana ububabare bwe bitworohereza ubwacu. Kandi, ubwo twemera ko ububababare bwe bwari bufite igisobanuro mu kudukiza, natwe nta kabuza ububabare bwacu iyo tubwunze hamwe n’ubwe, biradukiza kandi bikanakiza n’abandi bose bababaye. Kuzirikana ibi byose ngaho rero nibidufashe kwakira ibikomere twatewe n’amateka twanyuzemo, bidufashe kwiyakira uko turi no kwakira umusaraba duterwa n’ibibazo by’urudaca by’ubu buzima.

Bavandimwe, rwose uwa Gatanu Mutagatifu ni igihe gikomeye cyo kuzirikana umusaraba wa Kristu tukawuhuza n’imisaraba yacu bwite. Ari iyo twikururira ( nk’inabi bwite tugira…), ari iyo dukorerwa n’abandi ( imiruho n’ibikomere duterwa n’inabi, urwango by’abandi), ari n’idutungura tutazi iyo ivuye (nko biza, imiterere n’imihindagurikire y’isi,…), umusaraba wa Kristu uyihatse yose. Uko Kristu yemeye umusaraba we atinuba, ni na ko natwe dukwiye kumusaba ngo aduhe kuyakira tunishingikirije ku ijambo yavuze ati: “Mwese abarushye n’abaremerewe nimunsange ndabaruhura kuko ngira umutima ugwa neza kandi nkoroshya”(Mt 11,28). Igihe duhuye n’amagorwa ntitukinube ahubwo twigiremo gukunda Yezu Kristu no kumwizirikaho. Ntabwo bikwiye gukunda Yezu Kristu mu byishimo ibyago byaza tukamuhunga. Ubwo ku musaraba yagiraga ati: “Mfite inyota”, yagaragaje inyota y’umukiro adufitiye yifuza ko nta na kimwe kituvuna twagundira, ahubwo ashaka ko byose twabimuharira tukabimutura, n’ibitubabaza byose tukabimuha kugira ngo aturuhure adukiza. Si byiza rero ko hari abakwifuza ijuru ariko ariko bakazibukira kubabarana na We. Erega umutsindo wa Pasika ukeshwa ububabare bw’uwa Gatanu Mutagatifu! Yezu wazutse akavana ikuzimu umutsindo, ni wa wundi wapfiriye ku musaraba urw’agashinyaguro. Ntabwo rero twatega kwishimana na We tutiteguye kubabana na We. Ndetse nta n’ubwo tuzakira tudahetse umusaraba we kuko yanagize ati: “Utiyibagirwa ubwe ngo aheke umusaraba we uwo ntateze kuba uwanjye.”

Bavandimwe, indi nyigisho ikomeye dukesha uwa gatanu mutagatifu ni uko ku musaraba nyine Yezu Kristu yaturonkeye imbabazi, akatwunga na Se ku buryo busesuye, kandi muri We abantu akaba ari ho bashobora nabo kwiyunga ku buryo bushyitse. Agira ati “Bababarire kuko batazi icyo bakora”, yagomoroye isoko y’impuhwe zuje urukundo n’imbabazi by’Imana, none kubera iyo mpamvu n’umuntu yabwira undi “ndakubabariye ku byaha byose wangiriye”. Ni byo koko imbabazi z’Imana zitwereka ko tugomba kugenza nk’Imana niba koko turi abayo. Cyakora ni na Yo itanga imbaraga zo kubigeraho kuko ku mbaraga za muntu gusa bidashoboka. Yego ntibihatirwa kuko n’iyo bihatiwe bidashyika, ariko kubabarira bivuye ku mutima biraruhura, ndetse nanavuga ko biruhura uzitanze kuruta uzihawe, kubera umuzigo uremereye aba yari yikoreye. Aho uzi kwikorera igikomere, ugaheka n’umuzigo w’uwakiguteye? Atanga imbabazi ku musaraba, Yezu yabohoye abishi be n’abamukwenaga, bityo adutoza ko inzira y’umukiro usendereye iherereye mu kubohora abatugiriye nabi tubaha imbabazi. Aha tubone ko imbabazi zitagira umupaka kandi ntizinishingikirize ku kintu runaka. Yezu ntago yababariye kuko bari babimusabye, ahubwo yabigize ku buntu, kuko yabonaga ko ari cyo kintu cy’ibanze abantu bakeneye ngo babeho, kandi yabonaga neza ko imbabazi ari zo zigomba gusenya ibirindiro bya Sekibi utifuza ko abantu bakwakira impuhwe z’Imana ngo bakire. Ikindi Yezu atwigisha ni ukutitiranya icyaha n’umunyacyaha. Aramagana icyaha ariko akarengera nyiracyo. Ni byo koko icyaha kigomba kwamaganwa iyo kiva kikagera, ariko icyazana ngo abanyabyaha baronke impuhwe z’Imana na bo bijute umunezero wo kubana na yo ndetse n’abayo bose.

Bavandimwe, ni byiza kuzirikana kuri izi ngingo zose kugira ngo iyi minsi ikomeye itadusiga amara masa ukazasanga tunijihije Pasika tutabyiteguye. Ni na yo mpamvu Kiliziya idutegeka “gusiba” ku wa Gatanu Mutagatifu kugira ngo imitima yacu ihugukire nyabyo iby’ijuru ari na ko twifatanya n’Umwami wacu Yezu Kristu muri iriya nzira y’ububabare bw’umusaraba yanyuzemo. Twiyumvishe ko gusiba ari ukwigomwa ibyishimo by’isi umubiri wacu (wavuye mu gitaka kandi uzagisubiramo) wajyaga guhugiramo, bikaba byawibagiza ko ibyishimo nyabyo kandi bidateze gushira ari ukwiturira mu rukundo rw’Imana. Ni yo mpamvu bagira bati umuntu uri hagati y’imyaka 18 na 60 utarwaye, yagombye kwigomwa nibura ifunguro rimwe ku munsi kandi akabigirana umutima w’isengesho. Ibi kandi ntibinakurako indi migenzo myiza ihuje n’umugambi wo gusiba nk’uko Kiliziya ibitubwiriza.

Mugire amahoro muri Kristu waducunguye.

Bikira Mariya wababaye cyane adusabire.

Padiri NSHIMYIYAREMYE Léandre

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho