Ese nanjye ndi mu baziturwa ku munsi w’izuka ry’intungane?

Ku wa mbere w’icya 31 Gisanzwe, B,  ku wa 5/11/2018

‘‘ RANGAMIRA KRISTU UZITURWE KU MUNSI W’IZUKA RY’INTUNGANE’’ 

Amasomo : Fil 2,1 – 4 ; Zab 130,1.2.3 ; Lk 14,12-14

Bavandimwe, ugize neza wese akwiye kubishimirwa, ibyo  kandi ni umuco mwiza abantu baba baratojwe  bakwiye no gukomeraho. Nyamara hari ubwo ugize neza atabona inyiturano ngo abo yagobotse bagire bati : ‘’Warakoze’’. Hari n’abakunda gushimagizwa birenze, bakumva hari ugize ati : ’’Ndagushimye cyane, iyo ntakugira mba narapfuye’’, bikabanezeza ntibanamenye ko bagushijwe mu mutego  wo gusimbura Imana kuko ari yo yonyine ibeshaho. Ntawe ukwiye gushavuzwa no kudashimwa kuko na Yezu waranzwe n’ineza mu buzima bwe bwose  atashimwe na bose.  Ku bakristu b’ukuri ba bandi bagize amahirwe yo kuzirikana ubuzima bwa Yezu, bakifuza kumwigana kandi bakabyiyemeza, hari ikibamara agahinda : Kuziturwa n’Imana ku munsi w’izuka ry’intungane. Ayo  magambo aduha ihumure kandi akubiyemo amizero yacu, tuyazirikane turangamiye Yezu Kristu mu ngingo eshatu zikurikira.

  1. Yezu Nyirineza arashaka kuducisha mu nzira  yanyuzemo

Yezu Kristu Imana rwose n’umuntu rwose ajya guha inama uwari wamutumiye zijyanye no gutumira abatazabona icyo bamwitura kuko ari ba ‘‘ntahonikora’’, yaramaze kwitegereza ukuntu abatumirwa batanguranwa imyanya y’icyubahiro (Lk 14,7-11). Inzira nk’iyo yo gutanguranwa aharanga icyubahiro cyacu, Yezu arayamagana yivuye inyuma kandi ubuzima bwe bwose bwabaye isomo ku bafite amatwi yo kumva n’abafite amaso yo kubona. ‘’N’ubwo  we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana,  ntiyagundiriye kureshya na yo ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu‘’(Fil 2,6-7).

Ineza ya Yezu Kristu n’ubwiyoroshye bwe byari indatana. Kuba yarakoraga ugushaka kwa Se adashishikajwe no guhabwa ikuzo n’abantu ngo bamushime, bamushimagize,  ni byo byatumye yigabiza urupfu rw’agashinyaguro  ku musaraba ngo  rutubera isoko y’ubucungurwe. Yabayeho agira neza arabizira ariko ntiyigeze yicuza iby’iyo neza ngo kuko abo yayigiriye batabihaye agaciro. Nta nyiturano yindi yaradutezeho dore ko nta n’iyo twari kubona. Icyo ashaka ni uko twamurangamira tukarangwa n’ineza n’impuhwe bigiranywe ubwiyoroshye tutagamije gushimwa n’abantu.

  1. Ijambo rya Yezu rikwiye kudufasha kwikebuka tukisubiraho

Ubukristu ni urugendo rwa buri munsi rutajya rurangira, uwibwira ko yabushyikiriye aba atarabutangira. Muri urwo rugendo rwacu, kenshi twibonaho intege nke zishobora no gutuma umuntu yiheba kuko imibereho ye ntaho itandukaniye cyane n’iy’abahisemo kuvuga beruye ko atari abakristu. Mu kwisuzuma kwacu twakwibaza ku bo tubana n’uko tubabaniye, ku bo twita inshuti zacu, abo twifuza gutumira ndetse n’abashobora kudutumira tukitabana ingoga. Hari imigani icibwa n’ubuzima n’imibereho  tubamo bya buri munsi tutagombye kuvuga amagambo : Amaboko atareshya ntaramukanya, Gira so yiturwa indi, Agasozi kamanutse inka kazamuka umugeni, Inuma y’i Burundi yatumye ku y’i Rwanda ngo ha uguha,… Iyi migani tuyica kenshi  tutavugishije amagambo ahubwo ibikorwa. Abakristu n’abatari bo usanga twarishyize mu byiciro bishingiye ku by’isi bihita ku buryo mu mibanire yacu harangwamo ukutabona buri wese nk’umuntu ukwiye kubahwa, nk’umuvandimwe waremwe mu ishusho y’Imana, nk’uwo natumira akambera isoko y’ibyishimo kandi na we yantumira bikaba uko. Simvuze ko ikitugora  gusa ari ugutumira abaciye bugufi badafite icyo batwitura ahubwo na bo baramutse bagutumiye kandi wiyumva nk’ubasumbye na bwo ntiwakwemera kubasanga. Ariko na bo biragoye ko batumira ubasumbye ngo basangire muri ducye bafite. Imana ishaka ko twakwagura amarembo tukabana  na bose ariko twarayinaniye, usanga duhitamo kwifungirana. Iyo mipaka yaje ite mu mitekerereze, mu mikorere n’imibanire yacu ? Ukwikuza, ubwikunde, ubwibone n’agasuzuguro bidatana no guhora turarikiye inyungu navana kuri kanaka byaduhumye amaso ku buryo nta wundi wadukiza usibye Yezu wenyine. Ubwiyoroshye n’urukundo rw’ukuri rwitangiye bose harimo n’abo banyantege nke twe dusuzugura, bikwiye kuducyamura.

Turi « Benimana ». Ubwo Yezu adusaba gukuraho iyo mipaka ishingiye ku byo dutunze ngo tubane na bose kandi buri wese ahabwe icyubahiro akwiye,  twongere twibaze ku mibanire yacu. Hanyuma se nitwubaha gusa abatunze nkatwe, abifite nkatwe, abubashywe nkatwe tuzaba dusumbije iki abana b’isi ? Ese si ko twaba tubayeho ? Nyamara n’ubwo twese tudasangiye imibereho bitewe n’impamvu zinyuranye z’ubuzima n’amateka ya buri wese, twibuke ko dusangiye inkomoko n’iherezo. Tuva ku Mana kandi ni yo dusanga.

  1. Nimuharanire ingororano yanyu mu ijuru

Yezu aradushishikariza gukunda no gukorera abaciye bugufi twibuka ko tudakorera ubusa ahubwo ibikorwa byacu by’urukundo n’ineza bitwinjiza mu bazahembwa byinshi kandi iteka ryose. Muvandimwe, abo bakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi, bakorere ubakunze kandi ububashye ‘‘Maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane’’ (Lk 14,14). Iri jambo ry’ubuzima rikwiye kutugarurira icyizere ko tutaruhira ubusa. Abantu batwituye baduhenda, baduha bicye bitagereranywa n’ibyo Nyagasani atuzigamiye ku munsi w’izuka ry’intungane.

Iri jambo dukwiye kuryakirana amizero maze tukitangira ingoma y’Imana tutiganda. Ayo mizero muri Nyagasani ni yo yatumye abamisiyoneri bahaguruka bakajyana inkuru nziza natwe ikaba yaratugezeho. Ni yo atuma umusaseridoti n’uwihaye Imana bahaguruka bagasiga byose, ni yo atuma abakristu b’abalayiki bitangira Kiliziya  mu buryo bunyuranye bakayifasha ntacyo bayigomwe.  Mu gusoza, aya magambo ya Zaburi adufashe gukomera ku mizero yacu : ‘‘ Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose, nizeye ijambo rye’’ (Z. 130, 5).

Bikiramariya umubyeyi w’Imana n’uwacu adusabire, Bazina bacu batagatifu mudusabire

Padiri Fraterne NAHIMANA,

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho