Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 25 gisanzwe
(Yatambutse bwa mbere: Ku wa 26 Nzeli 2013 – Umunsi w’Abatagatifu Kosima na Damiyani )
AMASOMO: 1º. Hag 1, 1-8; 2º Lk 9, 7-9
Ijwi ry’umuhanuzi Hagayi ryumvikanye mu mwaka wa 520 mbere ya YEZU KRISTU. Icyo gihe, abayahudi bari barajyanywe bunyago i Babiloni bari bamaze imyaka 18 yose umwami Sirusi w’Abaperisi abemereye kugaruka i Yeruzalemu. Basanze Ingoro y’Imana yarasenyutse, ibintu byabo byarononekaye ndetse n’amazu yabo yarigabijwe n’abasahuriye mu nduru mu bihe by’imidugararo. Isengesho risingiza Uhoraho ni wo wari umurongo ngenderwaho. Aho basengera na ho, mu Ngoro, wari wo mutima w’igihugu cyose. Byari ngombwa gushishikarira kubaka iyo Ngoro. Bangiranye umurava ariko baza kudohoka no gucika intege.
Byabaye ngombwa ko Imana ituma Hagayi ku muryango wayo: ubutumwa bwari bugamije kubacyamura kuko bari bibereye mu mihibibikano yo kwiyubakira amazu meza ariko bakirengagiza iy’Uhoraho. Inyigisho za Hagayi hamwe n’iza Zakariya zagize akamaro kuko bahagurukiye kubaka maze nyuma y’imyaka itanu barayitaha.
Isomo ry’ingenzi dukwiye kuvoma mu magambo twumvishe mbere y’Ivanjili, ni ukwisuzuma maze uko twita ku byacu, akaba ari na ko twita ku by’Imana. Ni ukwibaza: ese nkorera iki Kiliziya ya YEZU KRISTU? Ni ukwishima mu gihe twahawe iyo ngabire yo kwitangira Kiliziya. Nta cyo umuntu ahomba iyo ahagurukiye kubaka Kiliziya ya KRISTU aho iri hose. Dushimire YEZU KRISTU kubera inyota igaragara hirya no hino mu Rwanda, inyota yo kubaka Kiliziya usanga hirya no hino mu Rwanda aho abakristu b’amaparuwasi bagera ku bikorwa bihambaye byo kwiyubakira kiliziya za masantarali na paruwasi batibagiwe no kwita ku basaseridoti babo bababonera ibya ngombwa bakeneye mu butumwa bwa buri munsi. Ni abo gushyigikirwa kandi gusabira abasaseridoti ni ngombwa kugira ngo iryo shyaka abalayiki bagaragaza ridacibwa intege n’ubwangwe bw’abatorewe kubatagatifuza.
YEZU KRISTU ari kumwe natwe kandi ashaka kudukiza. Ibikorwa bye ntibishobora gucibwa intege n’abanywanyi ba Herodi wa wundi wari waraciye umutwe Yohani Batisita akidoga agira ngo iby’ubutumwa bw’ijuru birarangiye! Aho YEZU atangiriye, bose barakangaranye. Na nyuma ye, intumwa zamamaje URUKUNDO rw’Imana zidakangaranywa. Na n’ubu, inshuti za YEZU KRISTU zikomeje ubutumwa kabone n’aho zagomba kubabazwa ku mpande zose. Dusabe imbaraga za roho zo kudatinya ibitotezo, tumuhamye mu isi y’umwijima kugera ku ndunduro.
YEZU KRISTU nasingizwe, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhambaza none ari bo Kosima na Damiyani badusabire.
Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA